Abaturiye umupaka bibukijwe ko batabyitwaza ngo bawambuke mu buryo butemewe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buributsa abaturage b’aka Karere by’umwihariko bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ko kuba baturiye umupaka badakwiye kubigira urwitwazo rwo kuwambuka mu buryo butemewe n’amategeko, mu kwirinda ingaruka zirimo n’ibihano ku bashobora gufatirwa muri icyo cyaha.

Mbabazi Modeste, Umugenzuzi muri RIB aganira n'abaturage
Mbabazi Modeste, Umugenzuzi muri RIB aganira n’abaturage

Ibi izi nzego zombi zabigarutseho mu bukangurambaga, bwateguwe na RIB bugamije kwegereza abaturage serivisi zitangwa n’uru rwego, no kubashishikariza kwirinda ibyaha, birimo ruswa n’akarengane. Ubu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Rugarama, ku wa mbere tariki 12 Nzeri 2022, bukaba bwarateguwe muri gahunda y’ukwezi kwahariwe serivisi z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Abaturage bavuga ko kuba birengagiza amategeko nkana, bakambuka umupaka mu buryo butemewe, babiterwa no kuba hari ibisabwa umuntu usohoka cyangwa winjira mu gihugu baba batujuje, bagahitamo kunyura inzira zitemewe.

Kayihura Viateur wo mu Murenge wa Cyanika agira ati “Hari nk’igihe umuntu abura ikiraka uyu munsi n’ejo, yabona inzara igiye kumutsinda mu nzu agahitamo kujya gushakishiriza ahandi yakura nk’ibyo bihumbi bibiri cyangwa bitatu. Iyo ari nko muri Uganda rero, usanga ku mupaka wemewe, badusaba ibyangombwa by’inzira hiyongereyeho n’amafaranga ibihumbi bitanu byo kwipimisha Covid-19”.

Ati “Nkatwe b’abaturage rero tuba tutanishoboye, ayo mafaranga aratugora kuyabona, tugahitamo gusa n’abiyahura, tukarenga ku mategeko tugaca inzira za panya, dusohoka cyangwa twinjira mu gihugu, ku bwo gupagasa no guca inshuro”.

Akomeza ati "No kuba rero duturiye umupaka hari nk’ababa bafite imirima bajya guhinga hakurya mu kindi gihugu, kandi bikabasaba guhorayo kenshi. Akareba ibyo bisabwa byose ngo anyure inzira zemewe kandi rimwe na rimwe atanabyujuje, agahitamo guca panya".

Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera asanga nta rwitwazo na ruto, abaturage bakwiye kugira ngo bambuke umupaka mu buryo butemewe.

Yagize ati “Guturira umupaka ntibivuze kurenga ku mabwiriza n’amategeko agenga abawunyuraho, bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi, ngo biyambukire uko bishakiye. Nicyo twongera kwibutsa abaturage rero, ko bakwiye kubahiriza ibisabwa byose, bituma baca mu nzira zemewe, mu kwirinda ibibazo byavuka, biturutse ku cyaha ubwacyo cyo kuba baba bahanyuze mu buryo butemewe, n’ibindi byaha nyambukiranyamipaka bashobora kwishoramo, rimwe na rimwe bibakururira n’ingaruka zirimo n’ibifungo”.

Akomoza ku mafaranga ibihumbi 5 yo kwipimisha Covid-19, asabwa umuntu unyuze ku mupaka, Mayor Uwanyirigira, yagize ati: “Dukwiye kuzirikana ko icyorezo Covid-19 kitararangira, ari nayo mpamvu tudakwiye no kudohoka ku mabwiriza atuma turushaho kucyirinda no kugikumira. N’ayo mafaranga rero umuntu asabwa yo kwipimisha ni imwe mu ngamba ziriho, zikomeje kudufasha kugikumira, hato ejo n’ejobundi hatagira uwandura, bikanamuviramo kuyikwirakwiza mu bandi, akoreka ubuzima bwabo, bikaba byanakoma mu nkokora rwa rujya n’uruza ku mupaka, kuko biba bitamenyekanye hakiri kare.

Abaturage begerejwe ibiro ngendanwa byakirirwamo ibibazo bafite bagafashwa kubikemura
Abaturage begerejwe ibiro ngendanwa byakirirwamo ibibazo bafite bagafashwa kubikemura

Mu Mirenge yose ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, hagenda hagaragara abaturage bajya gushakira muri Uganda, n’abavayo bakaza gushakira mu Rwanda bakanahabyarira, nyuma bikagaragara ko binjiye cyangwa basohotse mu buryo butemewe n’amategeko.

RIB iburira abaturage ko hari ingaruka nyinshi baba bikururira, zirimo no kubavutsa amahirwe menshi, nko kutabona ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu n’ibibahesha ubwenegihugu; kandi ubwabyo uko kuva cyangwa kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe, ni icyaha gihanwa n’amategeko y’igihugu.

Muri ubu bukanguramabaga, itsinda ry’abakozi ba RIB, ryari riyobowe na Mbabazi Modeste, ushinzwe ubugenzuzi muri RIB, ryasobanuriye abaturage imikorere, inshingano na serivisi zinyuranye uru rwego rutanga, kugira ngo barusheho kuva mu rujijo, dore ko bamwe barufata nk’aho rushinzwe kugenza ibyaha gusa, cyangwa guta abantu muri yombi, rimwe na rimwe bakihererana ibibazo cyangwa amakuru y’ingenzi, yagafashije kuzana ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, ibyinshi bikaba ari ibijyanye n’akarengane, amakimbirane ashingiye ku butaka n’urugomo. Ibyinshi muri ibyo bibazo, abaturage babajije byahise bisubizwa ibindi bihabwa umurongo w’uburyo bizakemurwamo abaturage babifashijwemo n’inzego z’ibanze zibegereye.

Bahawe umwanya ko kubaza
Bahawe umwanya ko kubaza

Mu bindi abaturage barimo kwibutswa, ni ukwirinda abajura b’abatekamutwe, bakomeje kugaragara hirya no hino, bifashisha ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, mu gutuburira abantu, bakabaka amafaranga.

Kuri iyi ngingo abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN, bakaba bafata umwanya, bagasobanurira abaturage amayeri yose akoreshwa n’abo batekamutwe n’uko bayirinda, RIB na yo ikabasobanurira uko babyifatamo mu gihe hari uwo baramuka bamenye, bakamutangira amakuru byihuse akabihanirwa.

Ubu bukangurambaga bugamije kwegera abaturage, rwumva ibibazo by’abaturage no kubafasha kubikemura, RIB yabutangiye tariki 6 Nzeri bukazasozwa tariki 6 Ukwakira 2022, bukaba buri gukorerwa mu Turere twose tw’igihugu.

RIB irimo iranifashisha imodoka zirimo ibiro ngendanwa, abaturage babyifuza, bakaba babigana, bakabaza ibibazo byabo mu ibanga; ndetse n’abakorewe ihohoterwa ririmo n’irisingiye ku gitsina bagahabwa ubujyanama.

Uwanyirigira Marie Chantal, umuyobozi w'Akarere ka Burera
Uwanyirigira Marie Chantal, umuyobozi w’Akarere ka Burera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka