Abatuye mu birwa barasabirwa kwitabwaho byihariye
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ibidukikije ndetse n’izindi nzego za Leta zibifite mu nshingano kwita byihariye ku mibereho y’abatuye mu birwa batagerwaho n’iterambere.

Perezida w’iyo Komisiyo, Umuhire Adrie, yavuze ko mu ngendo baherutse kugira hirya no gino mu gihugu basura abatuye kuri ibi birwa, basanga hari abaturage bakiri inyuma mu iterambere biturutse ku kuba nta bikorwa remezo bihagije bafite, ndetse bamwe muri bo badakurikiza gahunda za Leta zibafasha kwiteza imbere.
Senateri Umuhire yavuze ko mu Birwa bimwe basuye basanze hari ibidafite amazi meza kandi agera kuri bose, ndetse ahandi nta muriro w’amashanyarazi bafite, abandi badafite ubwato bubafasha kugera hakurwa ngo bagirane ubusabane n’abandi bigatuma baguma ahantu hamwe gusa, ndetse n’ubuhahirane ntibugende neza.
Ati “Kuko bakikijwe n’amazi hari serivisi nyinshi zitabageraho uko bikwiriye, kuko nk’ibijyanye n’irangamimirere usanga bisaba ko abayobozi bambuka bakabasangayo, ndetse hari n’abagorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi bisaba ko bambuka bakajya kuzishaka aho ziri”.
Abasenateri batanze urugero rwo ku Kirwa cya Mushongo mu Karere ka Nyamasheke basuye, basanga hari ikibazo cy’abana bato bakabaye bari ku mashuri bari mu makoperative y’uburobyi.
Ati “Hari kandi aho twasanze bafite ivuriro ry’ibanze ridakora n’abadafite ubwato bubahuza n’abandi bari hakurya y’amazi ngo babashe kugenderarana, rwose mubyiteho bakeneye ubufasha bwihuse bwo kugira ngo barusheho kugira imibereho nk’iy’abandi Banyarwanda.”

Senateri Umuhire avuga ko abenshi mu batuye ibirwa bifuza kwegerezwa ibikorwa remezo by’ibanze. Abatuye ibirwa bigoranye kugezwaho ibi bikorwa remezo, basabye Abasenateri kwimurwa vuba banasaba ko bafashwa gushakirwa abashoramari babagurira ubutaka bwabo badahenzwe.
Aha ni na ho hatanzwe igitekerezo cy’uko ibi birwa byahindurwa ahantu nyaburanga nyuma yo kwimuraho abaturage, hakajya hagasurwa na ba mukerarugendo hakinjiriza Igihugu.
Ati “Abatuye mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo badusabye gufashwa kwimuka bakegera abandi batuye imusozi, bakava mu bwigunge kuko nta bikorwa remezo by’ibanze bafite”.
Gusa nubwo bimwe muri ibi birwa bitaragezwaho ibikorwa remezo bihagije hari ibibifite birimo icya Bugarura mu karere ka Rutsiro, kuko gifite amashanyarazi, amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye, ay’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) n’Ivuriro ry’ibanze.
Ati “Aba bo badusabye kongererwa umubare w’abaforomo, kugezwaho amazi meza n’imihanda”.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Niyomugabo Cyprien yavuze ko mu ngendo bakoze mu Karere Rusizi na Nyamasheke, basanze hari abatuye ku birwa babana batarasezeranye, bigatuma abana babo batandikwa mu irangamimirere.

Ati “Twasabye abayobozi kwegera ababituyeho ngo babaganirize kuri gahunda za Leta zirimo no kuboneza urubyaro, kuko twahasanze n’ikibazo cyo kubyara abana benshi”.
Ikibazo cy’isuri n’ibiza mu batuye ku kirwa kizakemuka gite?
Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo kuba abahatuye batazi kubungabunga ibidukikije, bacana inkwi bityo ugasanga nta mashyamba ahari abafasha kurwanya isuri.
Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko ku birebana n’ibidukikije hagiye kongerwa ibicanwa bitangiza ibidukikije birimo na rondereza ndetse no kongera gutera ibiti, kugira ngo bifate ubutaka ariko hagakorwa n’ubukangurambaga bwo kutangiza ibidukikije birimo ishyamba ndetse n’imigezi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo yatangaje ko hari gahunda yo gukorana n’inzego z’ibanze mu kwimura abaturage bari ku birwa, ariko ko bisaba kubanza gukora inyigo ishingiye ku ho batuye.
Avuga ko mu bufatanye n’uturere harebwa uburyo aba baturage bakwimurwa ahantu habaha amahirwe yo gukomeza gukora imirimo bakoreraga ku kirwa, ndetse habaha amahirwe yo gukora ibindi bitandukanye bakiteza imbere.
Ati “Tuzagenda dusuzuma ikibazo ku kindi turebe imibereho bafite, kuko hari abafite ubushobozi n’abandi Leta yakubakira.”
MINALOC ivuga ko mu birwa byose hari ibizimurwa n’ibindi bizakomeza guturwaho, kuko usanga hari ibimaze kugira ibikorwa by’iterambere.

Mu gukomeza kuganira n’inzego zitandukanye hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abatuye ibirwa, Komisiyo ya Sena y’Imiberaho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira ku ngamba bafite mu kurinda abatuye mu birwa ibiza.
Minisitiri Murasira yabwiye Abasenateri ko hari ingamba zashyizweho mu kubungabunga ubuzima bw’abatuye ibirwa, zirimo gutera ibiti mu kurinda inkengero z’ibiyaga no kurwanya isuri, ubukangurambaga mu kwirinda inkuba no kuzirika ibisenge neza, kongera ubudahangarwa hubahirizwa amabwiriza y‘imyubakire, kwimura ahashyira abaturage mu kaga cyangwa ahakwibasirwa n‘ibiza.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|