Abatuye i Karama bari muri paradizo batabizi-Mayor Nzaramba

Hashize imyaka 12 abari batuye ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene muri Nyarugenge bimukiye i Batsinda mu mudugudu wa Kagarama w’i Kagugu mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Umudugudu wa Karama uheruka gutuzwamo abari batuye mu manegeka ku musozi wa Kigali
Umudugudu wa Karama uheruka gutuzwamo abari batuye mu manegeka ku musozi wa Kigali

Kwitonda Augustin uyobora uwo mudugudu agira ati “Baje barira ariko ubu harabaryohanye ntawakwifuza kuhava. Icyo gihe bifuzaga uwagura inzu mu zo bahawe ku mafaranga nka miliyoni eshatu, ariko ubu ntiyajya munsi ya miliyoni 12”.

Kwitonda avuga ko agasantere ka Batsinda kuri ubu kari mu bice biberamo ubucuruzi bukomeye muri Kigali, kakaba karatumye abari batuye mu Kiyovu cy’abakene batongera gutekereza aho bavuye muri 2007.

Nyuma yaho Leta yubatse imidugudu igizwe n’inzu zigezweho zirimo n’amagorofa, nka Gikomero mu karere ka Gasabo cyangwa Karama mu karere ka Nyarugenge, ihatuza abaturage badafite amikoro bari batuye mu manegeka.

Ugeze i Gikomero kuri ubu wahasanga imirima itohagiye y’ibirayi, ibishyimbo n’ibigori, wakomeza ku marembo y’uwo mudugudu w’icyitegererezo ukahasanga uturima tw’imboga, ndetse hepfo gato hari inzu nini irimo inkoko zitera amagi.

Umudugudu wa Gikomero muri Gasabo
Umudugudu wa Gikomero muri Gasabo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Rwamucyo Louis de Gonzague, avuga ko iyi mishinga yose ari ibikorwa byahawe abaturage bimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo.

Mukamugisha Agnes warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu batangiye kumenyera ubuzima bw’i Gikomero nubwo ngo kubona amafunguro byabanje kubarushya.

Agira ati “Mu turima baduhaye ubu tubasha kwezamo ibyo kurya, inkoko na zo zifite icyo zitumariye kuko buri muryango uhamaze imyaka ibiri wamaze guhabwa amafaranga ibihumbi 100”.

Imiryango 66 muri 104 yatujwe i Gikomero, ni yo imaze guhabwa igishoro cy’amafaranga ibihumbi 100, indi ikaba igitegereje ko amagi y’inkoko bahawe yongera kugwiza amafaranga bakayagabana.

Ni kimwe na bamwe mu baturage baheruka gutuzwa mu mudugudu w’i Karama muri Nyarugenge, hombi bavuga ko gutegereza umusaruro w’izo nkoko bitaboroheye.

Umubyeyi utashatse kwivuga amazina ye aragira ati “Ni twebwe ujya wumva ngo inzara yatwishe twabuze ibyo kurya”.

Umudugudu wa Karama muri Nyarugenge
Umudugudu wa Karama muri Nyarugenge

Umusaza bari kumwe nawe ati “Ahari aho uwadushyize hano azibuka kureba uko twabaho, ubuzima ni ubwo kwirirwa ntsindagira mu muhanda kandi nshaka kurya, ndanashaka ka cyayi”.

Umudugudu wa Karama wubatswe hatanzwe amafaranga miliyari umunani, ukaba waratujwemo imiryango 240 igizwe n’abari batuye ku buhaname bukabije bw’umusozi wa Kigali.

Mu mudugudu wa Karama hubatswemo amashuri agezweho
Mu mudugudu wa Karama hubatswemo amashuri agezweho

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko umushinga nk’uyu udashobora gushyirwa ahantu hatazashorwa imari, ndetse ko abatuye uwo mudugudu nubwo barimo abavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwitunga, mu minsi iza ngo bazaba bahishimiye nk’abari muri paradizo.

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba

Agira ati “Mu karere ka Nyarugenge twari dufite ingo zisaga ibihumbi 13,400 zituye mu manegeka kuri ‘Mont Kigali’, kuba ari bo bonyine batujwe muri uriya mudugudu ni amahirwe atagereranywa bagize.

Nyuma y’amezi atandatu bazaba batangiye kubona inyungu iva kuri ziriya nkoko, umushinga urimo urunguka, ariko buri muntu yari akwiriye kumva ko atazahabwa inzu nk’iriya ngo asabe umuceri n’ibishyimbo.

Iriya nzu yonyine ubwayo uwayigurisha, ifite agaciro katari munsi y’amafaranga miliyoni 40 kandi gakomeje kuzamuka, kariya gace kagiye kubakwamo amacumbi y’abakire, navuga ko bariya bantu batujwe muri paradizo, birasaba ko barenza amaso hirya y’uyu munsi bakareba mu myaka ibiri iri imbere”.

Uyu muyobozi w’akarere avuga ko muri icyo gihe agace ka Karama kazaba kabaye nka Nyarutarama y’iki gihe, kuko abakire barimo kubyiganira kuhubaka nyuma y’umuhanda wa kaburimbo uva kuri Nyabarongo ugahinguka i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka