Abavugabutumwa mpuzamahanga bagiye kongera guhurira mu giterane kimwe

Buri mwaka itorero ‘New Life Bible Church’ ritegura igiterane gikomeye kandi kiri ku rwego mpuzamahanga cyiswe ‘Refresh Africa Conference’. uNi igiterane kiba gikubiyemo inyigisho zo guhemburwa kw’umugabane wa Afrika ndetse no kuramya Imana kugira ngo habeho ubutumwa bw’impemburo.

Nkuko bisanzwe, uyu mwaka wa 2020 iki giterane giteganyijwe kubera kuri New Life Bible Church guhera tariki ya 8 kugeza ku itariki ya 15 Werurwe 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, Rev. Dr. Charles Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries na New Life Bible Church, yavuze ko igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko w’uko abantu bazahabwa inyigisho z’impemburo hagamijwe kugira umutwaro wo guhembura Afurika.

Yavuze ko hazabaho ibihe byihariye byo kuramya Imana byimbitse kandi buri wese agize umutima wo kuyiramya.Yavuze kandi ko abaramyi bazafasha muri iki giterane na bo biteguye kandi bagiye kujya mu mwiherero, ari na ko barushaho gusenga kugira ngo hazabeho guhembuka byuzuye binyuze mu kuramya Imana.

Rev. Dr. Charles Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries na New Life Bible Church
Rev. Dr. Charles Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries na New Life Bible Church

Uyu mushumba kandi yavuze ko hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Lincoln Serwaga, ukorera ivugabutumwa mu Bwongereza, uyu akaba ari mu bashumba bakomeye ndetse bajyanye ivugabutumwa ku Banyafurika bari mu bihugu byo mu mahanga.

Hari kandi abandi bavugabutumwa barimo Pastor James Kato, Pastor Chris Rue, Pastor Jide Laore, Pastor Ryan Holladay, ndetse na Pastor Charles Mugisha ari na we uzakira aba bakozi b’Imana.

Refresh Africa Conference ni igiterane kimaze imyaka itanu kibankuko bitangazwa n’ubuyobozi, bukaba buvuga ko cyahembuye imitimba ya benshi muri iyo myaka yose, ndetse hakaba n’ubuhamya butandukanye bugaragaza ko hari n’abakize indwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Batumire nabo hanze ya Kigali natwe tujye muguhemburwa natwe turabikeneye .

Theodore yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Ariko tugomba kwibaza impamvu ushatse wese ashinga idini mu gihe Bible idusaba "kuba umwe kandi ntiducikemo ibice".Kuki umuntu usengera mu idini runaka agira gutya agashinga idini rye?Igitangaje nuko nawe abona abayoboke.Nkuko Bible ivuga,abantu basigaye bakunda amafaranga kurusha Imana.Kugeza n’aho Abagore basigaye bashinga insengero nyamara Imana ibabuza kuyobora insengero.Impamvu babona abayoboke,nuko Pastors bavumbuye amayeri yo gushaka amafaranga.Babwira abayoboke babo yuko batanga amafaranga,hanyuma bakabasengera bakirukana Inyatsi n’Umwaku.Bakabumvisha ko bazakira vuba,bakabona Visa zo kujya hanze,amazu,imodoka,etc...Nyamara Yesu yasize asabye abakristu nyakuri "gukorera Imana ku buntu",nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.

munyemana yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka