Abatuye Umudugudu wa Murora babangamiwe no kutagira irimbi

Abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Murora mu Kagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yabubakiye umudugudu, ariko bakavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho bashyingura.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Murora mu Kagari ka Gakoro
Umudugudu w’icyitegererezo wa Murora mu Kagari ka Gakoro

Abo baturage bubakiwe uwo mudugudu, ni abari batuye mu birwa by’ikiyaga cya Ruhondo aho bimuwe mu rwego rwo kurushaho gusigasira icyo kiyaga nyuma y’uko bigaragaye ko cyari gitangiye gukama kubera abaturage bahingaga ku nkombe zacyo abandi ari ho batuye.

Uwo mudugudu utuwe n’imiryango isaga 60 wubakishije amatafari ya Ruliba, inzu imwe ituwemo n’imiryango ine (four in one) ariko ikaba ifite inkuta zitandukanya iyo miryango.

Ubwo basurwaga n’intumwa za Rubanda mu cyumweru gishize, bazakirije ikibazo cyo kutagira irimbi by’umwihariko muri uwo mudugudu no mu duce twose dukikije uwo mudugudu, bakaba ngo babura aho bashyingura mu gihe bapfushije.

Ndagijimana Jean Pierre, ati “Baratwubakiye twarashimye, ariko ikibazo dusigaranye kidukomereye ni irimbi, urapfusha ukabura aho ushyingura ugasanga uririrwa winginga abaturiye uyu mudugudu ngo baguhe metero ebyiri ushyinguramo uwawe, kubona uhaguha bikagorana”.

Mugenzi we ati “Leta ikwiye kudufasha ikadushakira aho gushyingura, kuko irimbi riri kure cyane iyo za Mukungwa, umuntu arapfusha gushyingura bikaba ikibazo”.

Uretse abo baturage bo muri uwo mudugudu wa Murora, n’abandi batuye mu nkengero z’uwo mudugudu, ntiborohewe n’icyo kibazo cyo kubura aho bashyingura.

Umwe muri bo ati “Birazwi ko gushyingura mu ngo bibujijwe ariko ino ni byo dukora, Leta itanze irimbi byadufasha kuko dukomeje guhura n’ibibazo byo kubura aho dushyingura”.

Mu gusubiza icyo kibazo cy’abo baturage, Hon Murekatete Marie Thérèse yabwiye Kigali Today, ati “Ni ikibazo tugiye kuganira n’akarere, kuko ntabwo wakubakira abantu inzu nziza nka ziriya ukabaha inka, ukabaha ibisabwa byose, ariko ntubahe aho gushyingura, icyo tugiye kukivugana n’akarere gishakirwe umuti”.

Barasaba ko babona irimbi ryo gudhyinguramoa ababo bitabye Imana
Barasaba ko babona irimbi ryo gudhyinguramoa ababo bitabye Imana

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Twizerimana Clement, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere, agira ati “Ikibazo cy’irimbi kirakomeye cyane, ariko tugiye gukorana n’aba baturage turebe uburyo bworoshye bwadufasha kubona iryo rimbi”.

Uretse irimbi abo baturage bifuza, barashaka ko muri uwo mudugudu hagezwa umuriro n’amazi bikabafasha mu mibereho myiza no kuba babyifashisha mu gukora ibikorwa byabafasha kurushaho kwiteza imbere, dore ko abenshi bavuga ko badafite amasambu yo guhinga.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mudugudu ubone amazi n’umuriro nk’uko Twiserimana Clement akomeza abivuga.

Ati “Turaganira na WASAC na REG dushakire umuti icyo kibazo, ngira ngo nta muntu wakwishimira kugira umudugudu nk’uyu utarimo amazi n’amashanyarazi, turakomeza ubuvugizi kandi nijeje abaturage ko barabona ibisubizo byiza vuba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka