Abavuga ko barwanya u Rwanda bamenyeshejwe ko YouTube itazafata igihugu

Umuyobozi w’Ingabo mu Burasirazuba n’i Kigali asaba Abanyarwanda kudaha agaciro urubuga rwa YouTube n’izindi ziriho amakuru y’abavuga ko barimo kurwana n’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Mubarakh Muganga yabitangarije mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera ku wa kane tariki 04 Mata 2019, ikaba yahuje bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ab’inzego z’ibanze, abikorera n’abagize imiryango itagengwa na Leta.

Iyi nama yasanze Akarere ka Bugesera gakeneye gufatira ingamba ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato ndetse n’ikijyanye n’umutekano.

Mu batanze ikiganiro ku ishusho y’umutekano muri ako karere no ku rwego rw’Intara muri rusange, harimo Gen Mubarakh Muganga uyobora Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi w’Ingabo avuga ko amakuru y’uwitwa Sankara n’abandi ari ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, ari iterabwoba ngo ridashobora kugira icyo rihungabanya ku mutekano w’Abanyarwanda.

Akarere ka Bugesera kakoranye inama n'abafatanyabikorwa bako mu iterambere
Akarere ka Bugesera kakoranye inama n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere

Yagize ati “YouTube nyifata nk’ikiryabarezi, nta gihugu nk’u Rwanda cyafatwa na yo, u Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange ku isi. Mu 1998-2001 twarwanye n’ibihugu 11”.

“U Rwanda ntabwo tugwingira mu mutekano, twarakuze rwose, ibya YouTube mubibaze Sankara n’abandi nka we bagwingiye, twe ibihugu twarwana na byo ni nka 20-30 na byo byishyize hamwe kandi intambara tukayirangiriza iyo!”

Gen Mubarakh akomeza asaba Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda no mu Burundi n’ubwo “Leta itigeze ifunga imipaka” ku mpamvu z’uko iyo bagiyeyo bagaruka bavuga ko bahohotewe.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) mu Ntara y’ Iburasirazuba, Hebert Rutaru, avuga ko mu mwaka ushize Akarere ka Bugesera kagaragayemo ibyaha 1,297 kakaba kaza ku mwanya wa kane mu kugira ibyaha byinshi muri iyo ntara.

Kimwe mu bibazo byicaje Akarere ka Bugesera n'abafatanyabikorwa bako kijyanye n'imirire mibi
Kimwe mu bibazo byicaje Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako kijyanye n’imirire mibi

Mu byaha byiganje muri ako karere harimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ibiyobyabwenge, ibikangisho, kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwiyahura, ubwicanyi, ruswa ndetse no kunyereza umutungo.

Ku kibazo cy’imirire mibi, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, witabiriye iyi nama, we asaba abayobozi n’abaturage by’umwihariko kujya beza imyaka ariko bakirinda kuyigurisha yose batarabanza kwihaza.

Ati “Umubyeyi arahinga imboga n’imbuto byakwera akabijyana ku isoko byose kubera amafaranga, yiyibagije ko wa mwana utariye imboga n’imbuto azarwara bwaki, hanyuma ya mafaranga ahindukire abe ari yo akoresha mu kumuvuza”.

Gahunda y’igihugu mbonezamikurire igaragaza ko kugeza mu mwaka ushize wa 2018, ku rwego rw’Igihugu abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi bari 36%, by’umwihariko mu karere ka Bugesera bakaba bari bageze ku gipimo cya 34.9%.

Umuyobozi w’aka karere, Richard Mutabazi, asobanura ko bakomeje kugenda urugo ku rundi bigisha abaturage, banatanga ubufasha bw’ibiribwa birimo intungamubiri aho bukenewe, ku buryo ngo abagera kuri 80% batangiye gukira.

Minisitiri Paula Ingabire witabiriye inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Bugesera agira inama abaturage kutagurisha imyaka ngo bicure
Minisitiri Paula Ingabire witabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera agira inama abaturage kutagurisha imyaka ngo bicure
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

twebwe dufite ubuyobozi buteguye neza ntamuntu dohotera yaba umurundi yaba umuganda ntakibazo agira hano hagati aho nimana ntigomba gudutererana uzaza wese tuzamusigarana nibiba ngombwa tumuherekeze iwabo tumugurire bodaboda agende yambaye umusaza wachu tumuri hafi cyene imana imube hafi murakoze

hajdi yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

FPR ITERA MURI 1990 NIKO LETA YARIHO ICYO GIHE NAYO YAVUGAGA NGO NTAWE WASHOBORA uRWANDA NGO INZIRABWOBA ZIRAHARI;NONE KOKO AMATEKA AGENDA YISUBIRAMO.

PATRICK yanditse ku itariki ya: 6-04-2019  →  Musubize

wowe ibyuvuga ntubizi, kwiyitirira imbaraga no gukanga sibyo biha umuntu gukomera, amateka no kwiyubaka ugendeye kumateka nibyo biguha imbaraga. Kayumba nabandi ntibarwanira kugirira urwanda akamaro nabanyarwanda, barashaka guhaza irari ryabo ninda nini yabananiye. abari mukigare cyabo ntimuziyo mujya. u Rwanda rwubu sirwo rwa kera. murye muri menge

Mwesige yanditse ku itariki ya: 9-04-2019  →  Musubize

Igihugunigifatwa namaganbo bariya ntabushobozi barite bwogufata igihugu habe numudugu

munezerojeanclaude yanditse ku itariki ya: 6-04-2019  →  Musubize

Impamvu abaturage bajya gushakisha amakuru kuri YouTube nuko abashinzwe kutugezaho amakuru nyakuri haba muri guverinoma cyangwa ibinyamakuru byo mugihugu usanga bitavuga kubintu byinshi birikubera mugihugu. Ibyo bigatuma abaturage bajya kuyashakisha ahandi nka YouTube bakaba banakurayo amakuru yibinyoma. Urugero; imirwano muri nyungwe ntabwo guverinoma cyangwa abanyamakuru hano mu Rwanda bigeze babivugaho babyemeza cyangwa babihakana. Kurwana nibihugu 20 cga 30 nukwihara bikabije kandi Imana idufashe ntibikabe.

Ngabo musana yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

KUDAKUBITA IMBWA BYORORA IMISEGA Bazaze ntawuzava mu Rwanda Urwanda Ruratera Ntiruterwa.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana,ahubwo ugakunda umwanzi wawe.Intwaro yacu ni bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,bible ivuga ko batazaba muli paradizo,bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

gatare yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

Urakoze cyane ubivuze neza kuko intambara isiga inzirakarengane zibuze ubuzizima kid irasenya ntiyubaka

Aline yanditse ku itariki ya: 5-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka