Abatuye mu cyaro na bo bamenye COVID-19 ndetse bahagurukiye kuyirinda

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hari abatuye mu bice by’icyaro bavuga ko bamaze kumva ibyayo banafata ingamba zo kuyirinda.

Abatuye mu cyaro na bo bahagurukiye kwirinda Coronavirus (Photo:Internet)
Abatuye mu cyaro na bo bahagurukiye kwirinda Coronavirus (Photo:Internet)

Bacyumva Coronavirus, abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bagize ubwoba cyane nk’uko bivugwa na Adèle Mukabera, udodera mu gasantere ka Rugerero.

Agira ati “Umunsi batanga itangazo ko abantu batagomba kujya mu rusengero hari abagize ubwoba, batangira kurya utwabo bumva ko birangiye. Ariko uko iminsi yagiye ishira, abantu basobanurirwa iby’iyi ndwara n’uko ishobora kwirindwa, ubwoba bwarashize”.

Ku bijyanye n’ibyo basobanuriwe kuri Coronavirus, Christine Urayeneza, wo mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko babwiwe ko “uwafashwe n’iyi ndwara ababara umutwe, agacika intege kandi agafatwa n’ibicurane”.

Naho ku bijyanye n’uko bayirinda bagendeye ku mabwiriza bahawe, Charles Manirareba na we wo mu Murenge wa Busanze muri Nyaruguru avuga ko bakaraba kenshi intoki, bakirinda no kwikora mu maso (ku munwa, ku mazuru no ku maso) batabanje gukaraba.

Naho Urayeneza we avuga ko nta wuramukanya n’undi bahana ibiganza cyangwa bahoberana, abantu bakanirinda kwegerana. Kandi ngo n’abaturanyi babo b’Abarundi ntibakiza mu Rwanda, nk’uko na bo basigaye birinda kujya yo, nyamara baturanye cyane.

Mukabera na we ati “Urahura n’umuntu ukamwereka ikiganza ko wamusuhuje, ariko utamukozeho”.

Icyakora na none n’ubwo hari abavuga ko bategerana cyangwa ngo bakoraneho, umugabo umwe utuye mu Murenge wa Ruheru avuga ko bitaragerwaho neza.

Bamaze gusobanukirwa uko bakwirinda Coronavirus
Bamaze gusobanukirwa uko bakwirinda Coronavirus

Agira ati “Gukoranaho bizacika bigoranye cyane. Abantu ntibarabyiyumvisha cyane. Umuco nyarwanda uko uteye, guhita twumva ko kanaka ntamwegera 100% ntabwo byahita bikunda”.

Ibi binashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivu, Eugène Kanyarwanda, ugira ati “Abantu b’abakecuru, gusuhuzanya ntibirabavamo. Ujya kubona ukabona umwe aranyarutse ahobeye mugenzi we. Abakiri batoya bo icyo gusuhuzanya bari kucyitwaramo neza”.

Ku ngamba yo gukaraba intoki, abacuruzi bo mu gasantere ka Nyabimata ngo bashyize kandagira ukarabe imbere y’amaduka yabo, kandi go banacunga ko abinjiye bose babanza gukaraba intoki.

Muri aka gasantere ngo hari n’iduka umuntu yinjiramo yajya kwishyura bakamuha isahani ashyiraho amafaranga. Nyir’iri duka ngo aba yanga gukomeza gukora ku mafaranga yakozweho n’abantu benshi, ashobora kuba ariho Coronavirus, kandi atabasha gukaraba buri uko ayakiriye.

Na none ariko ngo ingamba yo gukaraba intoki kenshi urebye ntirumvwa neza nk’uko bivugwa na Adèle Mukabera.

Agira ati “Kare nagiye gusura umuntu urwariye ku ivuriro, ku muryango mpahurira n’umusaza, atambuka adakarabye nyamara hari kandagira ukarabe ebyiri. Namubajije nti ‘muzehe ko winjiye udakarabye’? Ngo ‘none se simvuye ku Murenge nkarabye”?

Icyakora na none, n’abakaraba intoki ngo ntibabikora uko bikwiye nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu.

Agira ati “Gukaraba barakaraba, ariko intoki kuzikaraba uko bikwiye bakazicyesha ntibiragerwaho. Akandi kantu ubona kataraba umuco, ni ukwikora mu mazuru bitari ngombwa”.

Na none kandi, n’ubwo abantu bakaraba intoki ahahurirwa n’abantu benshi, mu ngo urebye ngo ntibabyitaho. Mu tubari na ho hakunze guhurira abantu benshi, ngo urebye abantu baritwara mu buryo busanzwe.

Abantu ntibarumva ko kwegerana byabaviramo kwandura Coronavirus

Damien Ndagijimana, ukora ku Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, avuga ko iyo yitegereje abo baha serivise abona batarumva neza ko kwegerana cyane bishobora kubaviramo kwandura coronavirus, kuko hari n’abo bibutsa gusiga intera igaragara hagati yabo n’abo baganira ariko ntibabyiteho.

Agira ati “Hari abo ubona bakibwira ko Coronavirus ikiri mu mahanga, itaragera mu Rwanda, banibwira ko niza izahera i Kigali, igakomereza Kamonyi na Muhanga mbere yo kugera i Huye”.

Akomeza agira ati “Abatugana urababwira ngo mwikwegerana, musige intera hagati yanyu, ukabona babifashe uko bitari, hakaba n’abavuga ngo mwebwe mutubwira gutyo mwabona ari mwebwe ifashe mbere”.

Ndagijimana anatekereza ko abahemberwa muri za sacco byaba byiza bagiye bahabwa amasaha yo kuhagera hitawe ku ho baturuka, hagamijwe kwirinda ko bahahurira ari benshi.

Ati “Niba wohereje abantu 90 guhemberwa muri sacco, wumva bahagarara hehe ku buryo basiga intera ya metero hagati yabo? Umuti ni uko niba serivisi imara iminota runaka ku muntu umwe, ushobora kuyibara, abantu ukabaha igihe cyo kuhasimburana”.

Abayobozi b’imirenge yo muri Nyaruguru no muri Huye baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi, gukaraba intoki kenshi, kwirinda gukoranaho igihe basuhuzanya cyangwa kwegerana iyo baganira, kimwe no kwirinda kwikora ku munwa, ku mazuru ndetse no ku maso igihe cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka