Abaturiye Sebeya bayise ‘Umuturanyi mubi’

Uramutse usuye Diyoseze Gatolika ya Nyundo hamwe n’Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Pie X, mu Ntara y’Iburengerazuba, waterwa agahinda n’ibyo umugezi wa Sebeya wahakoze ariko ukanashimira Imana kuba ntawe byambuye ubuzima muri ibyo bigo! Umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu mu biza biherutse wakoze ibya mfura mbi ku duce tuwukikije, kugeza ubwo ubu bamaze kuwita ’Umuturanyi mubi’.

Muri Seminari ya Nyundo Hntu hose hari huzuye icyondo
Muri Seminari ya Nyundo Hntu hose hari huzuye icyondo

N’ubwo nta munyeshuri cyangwa umukozi wa Diyoseze ibi biza byahitanye ariko, ahandi muri Rubavu byambuye ubuzima abagera kuri 27 wakongeraho n’abandi bo mu tundi turere bakaba 131. Iri sanganya ryabaye mu ijoro ry’itariki ya 2 ishyira iya 3 Gicurasi 2023.

Umugezi wa Sebeya wisuka mu kiyaga cya Kivu uciye ku bice byinshi bya Rubavu harimo n’ahari ibikorwa remezo bya Diyoseze Gatolika ya Nyundo. Impfu z’abantu, amatungo n’ibindi byangiritse muri aka karere ibyinshi bishamikiye kuri uyu mugezi.

By’umwihariko muri Seminari nto ya Nyundo, umugezi wa Sebeya wakunze kubibasira mu bihe bitandukanye, maze umwuzure ukahangiza byinshi. Muri ibyo bihe byashize uyu mugezi watezaga umwuzure ukamara amasaha runaka ukaza gushira ariko uwo mu cyumweru gishize waje ari rurangiza. Ubuzima bw’abantu, amatungo, imyaka n’ibindi bikorwa remezo byinshi byarahatikiriye ku rwego rukomeye.

Padiri Hakizayezu Emmanuel ushinzwe umutungo wimukanwa muri Diyosezi ya Nyundo, ni umwe mu bantu biboneye n’amaso uburyo Sebeya ikora ibara kuva ku munota wa mbere.

Ibiryamirwa by'abanyeshuri byarangiritse
Ibiryamirwa by’abanyeshuri byarangiritse

Aganira na KT Press yagize ati “Saa cyenda za mu gitondo, abarinzi barankanguye bambwira ko Sebeya yaduteye. Nkangutse, amazi yari yatangiye kwangiza ibintu byari hasi kandi yiyongera vuba kugeza igihe nasabwaga gusimbuka nciye hejuru y’akabati”.

Ubwo amazi yaje kuzura mu kigo hose maze yirara mu biro, ibyumba by’ububiko, igikoni, amacumbi, mu mashuri, muri shapeli n’ahandi.

Ibikoresho birimo mudasobwa, imashini zicapa, ibitabo byari mu isomero, imashini zidoda, ibikoresho by’ububaji n’imyenda byarangiritse ibindi bitwarwa n’amazi, ariko hari n’ibyapfuye burundu ku buryo bidashobora gusanwa.

Yararakomeje ati “Ni ubwa mbere twari tubibonye aho Sebeya yatwaye intebe z’abanyeshuri izikuye mu mashuri tukazibura burundu. Sebeya yinjiye muri shapeli itwara intebe zose za. Ni igitangaza! Icyicaro cya Diyosezi kiba hano, ariko Sebeya yangije byose”.

Ntabwo byarangiriye aho kuko uyu mwuzure ukomeye winjiye no mu gikoni uhasenya muvero zatekerwagamo, ukomereza mu bubiko uhangiza akawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari n’ibindi biribwa.

Ibitabo bitandukanye byarangiritse burundu
Ibitabo bitandukanye byarangiritse burundu

Kuri uyu munsi, Sebeya ntiyemereye haba abakuru n’abato gufata ifunguro rya saa sita. Muhayimana Aimé Serge ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu mu Iseminanari nto ya Nyundo.

Ati “Nta n’umwe washoboraga no gutekereza ku biryo. Twese twibazaga ibizakurikiraho, kubera ko twatekerezaga ko imvura izadusanga no mu igorofa ryo hejuru”.

Gusa uyu munsi wari uteye ubwoba ku itariki 3 Gicurasi, Ubuyobozi bwa Diyosezi bwimuriye abanyeshuri mu macumbi y’ahazwi nka ‘Centre Pastorale’, ariho hatari hibasiwe n’umwuzure.

Bamaze kugezwayo amafunguro baje kuyahabwa i Saa kumi z’umugoroba. Muri aya macumbi barahagumye kugeza ku ya 7 Gicurasi 2023, ubwo bimurirwaga mu rindi shuri rya ‘Saint Fidele’ riri mu mujyi wa Gisenyi, mu gihe ubuyobbozi bukora ibishoboka byose ngo butunganye aho bigiraga bazahagaruke.

Ibikoresho byo mu biro nabyo ntibyasigaye
Ibikoresho byo mu biro nabyo ntibyasigaye

Imfashanyigisho zabo batazongera kubona!

Ku itariki 8 Gicurasi, abanyeshuri bashoboye gusubira ku ishuri bafite ibikoresho bishya, Muhayimana ati “Ibi bisa nk’umunsi wacu wa mbere ku ishuri. Imfashanyigisho zacu zose zatwawe na Sebeya. Twese twanditse ku rupapuro rwa mbere mu makayi mashya uyu munsi. Ibuka ko mu bizamini bya Leta tugomba gusubiramo amasomo y’imyaka itatu, ariko ntituzi uko tuzabikora kandi imfashanyigisho zacu zaratembanywe n’amazi”.

Muhayimana, uretse gutakaza imfashanyigisho ze zose muri Sebeya, yanatakarijemo ikarita ndangamuntu ye.

Aha ku ishuri rya Saint Fidele, bamwe mu banyeshuri biga bambaye impuzankano abandi imyenda isanzwe, kandi biremewe kuko indi yatwawe n’amazi.
Icyo kibazo kimaze kuba, Ubuyobozi bw’ishuri bwihutiye kumenyesha ababyeyi busaba kubafasha, maze ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi bazana bimwe mu bikoresho by’ibanze abana bakeneye.

Ku wa mbere tariki ya 8 Gicurasi 2023, abakozi, abaturanyi ndetse n’abaturage bose ba Diyosezi ya Nyundo, bateraniye muri iryo shuri no muri Diyosezi, kugira ngo bakureho icyondo cyasaga n’icyuzuye ahantu hose.

Muhayimana avuga ko ibyababayeho biteye agahinda
Muhayimana avuga ko ibyababayeho biteye agahinda

Ubwo bari muri uyu muganda, umubikira umwe yagize ati "Ntekereza ko hari umuntu warakaje Sebeya, ni yo mpamvu nayo yaturakariye”.

Sebeya ni umuturanyi n’umwanzi mubi

Usibye ibice bya wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo n’abandi baturage bibasiwe, bavuma Sebeya ariko bakanatanga igisubizo babona cyakemura iki kibazo.

Ncamubandi Frederic wo mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Rugerero na we yatakaje umutungo we muri Sebeya, ariko nanone agira amahirwe yo kurokoka.

Ati “Inyubako zose zasenyutse tuzireba. Naburiyemo ingurube icumi n’inkoko 25 utaretse n’ibindi bikoresho byinshi”.

Ncamubandi ufite impamyabumenyi mu by’Ubumenyi bw’Isi, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko Sebeya ishobora kongererwa ubujyakuzimu n’ubugari ikabona umwanya uhagije, bityo ntikomeze kujya iteza umwuzure mu bayituriye.

Ati “Bishobotse yakongerwaho nibura urukuta rwa metero imwe. Iki cyaba igisubizo kirambye ku muturanyi wacu mubi Sebeya”.

Ncamubandi kandi yavuze ko uyu mugezi udakwiye gutuma bafata icyemezo cyo kwimura abawuturiye, kuko ari ibisanzwe no mu bindi bihugu ko abantu baturana n’inzuzi mu gihe bihawe umurongo unoze.

Ati “Dusanzwe tuzi umwanzi wacu Sebeya. Aho kwimura abaturage wahungabanyije, ahubwo wacunga umugezi”.

Yatanze urugero ati “Kinshasa na Congo Brazzaville ni imijyi ibiri inyurwamo n’umugezi wa Congo kandi ibyangizwa na wo ntabwo ari byinshi. Dushobora ahubwo gucunga uyu mugezi natwe”.

Abanyeshuri bashakiwe ahandi baba bari mu gihe ibigo byabo byangijwe na Sebeya bigitunganywa
Abanyeshuri bashakiwe ahandi baba bari mu gihe ibigo byabo byangijwe na Sebeya bigitunganywa

Reba ibindi muri iyi video:

Ni inkuru ya Jean de la Croix Tabaro/KT Press yashyizwe mu Kinyarwanda

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwihangane kubyababayeh

mahor kirambo yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka