Abayisilamu batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange, batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022.

Ni igisibo ngarukamwaka kiba mu kwezi kwa cyenda kuri karendari Abayisilamu bagenderaho. Ubusanzwe ukwezi kwa cyenda kuri Karendari y’Abayisilamu kwitwa Ramadhan mu gihe ukwa munani kwitwa Shaban.

Ukwezi kwa Ramadhan mbere kwitwaga Naatiq, hanyuma Abarabu igihe bashakaga guhindura amazina y’amezi ya cyera bakayashyira mu mazina mashya y’Icyarabu, bemeranyije ko uku kwezi kwitwa Ramadhan kubera ubushyuhe butwika (Ram’dwi) buba buhari, bivuze ko Ramadhan ari ijambo riva kuri Ram’dwi bishatse kuvuga gutwika.

Ni ukwezi kwategetswe abayislam mu mwaka wa kabiri Intumwa y’Imana Muhamad imaze imyaka ibiri igeze i Madina, ubu ni mu gihugu cya Arabia Saudite.

Mu kwezi kwa Ramadhan Abayisilamu bigomwa ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kunywa no kurya kuva mu rukerera mu museke kugeza izuba rirenze, imvungo zidashimisha Imana n’ibindi biziririzwa mu buzima busanzwe, ariko muri uku kwezi biba bifite akarusho.

Muri Ramadhan kandi Abayisilamu basabwa kongera ibikorwa by’amasengesho byiyongera kuyo bari basanzwe bakora, ayo bita ay’umugereka akorwa nyuma y’isengesho ry’ijoro ndetse no mu gicuku, mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza Imana no kuyishimisha.

Ramadhan kandi ni ukwezi ko gusoma cyane igitabo gitagatifu cya Korawani, gufasha abatishoboye badafite imbaraga, gusura abarwayi n’ibindi bikorwa byiza.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko kuba iyi Ramadhan izahurirana n’igihe mu Rwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaba n’igihe cyiza cyo kuzirikana abayirokotse.

Ati “Murabona ko tuyitangiye, ndetse mu minsi iri imbere tuzaba dutangiye iminsi y’icyunamo, aho twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni n’igihe cyo kuzirikana ba bandi barokotse iyi Jenoside yakorewe Abatutsi, tubaba hafi, tubana nabo, ndetse dufatanya nabo nk’uko n’ubundi mu bihe bisanzwe tuba dusanzwe dukora ibyo bikorwa, ariko iki gihe biba ari iby’akarusho bizaba ari mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan”.

Bitewe ni uko Ramadhan ari ukwezi ngarukamwaka, ngo Abayislam baba biteguye cyane yaba mu buryo bw’umwuka, umubiri ndetse n’ubukungu, kuko hari ibyo basabwa gukora birimo gutanga mu mitungo yabo.

Ukwezi kwa Ramadhan Abayisilamu bagusiba mu gihe cy’iminsi 29 cyangwa 30 bitewe n’ingengabihe ya Karendari bagenderaho ya Kisilamu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka