Abatuye mu Kinigi birahira ikirayi cyabagejeje ku bukungu

Kinigi ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, ni hamwe mu duce tuzwiho guhinga ibirayi cyane, aho n’abaturage ubwabo bemeza ko ariho gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda.

Ubuhinzi bw'ibirayi muri Kinigi bwafashije abaturage kwihaza mu biribwa
Ubuhinzi bw’ibirayi muri Kinigi bwafashije abaturage kwihaza mu biribwa

Ako gace kazwiho guhinga ibirayi, kanitiriwe imwe mu mbuto y’ibirayi ikunzwe cyane mu gihugu izwi nka ‘Kinigi’.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinigi baganiriye na Kigali Today, baremeza ko iyo ibihe byagenze neza kuri Are imwe hari ubwo bahasarura toni eshanu.

Sibomana Said Ati “Ntureba uyu murima ko ari are imwe, ariko ntibigutangaze hasaruwe toni eshanu z’ibirayi, ino mu Kinigi ntawe ushobora gushidikanya ko ariho gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda”.

Abo baturage bavuga ko ubwo buhinzi bwagiye bubagirira akamaro gakomeye by’umwihariko mu iterambere ry’ingo zabo aho.

Abiyingoma André ati “Hano mu Murenge wa Kinigi ubutaka ni zahabu nibwo budutunze, urahinga imitabo itatu ukeza toni eshatu. Abaturage ba hano tubeshejweho no guhinga ibirayi kandi bigomba kudukiza tukagaburira n’abandi, abatuye i Kigali bajye batwubaha rwose turi abakozi, ubundi hano mu Kinigi ntibakitwitwa mu birayi basigaye batwita Iburayi”.

Muhawenimana Honorine, umuhinzi w’ibirayi ku buso bwa Are imwe, avuga ko yiteguye kwinjiza miliyoni eshatu ku mwaka azikuye mu buhinzi, kuri we ngo ntashobora kureka ubuhinzi bw’ibirayi.

Ati “Nshatse vuba, njye n’umugabo wanjye dufite isambu ingana n’igikebo kimwe (Are), ariko twiteguye kuyibyaza miliyoni eshatu mu mwaka. Duhinga sizeni eshatu, buri sizeni ni miliyoni, indi miliyoni, indi miliyoni, eshatu zigomba kuboneka, urumva mu myaka itanu aho tuzaba tugeze ni heza”.

Arongera ati “Ubutaka bwa hano mu Kinigi tubufata nk’imari ihenze, buratugaburira mu buryo buhagije. Nk’ubu turi mu bukode nk’abantu bashakanye vuba ariko umwaka urashira twiyuzurije inzu, uzi ko iyo ugeze mu tundi duce ukumva abaturage bataka inzara bigutangaza! Hano mu Kinigi nta nzara iharangwa”.

Ubwo buhinzi bw’ibirayi butunze ababukora ndetse bugaha akazi n’urubyiruko runyuranye aho batunda ibyo birayi bifashishije amagare, bakagenda bunguka amafaranga makumyabiri ku kiro.

Bavuga ko byabafashije kuko byabarinze ubuzererezi, aho bajya ku bigura bifashishije amagare babigemura mu mujyi wa Musanze, ubwabo bakunguka kandi umucuruzi n’umuguzi bakabona ibirayi mu buryo buboroheye.

Munyemanzi Alexis Ati “Ubundi nkora akazi ko gutwara ibirayi ku igare, ubu mbifatiye amafaranga 240 ku kiro, ningera i Musanze mu mujyi barangurira ku mafaranga 260, urumva ko ku mufuka nunguka ibihumbi bibiri kandi ku munsi nshobora kugurisha imifuka 4 y’ibirayi urumva ko buri munsi ntabura ibihumbi 8 byanjye”.

Hakizimana Egide ati “Aka kazi karadutunze, nkanjye niyujurije inzu y’amabati 30 yantwaye miliyoni zisaga enye mu myaka itandatu maze muri aka kazi ko gutunda ibirayi ku igare, kandi umugore n’abana babayeho neza”.

Twagirayezu Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, aremeranya n’ibyo abo baturage bavuga aho ngo uwo murenge ufatiye igihugu runini mu gutanga umusaruro mwinshi w’ibirayi ku masoko.

Yagize ati “Urebye umusaruro abahinzi babona twihagazeho ku kwihaza mu biribwa, Kinigi iri ku buso bwa hagitari 84.5 kandi hafi ya hose hahigwa ibirayi, murabizi ko ntawe ushidikanya ku bwiza bw’imbuto y’ibirayi yatwitiriwe ya Kinigi”.

Abatunda ibirayi ku magare nabo ngo birabatunze
Abatunda ibirayi ku magare nabo ngo birabatunze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka