Abayisilamu basabwe kwitandukanya n’icyahindanya isura y’idini yabo

Abayisilamu bo mu Rwanda n’abo ku Isi yose muri rusange, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, bongeye kwizihiza umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Igitambo (EId Al Adha), banasabwa kwitandukanya n’icyahindanya isura y’idini yabo.

Ubusanzwe kuri uyu munsi Mukuru, umuyisilamu wese wishoboye aba ategetswe kubaga itungo ririmo ihene, intama, inka cyangwa ingamiya, mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana, ubwo yategekaga intuma yayo Ibrahim (Aburahamu), gutangamo igitambo umuhungu we w’imfura Ismael, maze mu gihe agiye kumutamba, Nyagasani amushumbusha intama aba ariyo atangamo igitambo.

Kuri uyu munsi uwatanze igitambo aba ategetswe gusangira n’abandi, kuko icyo gitambo kiba kigomba kugabanywamo ibice bitatu, biba bigizwe n’ukuri kwa nyiri kubaga n’umuryango we, ikindi kikaba ukuri k’umuturanyi, hamwe n’ukuri kugomba gushikirizwa abatishoboye (abakene).

Ni umunsi ku rwego rw’Igihugu isengesho ryawo ryakorewe kuri Pelé Stadium i Nyamirambo, riyoborwa n’umuyobozi w’umuryango w’abayisilam mu Rwanda (RMC), Sheikh Salim Hitimana.

Sheikh Salim Hitimana yabasabye abayisilam kwitandukanya ndetse no kugendera kure ibikorwa byose bishobora guhindanya ishusho y’abayisilamu n’ubusilamu.

Yagize ati “Muri ibi bihe turimo, Isi igenda ibura umudendezo n’umutekano, by’umwihariko ubuyislam, kuko hari abo twagiye twumva batwiyitirira, bavuga ko ibikorwa bakora, babikora mu nyungu z’ubuyislam cyangwa mu mwanya w’abayislam, aha ndavuga abantu b’intagondwa.”

Yakomeje agira ati “Biriya akenshi biba ari ukujijisha no gushaka guhindanya ishusho y’ubusilamu n’abayisilamu, nibyo twibutsa abantu ko buri wese agomba kugira uruhare kugira ngo bicike, binaveho burundu, kuko ntacyo bimariye ikiremwa muntu, usibye ko bikibangamiye.”

Lt Gen Mubarakh Muganga na we yitabiriye uyu munsi mukuru
Lt Gen Mubarakh Muganga na we yitabiriye uyu munsi mukuru

Abayisilamu, by’umwihariko abitabiriye isengesho rya EID Al Adha, bavuga ko ubuyisilamu ari ukwicisha bugufi, ubunyangamugayo, bityo rero buri wese akwiye gushikama ku migenzo y’idini yabo akirinda kwifatanya n’abahezanguni n’abandi bashobora bakitwikira Islam, mu bikorwa by’inyungu bwite za muntu.

Ali Mashaka ni umwe mu bitabiriye isengesho ry’uwo munsi, avuga ko icyo bakwiye gukora nk’abayisilamu ari ukwirinda ibihuha by’abantu bashaka kwitirira ubusilamu, bashaka kugira ngo baharabike isura y’idini ya Islam.

Ati “Ubundi umusilamu ni inyangamugayo, ni umuntu ukunda iterambere, ariko iterambere burya rishyirwaho n’idini ya Islam, ariko tutiyibagije n’imirongo migari duhabwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ngo byose ibyiza birimo urabyubahiriza ariko ukirinda gutatira amabwiriza n’imirongo migari uba warashyiriweho n’idini ya Islam cyangwa n’Igihugu cyacu, biba birimo urukundo, ubusabane no kugendera ku mahame remezo ashobora kuduteza imbere.”

Ubusanzwe Abayisilamu bagira iminsi Mikuru ngarukamwaka ibiri bizihiza, ariyo Eid Al Fitri, bizihiza nyuma y’igisibo cya Ramadhan, hamwe na Eid Al Adha ariwo munsi w’igitambo, wizihizwa Abayisilamu babishoboye bamaze igihe cy’ibyumweru bigera kuri bibiri, bari mu mutambagiro mutagatifu i Makkah muri Arabia Saudite, aho bava baramaze kuba aba Hadji ku bagabo ndetse n’aba Hadjat ku bagore.

Sheikh Salim Hitimana ageza ijambo ku bitabiriye uwo munsi mukuru
Sheikh Salim Hitimana ageza ijambo ku bitabiriye uwo munsi mukuru

Amafoto: Moise Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose.Niba dusenga imana,tuba dukwiriye kwitandukanya n’ikibi.Umuntu usenga kandi utinya imana,aba atandukanye n’abandi bantu batuye isi.Yirinda gukora ikibi cyose imana itubuza:Kwica,kwiba,kwangana,ruswa,ubusambanyi,kwikubira,kurenganya,kubeshya,kujya mu ntambara zibera mu isi,etc...Kubera ko imana ibitubuza.Ariko nkuko Yesu yavuze kandi ni byo,abumvira imana nibo bacye.Abo nibo bazabaho iteka mu bwami bwayo.

kirenga yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka