Abatuye Amajyaruguru n’Uburengerazuba begerejwe controle techinique
Kuri uyu wa mbere tariki 05/08/2013, imashini ikora isuzuma ry’ibinyabiziga (control technique) yatangiye gukorera mu karere ka Musanze, aho izamara icyumweru mbere yo gukomereza ahandi.
Abatuye intara y’Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba baravuga ko polisi ibaruhuye, kuko bari basanzwe batakaza amavuta menshi ndetse n’umwanya munini bajya gukoreshereza iri suzuma i Kigali, hakaba n’ubwo bibasaba kurarayo.
Mohamed Gashegu, umwe mu bakoresheje isuzumua ry’imodoka, aturutse mu karere ka Rubavu, yagize ati: “Turifuza rwose ko ibi bintu byakomeza, kubera ko biradutwara umwanya muto. Dore nk’ubu maze isaha imwe gusa none barandangirije ngiye kwisubirira mu kazi”.
Gatanazi Rutebuka, we avuga ko yari asanzwe akoresha amafaranga menshi kugirango ajye gukoresha isuzuma ry’imodoka ye, nyamara ngo ubu amafaranga yagabanutse cyane.
Ati: “nakoreshaga amavuta y’amafaranga hafi ibihumbi 40, kuva Rubavu njya Kigali nkanagaruka, ariko ubu ndakoresha atarenga ibihumbi 15 gusa”.

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, yavuze ko iki gikorwa kije gisubiza ibyifuzo by’abaturage.
Ati: “Akenshi imodoka iyo inyuze muri iriya mashine hari igihe bisabwa ko hari ibyo bongera kuyikoraho; icyo gihe rero kuyikoresha no gucumbika n’ingendo ndende byavunaga abaturage. Ni muri urwo rwego polisi yashatse uburyo yakorohereza abayigana, itumiza iyi mashini yimukanwa”.
Supt Ndushabandi, asaba abakeneye iyi serivisi bo mu turere duturiye Musanze kwihutira kwitabira iki gikorwa, kuko kizamara icyumweru kimwe kigakomereza ahandi.
Ati: “Muri iki cyumweru, nta muntu ukwiye kuvunika aza i Kigali kandi yarahawe amahirwe yo kwegerezwa iyi mashini”.
Avuga kandi ko hari gahunda yo kubaka ibigo bitanga iyi serivisi ku buryo buhoraho, mu turere nka Musanze, Ngoma, Karongi na Huye, ndetse n’i Kigali hakubakwa ikindi cya kabiri, maze iyi mashini hamwe n’indi nkayo iri muri gahunda zikazajya zitanga ubwunganizi.
Iyi mashini yatangiye gukora tariki 19/07/2013 imara icyumweru mu karere ka Huye.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|