Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwita ku nkoni yera iyobora abafite ubumuga bwo kutabona

Abafite ubumuga bwo kutabona batewe impungenge n’abatwara ibinyabiziga badaha agaciro inkoni yera ibafasha mu kugenda, bagasaba ko yakubahwa ndetse n’abigisha amategeko y’umuhanda na yo bakayishyiramo.

Abatwara ibinyabiziga basabwa kumenya agaciro k'inkoni yera bakayubaha
Abatwara ibinyabiziga basabwa kumenya agaciro k’inkoni yera bakayubaha

Ubusanzwe iyo ufite ubumuga bwo kutabona agiye kwambuka umuhanda afite inkoni yera, atera intambwe yinjira mu muhanda ubundi ya nkoni akayizamura kugira ngo imodoka zihagarare abone kwambuka, ariko ikigaragara ni uko hari abatwara ibinyabiziga batayitaho, akenshi kuko batazi icyo isobanura bigatuma bahutaza uyifite.

Ingabire Séverin ufite ubumuga bwo kutabona unabarizwa mu muryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), avuga ko kugenda mu muhanda bimugora kuko abatwara ibinyabiziga hari ubwo batamuha inzira kandi aba afite inkoni yera ndetse ngo bigeze kuyigonga.

Ati “Nari ndi ku Kacyiru nshaka kwambuka umuhanda, nzamura inkoni yanjye yera, mu gihe ntangiye kugenda barayigonga n’uyigonze arakomeza arigendera. Namaze iminota nka 30 nabuze uko mpava, nanabaza abantu bari aho bati iyo modoka ntayo twabonye, biranyobera. Nshobora kumara n’isaha yose ku muhanda nabuze uko nambuka”.

Ati “Ku bwanyje nasaba ko abiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, banigishwa akamaro k’inkoni yera bakazajya bayubaha nk’uko bubaha ibyapa byo ku muhanda. Polisi na yo nayisaba ko muri gahunda zayo z’umutekano wo mu muhanda nka ‘Gerayo Amahoro’, yabwira abantu ko bubaha inkoni yera kugira ngo badahutaza uyifitwaje bakamwongerera ubumuga”.

Inkoni yera ikoze mu cyuma kitaremereye (aluminium) cyangwa muri pulasitiki, ikaba igera mu gituza cy’uyitwaye. Akenshi igira amabara abiri, ikirindi cy’umukara n’ahasigaye h’umweru, iyo igenewe abatabona gusa, hari iyongerwaho ibara ry’umutuku, yo ikaba igenewe ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

Umwe mu bafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga, Mbuto Aimable ubimazemo imyaka 20, avuga ko iyo nkoni bayigisha mu ishuri ariko ko hari abatayitaho mu muhanda.

Ati “Inkoni yera iri mu mategeko mpuzamahanga y’umuhanda, bityo rero twebwe turayigisha nubwo hari abatayitaho. Ikibazo gihari kandi ni uko abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bose bataba barigiye mu mashuri yabugenewe ngo bayibwirweho ari na bo benshi, ibyo bizakemuka rero ari uko bigiye byigirwa mu mashuri”.

Inkoni yera ni ijisho ry'ufite ubumuga bwo kutabona, irazingwa kugira ngo itarushya nyirayo mu gihe atarimo kuyikoresha
Inkoni yera ni ijisho ry’ufite ubumuga bwo kutabona, irazingwa kugira ngo itarushya nyirayo mu gihe atarimo kuyikoresha

Ati “Inama ngira abatwara ibinyabiziga ni uko bagira imyitwarire myiza (discipline) mu muhanda, bakagira ubworoherane, ibyo bizatuma bubaha ari ufite ubumuga ndetse n’abandi basangiye umuhanda bityo ntihabeho impanuka. Buri muntu agize discipline mu muhanda byose byakemuka”.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona na bo bafite uburenganzira mu muhanda, ko bagomba kwitabwaho.

Ati “Kuba bafite ubumuga bwo kutabona bakwiye umwihariko, iyo nkoni yera rero ibayobora kuba yemewe na byo bifite agaciro kabyo. Muri bwa bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda aho dusaba abantu koroherana, ni ugusaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda ko bagomba kwita kuri abo bafite ubumuga bwo kutabona”.

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ari ijisho ryabo, kuko ituma umuntu agenda ntawe umurandase, agakora gahunda ze zikarangira agasubira mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusoma amakuru nibyiza, nanjye ubwanjye ndumushofeli maze imyaka 11 twara ibinyabiziga numuhanda, Kandi nukuri niga amategeko yumuhanda iyi nkoni yumweru ifasha abafite ubumuga bwoiutabona ntayo nigishijwe, ariko noneho ndayimenye, murakoze.

Mulinda Gedeon yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka