Abatuye mu manegeka bifuza ko bakwimurwa babanje guhabwa ingurane

Abagituye mu manegeka mu Mujyi wa Kigali, bifuza ko kuhakurwa byaba babanje kubona ingurane, kuko ngo ntaho bafite bashobora kujya, cyane ko baba bagiye gutangira ubuzima bushya.

Kigali ifite uduce twishi turimo abatuye mu manegeka
Kigali ifite uduce twishi turimo abatuye mu manegeka

Ni henshi mu Mujyi wa Kigali ushobora kurebesha amaso nawe ukabona ko ari mu manegeka, ku buryo iyo imvura iguye abahatuye basenga Imana ngo ibasige amahoro.

N’ubwo abahatuye babizi neza ko batuye mu manegeka kandi baba biteguye ko isaha n’isaha bishobora kubagiraho ingaruka, bavuga ko nta yandi mahitamo baba bafite uretse kuhaguma, kubera ko ariho baba bamaze kumenyera kandi ubuzima buboroheye, bitandukanye n’aho bashobora guhita bimurarirwa bisaba gutangira ubundi bushya.

Bamwe mu batuye mu misozi ihanamye yo mu mirenge ya Gatsata na Jabana, bavuga ko bazi neza ko batuye nabi kandi isaha n’isaha byashyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko ngo ntawe bashobora kwemerera kuhabakura atarabaha amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwabo, n’ubwo batuye nabi bwose.

Valentin Musabyemariya wo mu Murenge wa Gatsata, avuga ko bazi neza ko batuye nabi, kuko hari umukingo baba biteguye ko ushobora gushira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Hameze nabi, umukingo ukuntu umeze tubona natwe uzaduhitana kuko tuba twicaye dufite ubwoba. Tuzi ko bishobora kuzatugiraho ingaruka, igitekerezo jye mfite ni uko abayobozi baba baretse kubwira abaturage ngo bagende ahandi hantu batari babona aho baba”.

Mugenzi we Ati “Leta ikwiye kubaha amafaranga bakahava bakajya ahantu heza, nk’ubu imikingo irimo igwa ikagwira amazu agasenyuka, abantu bagapfa, ubwo rero Leta imubwiye ngo navemo agende nta kintu bamuhaye baba bamuhemukiye, ese ubu ngubu wajya muri etaje udafite ubushobozi bwo kwishyura”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko buri mwaka bukora ubugenzuzi, hagamijwe kureba abantu batuye ahantu hashobora gushira ubzima bwabo mukaga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko mu gihe hakozwe ubugenzuzi bagasanga hari umuryango utuye ahantu hashobora gushira ubuzima bwawo mu kaga, bafashwa mu buryo butandukanye.

Ati “Niba umuntu utuye ahantu hahanamye mu manegeka inzu ye yaba mu kaga, ubugenzuzi bugakorwa bugasanga imvura iguye inzu ishobora kumugwaho, agafashwa kuganirizwa no kureba uburyo ki yakwimuka. Sinibaza ko umuntu waba utuye ahantu nk’aho, bamugaragarije ko inzu ye iri mu kaga, atari inzu ye ahakodesha, bakamubwira bati jya gukodesha ahandi hadashyira ubuzima bwawe mu kibazo, byaba ari ukumugira inama mbi”.

Akomeza agira ati “Na nyiri inzu uhatuye akaba yagirwa inama wenda yo kuyivamo kugira ngo imvura itamusangamo ikaba yamushyira mu kaga, muri bwa bugenzuzi habaho no kureba amikoro y’abantu bahatuye, kugira ngo n’abashobora kuba bafashwa bakava mu nzu, ikaba yasanwa niba isanwa cyangwa akagirwa inama y’uko iyo nzu aho kugira ngo yongere ayituremo yajya ahandi. Ntabwo haba habayeho kuvuga ngo umuntu yasenyewe, ahubwo ni ukugirwa inama no kuvana ubuzima bwe mu kaga”.

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibishanga no gukura ubuzima bw’abatuye nabi mu kaga, mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali havanywe ibikorwa bitandukanye birimo inganda, inzu zari zituwe, ibiraro, amagarage n’ibindi byari bisanzwe bihakorerwa birenga 7200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka