Abatuye ku Ruheru basanga ibikorwaremezo bafite byatuma bamwe bahitiranya n’i Kigali

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe, abatuye ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ibyo bamaze kugezwaho, ku buryo hari n’abasigaye bavuga ko iwabo habaye i Kigali.

Amwe mu mazu yamaze kugezwamo amashanyarazi
Amwe mu mazu yamaze kugezwamo amashanyarazi

Ibi babivugira ko mu minsi yashize mu Karere ka Nyaruguru hatanzwe amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku bakabakaba ibihumbi 25, ku buryo abatuye mu mirenge ikora kuri Nyungwe bayahawe bose nta kureba abari mu byiciro bifashwa.

Mu dusantere tumwe na tumwe kandi hashyizwe amatara yo ku mihanda abamurikira nijoro.

Umugabo uvuga ko yitwa Peti Maya utuye ku Ruheru agira ati “Amatara yatugejejweho maze tuyakiriza rimwe, abanyamahanga bayabonye ngo hewe, nimuze dutabare u Rwanda rwatewe. Abandi na bo ngo reka da, ngo iyo hataba n’umupaka mba njabutse nkaba ari ho nigira.”

Aya mashanyarazi kimwe n’ibindi bikorwa remezo bagejejweho harimo no gutunganyirizwa imihanda, bitera abatuye ku Ruheru kuvuga ko iwabo bahagereranya n’i Kigali.

Faustin Mazimpaka abwira abayobozi bifatanyije na bo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora yagize ati “Iyo muza nimugoroba mwari kugira ngo ni Kigali yimutse iza hano ku ishyamba.”

Francine Niyiturinze yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Afite imyaka 25. Na we ati “hano iwacu ni i Kigali rwose. Ni i Burayi nako. Nabonaga imodoka nkabona ari ibintu bidasanzwe, nkajya kuyireba. Ariko ubu zirahita nkagira ngo ni i Burayi neza.”

Ku Ruheru n’imihanda yarakozwe ku buryo n’imodoka ziyinyuramo mu buryo bworoshye.

Umukecuru Doroteya Nyiranziza wahawe inzu mu mudugudu wa Yanza, urimo amazu afatanye ane muri imwe, kandi umaze gutuzwamo abantu 40 biganjemo abahoze batuye mu manegeka, na we nyuma yo gushyikirizwa inzu yahawe tariki 4 Nyakanga 2019 yavuze ko iterambere ryabarizwaga i Kigali ubu ryasanze iwabo.

Yagize ati “Nabaga mu manegeka ya njyenyine, hatari heza. None nageze heza aho abantu bari. Wagirango nibera mu mujyi neza neza.”

Iyi nzu yashyikirijwe kimwe na bagenzi be bandi 19, kuko 20 yandi yo amaze igihe atashywe, yubakishije amatafari akomeye cyane bita aya ruriba.

Yayihanywe n’ibikoresho by’ibanze ari byo intebe n’ibitanda bitanu bishashe neza, amasafuriya ndetse n’amashyiga ya rondereza hamwe n’aya gaz. Gaz yo kwifashisha izajya itangwa n’umwanda wo mu bwiherero.

Umuyobozi w’Akarere k Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko n’ubundi Perezida Kagame yari yabwiye abatuye i Nyaruguru ko Kigali izabasanga iwabo.

Ati “Na Nyakubahwa umukuru w’igihugu cyacu yarabivuze, ati nimugume ahongaho Kigali izahabasanga. Kandi koko murabibona. Iyo uvuze Kigali uba uvuze imiturire myiza. Ariya mazu mwabonye uko ameze, hari n’ababa Kigali badatuye mu ameze nka yo.”

Akomeza agira ati “iyo uvuze Kigali uba uvuze amashanyarazi, barayafite. Yewe bafite n’ayo ku muhanda arara abamurikira mu mudugudu. Uba uvuze amashuri, amazi meza, itumanaho, umutekano. Byose turabifite”.

Avuga kandi ko usibye amazina atandukanye, u Rwanda rwose rufite uko rwungukiye mu rugendo rwo kwibohora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka