Abatuye ku mikingo no munsi yayo barakomeza kwimurwa - Min. Shyaka

Nyuma yo gutungurwa n’ibiza by’imvura byahitanye 72 kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko igiye gukemura ikibazo cy’imiturire mu buryo burambye, aho benshi mu baturage bazakurwa ku misozi ihanamye no munsi yaho.

Inkangu yaguye ku gice kimwe cy'iyi nzu muri Nyabihu, abantu batatu bahita bahasiga ubuzima
Inkangu yaguye ku gice kimwe cy’iyi nzu muri Nyabihu, abantu batatu bahita bahasiga ubuzima

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iri tumba rya 2020 zikamara imyaka itatu.

Avuga ko hagati aho hari abaturage bagiye kwimurwa byihuse no kuba bacumbikiwe mu mashuri, bakaba bazasanga imiryango irenga ibihumbi umunani yo mu turere dutandukanye yamaze kwimurwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize.

Prof. Shyaka yagize ati “Biragaragara ko dukeneye kwimura benshi basumbyeho ariko bisaba imbaraga z’inzego zitandukanye, ubu dufite itsinda ry’impuguke zirimo kureba icyakorwa ku byangijwe byose, no kwegeranya ubushobozi bw’uko twabona ibisubizo byihuse.

Ibi biza bije bifite imbaraga, bifite isura tutari tumenyereye, bije binyereza imisozi, bizanye amazi menshi cyane atarigeze abaho.

Nk’ingamba irambye, inzego z’ibanze n’abaturage, nyuma y’iki gihe cy’imvura, turasabwa gusubiramo rwose no kureba neza ikibazo cy’imiturire mu gihugu cyacu, cyane cyane imidugudu no kuyishyira aho ikwiye kujya”.

Mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, Prof. Shyaka yihanganishije ababuze ababo n’abangirijwe ibyabo birimo inzu, imirima n’amatungo, avuga ko inzego za Leta zishyize hamwe mu rwego rwo kubakorera ubutabazi bwihuse.

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Shyaka yakomeje asaba abaturage kuba baretse gusurana mu miryango, ahubwo bagakomeza umuco wo gukaraba intoki, kwirinda kwegerana ndetse no kwambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ivuga ko abantu 72 ari bo bahitanywe n’ibiza ku itariki 07 Gicurasi 2020, byasenye inzu zirenga 500, byangiza imirima y’abaturage, ibiraro (amateme) birindwi, imihanda, ndetse n’umuyoboro utanga amazi mu turere twa Ruhango, Muhanga na Nyanza.

Minisitiri Kayisire Marie Solange wa MINEMA, avuga ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga, abasenyewe inzu bakaba bashakiwe aho bacumbika ndetse banahabwa ibiryamirwa n’ibiribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka