Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka barasaba ko uyu murimo uhabwa agaciro

Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka, barasaba inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi, kugira ngo uyu murimo wabo uhabwe agaciro ukwiriye.

Abatwara amakamyo manini yambukiranya imipaka barasaba ko uyu murimo wahabwa agaciro
Abatwara amakamyo manini yambukiranya imipaka barasaba ko uyu murimo wahabwa agaciro

Aba bashoferi bavuga ko akazi bakora kagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage muri rusange, ariko abagakora bakaba batitabwaho uko bikwiriye.

Nyamara ariko aba bashoferi bavuga ko bahura n’ingorane zitandukanye haba mu gihe bari mu kazi cyangwa nyuma yo kukavamo, ariko ntihagire uburyo bafashwa bwo kubivamo.

Ishimwe Florence, amaze imyaka itatu atwara ikamyo nini yambukiranya imipaka. Avuga ko kuva yatangira aka kazi yagiye ahura n’ibibazo mu nzira birimo kwakwa ruswa na Polisi zo mu bihugu agendamo, kwibwa imizigo aba apakiye kandi akaba ari we uyishyuzwa n’ibindi.

Ishimwe yongeraho ko kuri ibi bibazo hiyongeraho gukora nta masezerano y’akazi, guhembwa umushahara muto kandi na wo akawuhabwa mu ntoki, kudatangirwa ubwishingizi bw’ubuzima, kudateganyirizwa iza bukuru ndetse n’ibindi.

Aba bashoferi basaba Sendika ibahagarariye kubakorera ubuvugizi, nibura bimwe mu bibazo by’ingenzi bahura na byo muri aka kazi bigakemuka.

Uhereye ibumoso, Rutaremara Antime, Ishimwe Florence, Noel Nkurikiye, bose bakaba ari abashoferi b'amakamyo manini yambuka imipaka
Uhereye ibumoso, Rutaremara Antime, Ishimwe Florence, Noel Nkurikiye, bose bakaba ari abashoferi b’amakamyo manini yambuka imipaka

Ishimwe ati “Bayobozi bacu ba sendika (ACPLRWA), ndabasabye mutuvuganire ku bakoresha bacu, baduhe agaciro tugomba nk’abakozi babo”.

Kimwe mu bindi bibazo aba bashoferi bavuga ko bibangamiye imikorere yabo, harimo kuba abakoresha babo babagenera amafaranga makeya yitwa ay’urugendo bita ‘mileage’.

Bavuga ko ayo mafaranga angana n’amadolari ya Amerika 20 abarwa ku munsi, uhereye igihe umushoferi afashe urugendo rujya mu7gihugu runaka, ariko akaba ari make cyane ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko.

Ikindi ngo ni uko iyo bibaye ngombwa ko umushoferi arenza iminsi yari iteganyijwe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi atagizemo uruhare, umukoresha atamwongera amafaranga, ari ho bamwe bahura n’igihombo ndetse bakabaho nabi mu bihugu by’amahanga aho baba bagiye gushaka imizigo.

Abatwara aya makamyo basaba ko bahabwa ibyo umukozi agenerwa byose
Abatwara aya makamyo basaba ko bahabwa ibyo umukozi agenerwa byose

Ishimwe ati “Mileage ni ikibazo. Iyo umushoferi w’ikamyo yahabwaga mu 1994, ni yo umushoferi wa none agihabwa, kandi nawe urabyumva imibereho. Ibiribwa byarazamutse, ubuzima burahenze, kandi ibyo ntibabitekerezaho”.

Yingeraho ati “Ba nyakubahwa bakoresha bacu, nimwongere mileage kuko rwose ntihagije”.

Noel Nkurikiye na we umaze imyaka irindwi atwara ikamyo yambukiranya imipaka, na we asanga hari byinshi bikwiye guhinduka mu mikorere yabo, kugira ngo aka kazi karusheho kubateza imbere.

Nkurikiye avuga ko hari igihe imodoka ihura n’ikibazo mu muhanda kandi kidaturutse ku mushoferi, ariko akaba ari we usabwa kugikemura.

Abatwara amakamyo manini yambukiranya imipaka barasaba ko uyu murimo wahabwa agaciro
Abatwara amakamyo manini yambukiranya imipaka barasaba ko uyu murimo wahabwa agaciro

Ati “Ikibazo uhuye na cyo mu muhanda n’iyo cyaba ari icy’imodoka, ni wowe ubwawe ucyikemurira nk’umushoferi. Urugero niba ipine imwe itobotse, iyo ubimenyesheje umukoresha, akubaza impamvu atatobotse yose kandi yaragiriyeho rimwe, akagusaba kuba ari wowe uryishyura”.

Kuri ibi bibazo byose, Rutaremara Antime, umushoferi akaba n’Umuyobozi wungirije wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka (ACPLRWA), avuga ko na bo basanzwe babizi ko muri aka kazi harimo ibibazo, kandi ko bakomeza kuganira n’inzego bireba ngo bikemuke.

Agira ati “Turakomeza tuganire n’abakoresha nka Sendika, tuganire n’urwego rubakuriye ari rwo Rugaga rw’Abikorera (PSF), turebe uburyo ibi bibazo byakemuka byose”.

Uyu muyobozi kandi yongera gusaba urwego rwa Polisi gufasha aba batwara amakamyo guhangana n’ikibazo cy’abatwara amagare bafata ku makamyo yabo, kuko bakomeje kubateza ibibazo.

Ikindi kibazo aba bashoferi bavuga ko kibangamira imikorere yabo, harimo kuba abenshi muri bo barakuriye mu bihugu by’amahanga, ndetse abenshi bakaba barakoze akazi ko gufasha abashoferi (abatantiboyi), bituma benshi muri bo batunze ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga byo mu mahanga.

Bavuga ko bifuza ko inzego zibishinzwe zakurikirana iki kibazo, kugira ngo abafite bene izi mpushya bahindurirwe niba ari ngombwa, kandi abazifite bage bahabwa amahirwe angana mu kazi, kuko ngo hari aho badafatwa kimwe n’abafite ibyangombwa byo mu Rwanda.

N’ubwo aba bashoferi bavuga ibi ariko, banavuga ko muri aka kazi hari byinshi byari bibangamiye imikorere, ubu bikaba byarakemutse.

Muri byo harimo nk’iminzane myishi banyuragaho mu nzira, ubu ikaba yaragabanutse, inshuro nyinshi bahagarikwaga n’inzego za Polisi yo mu muhanda na zo zagabanutse ndetse n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse, mudufashe igihe umushoferi arezwe amakosa age ahabwa umwanya uhagije wo kwiregura munarebeko hari umutego yatezwe kuberako hari abakwa ruswa bayibura cg bakanga kuyitanga.
Hanyuma bagategwa imitego kugirango bahombe cg birukanwe.

alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2023  →  Musubize

Mbanje kubasuza mubyubahiro byanyu mfashe akanya ko gushimira byimbitse sindika (ACPLRWA) muri rusange iba yatuvugiye nange ndi umushoferi wa makamyo yambukirana imipaka nkaba nashakaga kunga muryabagenzi bange nabaza,abakoresha bacu kudukiza bamaneja,basharuwa ba the Garage nabandi bayobozi bagiye batangukanye muri campuny bimaze kuba umuco mulakampuny agité atangukanye wotutwaka runswa ihoraho buruko ufashe mailegi gutumwa ibiribwa bigiye bitandukanye kubuntu kuko iyo utabikoze bagushakaho ibyaha ukirukanwa!!reka nsoze mbashimira
MURAKOZE!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka