Abatuye ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera bagiye gutangira kubarirwa imitungo yabo

Abaturage batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hatuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi 6965 baba mu mazu agera ku 1,771, bagiye gutangira kubarurirwa imitungo yabo mu gihe cya vuba.

Mu kiganiro na Kigalitoday.com, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’itermbere mu Karere ka Bugesera Rukundo Julius yatangaje ko igikorwa cyo kubarura imitungo yahazubakwa ikibuga cy’indege cyizatangira vuba.
Ati “ kuri ubu hatanzwe isoko y’abazakora igikorwa cyo kubarura imitungo, ubu igisigaye ni ukugaragaza abatsinze maze mu minsi ya vuba hagatangira igikorwa nyiri zina”.

Rukundo Julius avuga ko kuwa 19 Ukwakira 2011 aho ikibuga cy’indege kizubakwa habaye igikorwa cyo kwemeza neza imbago z’aho icyo kibuga kizubakwa, bikaba byarakoze n’impuguke.
Iki kibuga cy’indege kizatwara kilometerokare 10.91 mu Murenge wa Karera, kilometerokare 9.7 mu Murenge wa Ntarama na kilometerokare 5 mu Murenge wa Kimaranzara.

Umwe mu baturage bazimurwa n’imirimo yo kubaka iki kibuga, Sekamana Claver yatangarije kigalitoday.com ko ashimishijwe n’uko bagiye kubarurirwa imitungo yabo kuko bituma batabasha kugira ibyo bakorera ku butaka bwabo kuko baba bumva isaha n’isaha bazimurwa.

Pelagie Mukamana nawe uri mu bazimurwa, yatangaje ko kuri ubu bari mu gihirahiro kuko batari bafite amakuru nyakuri, none ubu bakaba bayabonye, ati “nta bikorwa by’iterambere byatugeragaho, yaba amazi, amashanyarazi n’ibindi, ariko ubu tumenye ko tuzimurwa kandi tugashyirwa aho biri.”

Abaturage bazimurwa aho bakaba bazashyirwa hamwe aho hazasanga bimwe mu bikorwaremezo nk’amazi, amashuri, amashanyarazi n’ibindi. Kuri bakaba nta kintu bemerewe gukorera aho, uretse imirimo yerekeranye n’ubuhinzi.
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gikubye inshuro ebyiri ikibuga mpuzamahanga cy’indege kiri i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Bitagenyijwe ko kizubakwa mu bika bine byose bizarangira mu mwaka wa 2025, bitwaye miliyoni 700.000.000 z’amadorari.
Mu mwaka wa 2016 igice cya mbere cy’inyubako kizaba kirangiye, aho kizatangira no gukora kuko kizaba gishobora kwakira indege 10 n’abagenzi barenga miliyoni ku mwaka, nyuma ibindi byiciro by’inyubako bikazakurikiraho nk’uko byatangarijwe muri iyo nama.

Aha, impuguke ziga ku buryo iki kibuga cy’indege kizubakwa zigaragaza ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gifite umuhanda w’indege (Run away) ureshya na Km 4, 2, mu gihe ikibuga mpuzamahanga cy’indege kiri i Kanombe cyo gifite umuhanda w’indege wa km 3, 5.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka