Abayisilamu barabaga Inka zirenga 300 ku munsi mukuru w’Igitambo
Ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko habagwa Inka zirenga 300 mu rwego rwo kubahiriza itegeko ry’Imana, ubwo yategekaga intumwa yayo Ibrahim (Aburahamu), gutangamo igitambo umuhungu we w’imfura Ismael.

Babitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’igitambo (EId Al Adha), kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena.
Ni umunsi mukuru ngarukamwaka wabimburiwe n’isengesho ryakorewe kuri Pele Stadium ku rwego rw’Igihugu rikayoborwa na Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya.
Ku munsi Mukuru wa Eid-Al Adha, umusilamu wese wishoboye aba ategetswe kubaga itungo ririmo, ihene, intama, inka cyangwa ingamiya.
Kuri uyu munsi uwatanze igitambo aba ategetswe gusangira n’abandi, kuko icyo gitambo kiba kigomba kugabanywamo ibice bitatu, biba bigizwe n’ukuri kwa nyiri kubaga n’umuryango we, ikindi kikaba ukuri k’umuturanyi, hamwe n’ukuri kugomba gushyikirizwa abatishoboye (abakene).
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iryo tegeko, Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, yavuze ko Inka zirenga 300 ari zo zizatangwaho igitambo.
Ati "Nonaha dufite Inka zirengaho gato 300, twebwe nk’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda tuba twateganyije hirya no hino amasite zitangwaho. Ubu tugiye gutangiza icyo gikorwa ku ibagiro rya Ntarama mu Karere ka Bugesera. Igikorwa kirakomeza uyu munsi n’iminsi itatu ikurikiraho."

Arongera ati "Igitambo n’inyungu yo kwimakaza urukundo n’ubusabane mu bantu, ariko ni n’ifunguro rifasha abatishoboye kugira ngo nabo bishimane n’imiryango yabo ku munsi w’Ilayidi kuko ari umunsi w’ibyishimo."
Muri uku kwezi (Dhul hijja ukwa 12) Abayisilamu basabwa kwitondera no kubaha cyane amategeko y’Imana kuko ari kumwe mu mezi matagatifu kuri karandiriye Abayisilamu bagenderaho.
Ikindi ni ugukomeza gukunda Igihugu, kugisabira ibyiza, guharanira kucyubaka no kugiteza imbere nk’uko babikomora mu ndangagaciro za Abaruhamu (Ibrahim), wasabiye Igihugu cye umutekano n’amahoro, ubukire n’ubukungu.
Abayisilamu by’umwihariko abitabiriye isengesho ry’umunsi mukuru w’igitambo basanga uyu munsi bawugereranya nk’umuganura kuko ubahuza n’abandi bagasabana.
Hemed Minani, avuga ko Eid-Al adha, ari umunsi w’ubusabane bagereranya n’umuganura.

Ati "Cyane cyane ko mu Rwanda dufite n’impamvu nyinshi zituma hashakishwa ikintu gihuza Abanyarwanda kuko ibyadutandukanyije byo byabaye byinshi. Muri iyi minsi 100 turimo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, turacyafite impfubyi nyinshi n’abapfakazi benshi, nubwo dutegetswe kubazirikana igihe cyose, ariko noneho ni umunsi w’umwihariko wo kubazirikana tubahoza."
Sheikh Omar Sulaiman Iyakaremye, avuga ko uyu munsi Mukuru ku musilam ari ngombwa.
Ati "Nta kindi wabona gikomeye nko kuri uyu munsi nubwo no ku yindi minsi bikorwa."
Umunsi mukuru was Eid- Al Adha, ufite aho uhuriye n’umutambagiro mutagatifu Abayisilamu bakora buri mwaka kuko ingoro ukorerwaho umusingi wayo wazamuwe na Aburamu n’umuhungu we Ismael, barayubaka kugeza hejuru igera naho ibasumba, bashyiraho igikwa kugira ngo babashe kuyuzuza.

Mu idini ya Islam bagira iminsi mikuru ibiri bizihiza ikomeye kurusha indi, irimo umunsi w’igitambo wa Eid-Al adha hamwe na Eid- Al Fitr.
Ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda buvuga ko ingengo y’imari yose yakoreshejwe kugira ngo haboneke ibitambo byo kuri Eid- Al Adha ingana na miliyoni zirenga 190 Frw.






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|