Abatwara amakamyo bahangayikishijwe no kutagira ubwishingizi mu kwivuza

Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo by’umwihariko ayambukiranya imipaka, baravuga ko bahangayikishijwe cyane no kutagira ubwishingizi mu kwivuza kuko iyo bagiriye impanuka mu kazi babura ubarengera.

Akazi ko gutwara amakamyo ngo kabamo imvune nyinshi ku buryo bikurizamo abagakora gukurizamo uburwayi burimo no guhuma
Akazi ko gutwara amakamyo ngo kabamo imvune nyinshi ku buryo bikurizamo abagakora gukurizamo uburwayi burimo no guhuma

Nubwo ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo iyo baguze imodoka bahita bagura ubwishingizi bwazo, ariko ngo siko bigenda ku bashoferi bazitwara, kubera ko abakoresha babo batabibakorera, bigatuma bahura n’ingaruka zirimo kuba iyo bakoze impanuka batabona kirengera, kuko nyiri modoka aza akayegura, ariko uwari uyitwaye wamugariyemo cyangwa wahaburiye ubuzima, ibye bikarangirira aho.

Uretse impanuka zishobora guterwa no kugonga, kugongwa cyangwa se kugwisha imodoka, abakora ako kazi bavuga ko kubera umunaniro uba mu kazi kabo, ubatera uburwayi bwinshi, burimo guhuma amaso, kurwara umuvuduko, diyabete, indwara zitandukanye zifata umutima n’izindi.

Ni ikibazo bavuga ko gihangayikishije cyane, kuko uretse ubwishingizi bwo kwivuza, hari n’abadateganyirizwa izabukuru, bikabaviramo guhura n’ibibazo bitandukanye igihe bakoze impanuka ishobora gutuma badasubira mu kazi, bikagira ingaruka ku miryango yabo.

Abaganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bababazwa no kuba abakozi bagenzi babo bakora mu biro cyangwa abakora amasuku, bagenerwa ibyo byose nkuko itegeko ry’umurimo ribiteganya, bakibaza impamvu bo badatekerezwaho kandi ari bo binjiriza amafaranga ibigo byabo.

Kutagira ubwishingizi mu kwivuza, abagaragaza ko ari imbogamizi ikomeye mu gihe bahuye n'impanuka
Kutagira ubwishingizi mu kwivuza, abagaragaza ko ari imbogamizi ikomeye mu gihe bahuye n’impanuka

Bamwe mu bakoraga uwo mwuga bagakurizamo ubumuga nyuma yo gukora impanuka, batifuje ko imyirondoro yabo igaragazwa, bavuga ko kuri ubu basigaye batunzwe no gusabiriza kuko nta kindi bashobora gukora.

Umwe muri bo twahaye izina rya Sindayigaya, wagize ubumuga bwo kutabona yatewe n’akazi, avuga ko kuva yagira ibibazo byo kurwara umutwe yatewe n’umunaniro, yagiye kwa muganga agasanga afite ikibyimba mu mutwe bakamubaga inshuro zirenze eshatu, nyuma agakurizamo ubumuga bwo kutabona.

Ati “Kwivuza byarampenze byantwaye nka miliyoni zigera muri 12, hatagiyemo ubufasha nafashijwe n’abashoferi bagenzi banjye, kubera ko nasigariye aho, urumva nta kazi nari ngishoboye, bingiraho ingaruka y’uko abana bavuye mu ishuri, barindwi bose bigaga mu mashuri yigenga ari uko jye ndimo gukora, ubuzima ndimo ubu ni ugufashwa na bagenzi banjye wenda bavuye nko mu rugendo.”

Arongera ati “Kariya kazi karavuna cyane, ntabwo abakoresha baha agaciro abo bakoresha, ni akazi kavuna, kakavuna mu mutwe n’umubiri, abashoferi bose batwara amakamyo buriya bagiye kwa muganga kubapima, uwo utasangana umuvuduko, wamusangana isukari cyangwa ukamusangana umunaniro amaranye igihe.”

Abashoferi batwara amakamyo by'umwihariko ayambukiranya imipaka baravuga ko bahangayikishijwe cyane no kutagira ubwishingizi mu kwivuza kuko iyo bagiriye impanuka mu kazi babura ubarengera
Abashoferi batwara amakamyo by’umwihariko ayambukiranya imipaka baravuga ko bahangayikishijwe cyane no kutagira ubwishingizi mu kwivuza kuko iyo bagiriye impanuka mu kazi babura ubarengera

Uretse abakuwe mu kazi n’ubumuga cyangwa uburwayi butandukanye batewe n’akazi, abakikarimo bavuga ko batewe impungenge no kuba abakoresha babo batabateganyiriza cyangwa ngo babishyurire ubwusungane mu kwivuza.

Umwe muri bo ati “Usanga hari ibigo bimwe na bimwe cyangwa abakire ku giti cyabo, bagura imodoka bakagura n’ubwishingizi bw’imodoka zabo, ariko ugasanga umushoferi nta bwishingizi afite, ibyo bikaba bitugiraho ingaruka nk’iyo umushoferi akoze impanuka, umukire akaza akegura imodoka ye, ariko umushoferi wamugariye muri ka kazi cyangwa ahatakarije ubuzima bikaba birangiye.”

Mugenzi we ati “Nkubu dufite abashoferi bamugariye mu kazi bacitse amaguru abandi barahumye, ariko babaye ba nyamwigendaho, nyamara bakoze ibishoboka byose bitangira akazi kabo na ba databuja, kugira ngo bateze imbere imiryango yabo n’ibigo bakorera, ariko uyu munsi bakaba basaba ku muhanda nta n’umuntu n’umwe ubafasha.”

Umuvugizi wa Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n’izikorera imbere mu gihugu, Moise Dusabimana, avuga ko bahisemo kwandikira inzego bireba kugira ngo zibakemurire ibibazo bafite.

Abakoresha b'abashoferi batwara amakamyo ngo ntabwo baha agaciro abakozi babo
Abakoresha b’abashoferi batwara amakamyo ngo ntabwo baha agaciro abakozi babo

Ati “Mu minsi yashize twandikiye Minisiteri y’abakozi ba Leta, tuyereka icyo kibazo, kuko aka kazi dukora karimo ibyago, ushobora kugira impanuka ukamugara cyangwa se ukanavunika, ariko kubera ubwishingizi ufite ari ubworoheje (Mituweli), ukaba utabona ubutabazi bwihuse, bikaba byakuviramo ubumuga bwa burundu, nta nubwo twigeze duteganyirizwa ku bibazo by’impanuka dushobora guhura nazo.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abakoresha b’abashoferi batwara amakamyo, Abdul Ndarubogoye, avuga ko mu bigo bikora ibijyanye n’ubwikorezi mu Rwanda harimo abakozi (abashoferi), bagenerwa ibyo itegeko riteganya, abatabigenerwa akaba ari ba nyakabyizi.

Ati “Bigaterwa na sisiteme aba yarahereyemo akazi uwo mushoferi, kuko mu bashoferi habamo ibyiciro, hari ikitwa bubyizi, aho umuntu mupatana ukamuha ikamyo akajya Dar Salaam, agapakira akayizana ukamuha aye akagenda, kubera impamvu z’uko ikamyo idahorana akazi, urumva iyo idahorana akazi kugira ngo uriya abe yashaka umushoferi uhoraho abe yamuha ibigenerwa abakozi bigenwa n’amategeko, urumva muri we aba ahomba, kuko kuri iyo kamyo uwo mushoferi nta kazi aba akora uretse rimwe na rimwe.”

Ibi uyu muyobozi avuga, ntabwo abihurizaho n’abashoferi, kuko hari abavuga ko bafite amasezerano y’akazi basinyanye n’abakoresha ku buryo hari abamaze imyaka irenga itanu bari mu kazi ariko batishyurirwa ibyo amategeko ateganyiriza abakozi.

Barasaba inzego bireba kugira icyo zikora ku kibazo cyo kutagira ubwishingizi mu kazi bakora ko gutwara amakamyo
Barasaba inzego bireba kugira icyo zikora ku kibazo cyo kutagira ubwishingizi mu kazi bakora ko gutwara amakamyo

Uretse ubwishingizi n’ubwiteganyirize badahabwa, abashoferi batwara amakamyo bavuga ko amafaranga bahembwa nayo ari make, kuko umushoferi ugitangira agenerwa ibihumbi 150 buri kwezi mu gihe ufite uburambe ahembwa ibihumbi 200, yiyongeraho ibihumbi biri hagati ya 300 na 350 bahabwa iyo bagiye mu rugendo, ku buryo nta kintu abamarira iyo bagereranyije n’icyo kubaho bisaba uyu munsi.

Mu Rwanda habarirwa ibigo n’abikorera barenga 200, bakoresha abashoferi barenga 5000 bari mu bwikorezi bw’amakamyo, yaba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ingingo ya 77 y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda iteganya ko umukoresha agomba kubungabunga ubuzima, umutekano ku kazi n’imibereho myiza by’abakozi bakora mu kigo cye n’iby’abantu bose bahagenda, kandi umukozi akaba adasabwa ikiguzi ku bikorwa bigamije kubungabunga ubuzima n’umutekano mu kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse neza nitwa Eric ndi umushoferi ariko ndagira ngo mbabwize ukuri niwo mwuga mfite imbere ninyuma pe ariko maze imyaka 8 ntwara imodoka ntoya nashatse category y’ikamyo numva ko nteye intambwe mu modoka nto nahembwaga 150,000frw ariko hari ubwo nayahembwaga mubyiciro 4 umukoresha ati nayabuze ukibaza azamara iki? njya mu makamyo nsanga naho nuko mbibonye mbona birutwa nuko umuntu yajya kurara irondo pe noneho narumiwe ujya gusaba akazi ko gutwara ugasabwa diploma ukibaza niyo izatwara imodoka ese perime ko ariyo yemerera umuntu gutwara ikinyabiziga ibibyo bisobanura iki? muzatubarize icyo diploma zivuze nukuri abenshi twarumiwe.

Eric yanditse ku itariki ya: 25-09-2024  →  Musubize

Nkanjye nkora Ako kazi ariko umugongo umeze nabi kuburyo nyivamo ngenda nunamye nkumbuye guhinga! Bakatubarije ibyo bibazo bikabona ibisubizo pe! Murakoze!!!!

Jado C yanditse ku itariki ya: 24-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka