Abayisilamu bibukijwe gusangira n’abakene ku munsi w’Igitambo

Ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid al-Adha, isengesho muri Kigali rikaba ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, Abayisilamu bibutswa gusangira n’abakene.

Abayisilamu bibukijwe gusangira n'abakene ku munsi w'Igitambo
Abayisilamu bibukijwe gusangira n’abakene ku munsi w’Igitambo

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwavuze ko hamwe n’abafatanyabikorwa bawo bateguye ibitambo by’inka 1,320 n’ihene 1,200 mu kwizihiza uwo munsi.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yavuze ko uyu munsi ari uwo kuzirikana abakene n’abashonje, bagasangira ku mafunguro bateguye.

Ati “Iki nicyo gihe cyo kwizihiza hatambwa ibitambo by’ingamiya, inka, ihene n’intama, mu rwego rwo kwishimira ubuntu bwa Allah (Imana) yababariye, Umuhanuzi wayo Ibrahim ntatambe umwana we Ishmael”.

Habazwe amatungo menshi mu kwizihiza uwo munsi
Habazwe amatungo menshi mu kwizihiza uwo munsi

Sheikh Hitimana yibukije abantu ko iki gitambo kigomba kujyana n’ibikorwa byiza birimo ibyo kwita ku batishoboye, ariko cyane cyane kwifatanya n’abarokotse Jenoside, kuko uyu munsi mukuru ubaye mu gihe cy’imisni 100 Abanyarwanda baba barimo bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije Abayisiramu kurangwa n’urukundo ndetse n’ibikorwa byiza aho batuye, mu bo bakorana ariko bakibanda cyane ku kwita ku bababaye.

Abagore n'abana bitabiriye isengesho ry'uyu munsi mukuru
Abagore n’abana bitabiriye isengesho ry’uyu munsi mukuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka