Abavuzi gakondo bamaganye ababiyitirira barimo abaca ibirimi n’abavura inyatsi
Abavuzi gakondo bemewe na Leta bamaganye bagenzi babo bakomeretsa imibiri y’abantu, harimo abaca ibirimi, ndetse n’abamamaza imiti ivugwaho kuvura inyatsi, bakaba babagereranya n’inzererezi.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu ibaruwa yanditse ku itariki 09 Nyakanga 2022, yabujije abitwa abavuzi gakondo kwamamaza imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi byabo, nyuma yo kubibona mu Itangazamakuru n’ahandi hagerwa n’abantu benshi.
Ibi bikorwa n’abiyita abavuzi gakondo bahuriye mu ishyirahamwe ry’Abakongomani, Abagande n’Abanyarwanda, bavuga ko bavura indwara zananiranye hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo n’ubwo kuvugana n’abazimu.
Umupfumu witwa Nzayisenga Modeste bakunze kwita Rutangarwamaboko, avuga ko kuvura abantu hakoreshejwe kuvugana n’abazimu ngo ari byo bikwiriye abavuzi gakondo, ariko ko adashyigikiye ababyamamaza.
Yagize ati “Mbona ko bya bintu bifite umumaro nyamara birakorera mu kavuyo. Dushimire Minisiteri y’Ubuzima kuba yongeye gushyiramo akantu ko kwenyegeza, kuko muganga na kera na kare ntabwo ajya hariya ngo avuze iya bahanda, ngo ashyireho abamotsi ahubwo umuntu arazinduka kare akajya kwivuza (kuri uwo muganga) byazakunda akabibwira umwana, abaturanyi n’abandi”.
Ku rundi ruhande ariko hari abavuzi gakondo bo bavuga ko badakoresha imbaraga z’abazimu cyangwa indi myuka, ahubwo ngo bakoresha ibimera, ibikomoka ku nyamaswa, amazi n’ubutaka gusa, bakaba batemera ikijyanye no kuvura inyatsi, umwaku n’abadayimoni.
Umuvuzi gakondo w’i Nyagatare witwa Cyiza Theogene agira ati “Kuvuga ngo uvura inyatsi kandi wa muntu urimo kuvura akuzaniye amafaranga ahubwo uba ugiye kumutera inyatsi, mu myumvire n’imikorere yanjye inyatsi ntabwo ivurwa ahubwo ikurwaho no gukora.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo (AGA Rwanda), Nyirahabineza Gertrude, na we uvuga ko badashingira ibikorwa byabo ku myuka ahubwo ngo batanga imiti gusa.

Nyirahabineza avuga ko imyinshi mu miti icuruzwa n’abavuga ko bavura inyatsi, imyaku n’ibindi ikorwa na AGA Rwanda, ariko akabashinja kubeshya abantu.
Nyirahabineza agira ati “Umuntu aravuga ngo ‘reka mfate indobo nshyiremo imiti’ ubundi agatangira guhamagara ko bacuruza imiti y’inzoka, umutima, ibihaha, akabariro ndetse n’iy’ibinyenzi, uwo muntu ntabwo ari umuvuzi gakondo. Leta nidufashe abo bantu bitwa inzererezi, buri muvuzi gakondo wagiye kwamamaza kuri radio ajye avayo asange abamubaza impamvu arenga ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.”
Nyirahabineza yamagana abitwa abavuzi gakondo bakomeretsa imibiri y’abantu baca ibyitwa ibirimi n’ibirato cyangwa abaca indasago ku mubiri, akavuga ko byose bitemewe mu ishyirahamwe AGA Rwanda.
Nyirahabineza arasaba ko hashyirwaho Itegeko rigenga abavuzi n’ubuvuzi gakondo mu Rwanda, kuko ngo ari ryo ryaca akavuyo k’abiyitirira uwo mwuga batabifitiye ububasha n’ubushobozi.
Mu kiganiro aba bavuzi gakondo bagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa Kane ubwo batangazaga ibyo, bari kumwe n’abayobozi mu Rugaga rw’Abahanga mu by’Imiti (NPC), ndetse n’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Inganda NIRDA.
Aba bayobozi muri NPC na NIRDA bavuga ko ubuvuzi gakondo bugifite ikibazo cy’ubuziranenge bw’imiti itangwa ku baturage, bitewe n’uko abenshi batazi ibigize umuti ndetse n’igipimo cy’uwo bagomba gutanga.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|