Abayisilamu bongeye kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al Adha

Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo ku Isi yose muri rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022, bongeye kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (EId Al Adha), nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri utizihizwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyibasiye isi.

Abayisilamu babishoboye kuri uyu munsi batanga igitambo
Abayisilamu babishoboye kuri uyu munsi batanga igitambo

Ubusanzwe kuri uyu munsi mukuru umusilamu wese wishoboye aba ategetswe kubaga itungo ririmo, ihene, intama, inka cyangwa ingamiya, mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana, ubwo yategekaga intuma yayo Ibrahim (Aburahamu), gutangamo igitambo umuhungu we w’imfura Ismael, maze mu gihe agiye kumutamba Nyagasani amushumbusha intama, aba ariyo atangamo igitambo mu cyimbo cy’umuhungu we.

Kuri uyu munsi uwatanze igitambo aba ategetswe gusangira n’abandi, kuko icyo gitambo kiba kigomba kugabanywamo ibice bitatu, biba bigizwe n’ukuri kwa nyiri kubaga n’umuryango we, ikindi kikaba ukuri k’umuturanyi, hamwe n’ukuri kugomba gushyikirizwa abatishoboye (abakene).

Bamwe mu bayisilamu bavuga ko umunsi nk’uyu ari umunsi iyo babaze batumira bagenzi babo, bagasangira ndetse bakanafasha abatishoboye kugira ngo hatagira ubura amafunguro, ariko kandi ngo baba barimo no kubahiriza itegeko ry’Imana.

Aisha Wibabara, umusilamukazi utuye mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko ku munsi nk’uyu bategura amafunguro aba yiganjemo inyama, kuko baba bashoboye kubaga itungo, bityo bagasangira n’inshuti n’abavandimwe baba batumiye.

Ati “Kuri uyu munsi wa Eid twishimana n’inshuti zacu tugasangira, bigatuma dusabana, kuko tuba twabaze, ariko ntabwo twirengagiza abakene kuko nabo tuba tugomba kubaha ukuri kwabo”.

Abdul Hashim Mbarushimana wo mu Murenge wa Nyamirambo, avuga umunsi wa Eid Al Adha ari umunsi bubahirizaho itegeko ry’Imana, bashyira mu bikorwa ibyo Nyagasani wabo abasaba kuri uyu munsi.

Ati “Kuri uyu munsi tuba twishimira umunsi w’igitambo, dusangira n’inshuti n’abavandimwe, dutamba, dushyira mu bikorwa itegeko ry’Imana, dukurikiza ibyo Ibrahim yakoze igihe yajyaga gutamba umwana we Ismael, Allah akamushumbusha intama”.

Mufti Mukuru w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, wayoboye isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid Al Adha kuri stade ya Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, yibukije Abayisilam kuba intangarugero bubaha Imana, bigira ku ntumwa y’Imana Ibrahim.

Yagize ati “Ikindi twibukira kuri Ibrahim, tumwigiraho, ni indangagaciro yo gukunda igihugu cye no kucyifuriza amahoro, ndetse no gukunda igihugu na bagenzi be, ibi turabibona aho Ibrahim yari amaze gutuza umuryango we i Makkah, ubwo cyari kibaye igihugu cye, bityo yasanze igihugu cye kibuze umutekano n’amahoro, umuryango we nawo wahungabana”.

Yakomeje agira ati “Yanasanze igihugu cye gitewe n’inzara n’ubukene, umuryango we nawo wahungabana. Niyo mpamvu Abraham yasabye Allah amutakambira asabira igihugu cye amahoro, umutekano, ubukire n’iterambere ku bagituye, agira ati “Nyagasani iki gihugu cya Makkah kigire ahantu h’amahoro hatekanye, kandi abagituye ubahe amafunguro”.

Ubusanzwe Abayisilamu bagira iminsi mikuru ngarukamwaka ibiri bizihiza, ariyo Eid Al Fitri, bizihiza nyuma y’igisibo cya Ramadhan, hamwe na Eid Al Adha ariwo munsi w’igitambo, wizihizwa Abayisilamu babishoboye bamaze igihe cy’ibyumweru bigera kuri bibiri, bari mu mutambagiro mutagatifu i Makkah mu gihugu cya Arabia Saudite, aho bava baramaze kuba aba Hadji ku bagabo ndetse n’aba Hadjat ku bagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

REB YATANZE IKIZAMI GIKOMEYE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Amadini byitwa ko asenga Imana imwe.Nyamara bakigisha ibintu bivuguruzanya.Urugero,ntabwo Abaslamu bemera ko Yezu ari Messiah wadupfiriye.Abakristu nabo,ntabwo bemera ko Muhamadi ari intumwa y’Imana.Islam yemera gutunga Abagore benshi.Mu gihe Yesu yavuze ko ari icyaha.Ni nde ufite ukuli?Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.Kubera ko itemera amadini yose.Ndetse ikavuga ko ku munsi wa nyuma,izarimbura amadini y’ikinyoma hamwe n’abayoboke bayo.Nkuko yarimbuye idini y’Abafarisayo hamwe n’abayoboke bayo.

gatera yanditse ku itariki ya: 9-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka