Abaturiye ikiyaga cya Burera bifuza ko hongerwa ishoramari

Abaturiye ikiyaga cya Burera, basaba ubuyobozi gushyiraho ingamba zihamye, zituma icyo kiyaga kirushaho kubungabungwa no kubyazwa umusaruro, kugira ngo kirusheho kuba mu biyaga bikurura ba mukerarugendo.

Ikiyaga cya Burera gikikijwe n'imisozi abaturage bifuza ko yongerwaho ibikorwa remezo bituma gikurura ba mukerarugendo benshi
Ikiyaga cya Burera gikikijwe n’imisozi abaturage bifuza ko yongerwaho ibikorwa remezo bituma gikurura ba mukerarugendo benshi

Abaturage baravuga ibyo bahereye ku kuntu ibiyaga byinshi bibyazwa umusaruro ushingiye ku ngendo n’uburobyi buteye imbere bubikorerwamo, cyangwa inkengero zabyo zigakorerwaho imishinga minini y’ishoramari ry’amazu meza, ubuhinzi n’ubukerarugendo muri rusange.

Bashingiye kuri ibyo bikorwa, abaturiye ikiyaga cya Burera, bavuga ko bigisaba urugendo rurerure kugira ngo kibyazwe umusaruro.

Uwitwa Iyakaremye Bosco wo mu murenge wa Kinyababa avuga ko uburobyi muri icyo kiyaga bukiri hasi ugereranyije n’ahandi.

Agira ati “Ubundi twumva ahandi batezwa imbere n’uburobyi bw’amafi. Ariko ku baturiye ikiyaga cya Burera, ntaho wasanga umuntu ku giti cye cyangwa Koperative yatejwe imbere n’umwuga w’uburobyi bw’amafi. Njya numva bavuga ko ubujyakuzimu bw’icyo kiyaga ari burebure, bigatuma n’ayo bateramo atabasha kuhaba”.

Ati “Bibaye ari ko bimeze se kuki badakoresha uburyo buteye imbere bwo kuzororera muri za kareremba, ngo tubone hari nk’umushinga cyangwa abantu bishyize hamwe bahororera amafi? Byatuma benshi twihaza ku musaruro wayo tukanasagurira amasoko”.

Ikiyaga cya Burera gikora ku mirenge itari munsi y’irindwi y’Akarere ka Burera. Abagituriye bakora ubuhahirane binyuze mu bikorwa remezo birimo n’imihanda begerejwe, ariko bagasanga n’icyo kiyaga kibyajwe umusaruro mu buryo bw’ingendo, byarushaho kunganira uburyo busanzweho.

Uwitwa Maniraho Xavier wo mu Murenge wa Cyeru ati “Hari ingo nyinshi zituye hakurya no hino y’ikiyaga. Birumvikana ko abazituye bakenera gukora ingendo buri munsi. Nta bundi buryo uretse ubwa gakondo dukoresha bwo kugera ku mwaro w’agace runaka dutwawe mu twato duto tw’ibiti, rimwe na rimwe dukunze no gutera impanuka”.

Ati “Mbona hakwiye gutekerezwa nk’umushinga wo kugishyiramo amato manini agezweho akora mu by’ubwikorezi bw’ingendo zo mu mazi, kugira ngo yunganire ibinyabiziga bikoreshwa mu mihanda isanzwe yo muri kano gace, dore ko nabyo ubwabyo bitanahagije kandi biduhenda”.

Usibye kuba ikiyaga cya Burera ubwacyo ari kimwe mu byiza nyaburanga ako karere gafite, gikikijwe n’imisozi n’ibirwa bibereye ijisho, bigatuma abagituriye bifuza ibikorwa remezo bigizwe n’amazi meza, amashanyarazi ndetse n’inyubako zigezweho zirimo n’amahoteli bishobora gukurura umubare munini w’abahasura mu buryo bw’ubukerarugendo buhasiga amadevise.

Uwitwa Ndengejeho Evariste ati “Burya ahantu hari ikiyaga bijyana no kuhashyira inyubako zigezweho nk’amahoteli n’ibindi bikorwa by’ishoramari cyane cyane rishingiye ku bukerarugendo. Ariko iyo ugiye kureba kuri iki kiyaga cya Burera, izihari ni mbarwa kandi izitanga serivisi ntizirenga ebyiri cyangwa eshatu. Haramutse hitawe ku gushora imari mu by’inyubako zigezweho n’amahoteli, byakongera ubwiza bw’iki kiyaga, Akarere ka Burera kayingayinga utundi turere nka Rubavu na Karongi tumenyereweho gukurura ba mukerarugendo kubera ibyiza nyaburanga bishingiye ku kiyaga”.

Arongera ati “Nubwo n’abaturage b’amikoro macye batabasha kugana nk’ayo mahoteli ngo bayafatiremo amafunguro cyangwa kuyaryamamo, byibura bajya banayagemurira ibiribwa, cyangwa n’iyo yabaha akazi gaciriritse urumva ko byibura umuturage wo muri kano gace byamukura mu bwigunge”.

Iyi ni Hoteli y'Akarere ka Burera (Burera Beach Resort) iri kuri icyo kiyaga
Iyi ni Hoteli y’Akarere ka Burera (Burera Beach Resort) iri kuri icyo kiyaga

Anongeraho ko burya n’ubwo abantu benshi babona ikiyaga nk’igisubizo ku burobyi cyangwa koroshya ingendo, ibyo bidahari gishobora no kuba igisubizo ku buhinzi buteye imbere. Aha atanga ingero z’ibindi biyaga byifashishwa mu korohereza abahinzi mu birebana no kuhira imyaka cyane cyane mu gihe cy’izuba ryinshi.

Yagize ati “Ubwabyo kuba ikiyaga cya Burera gikora ku mirenge iri hejuru y’itandatu, ituwe n’umubare munini w’abahinzi kandi bafite n’imirima icyegereye, bituma umuntu ashobora no kwibaza ngo mu gihe cy’izuba babyitwaramo bate? Ese kirifashishwa mu kuhira imyaka nk’uko n’ahandi bikorwa?”

Ati “Ntidusiba kumva abahombywa n’uko imyaka yabo yabuze imvura ikangizwa n’izuba ryinshi nyamara bagituriye. Kuki hatatekerezwa imishinga minini y’ubuhinzi bw’imboga, indabyo, imbuto cyangwa ibindi bihingwa bishowemo agatubutse, noneho byaba ngomba ikiyaga kikaba cyakwifashishwa mu buryo bwo kuyuhira nk’uko n’ahandi bikorwa”.

Uretse ibyo abaturage bo mu Karere ka Burera basanga hakiri ibigikenewe gukorwa ngo ikiyaga cya Burera n’inkengero zacyo muri rusange bibungabungwe kandi bibyazwe umusaruro.

Bashingiye ku byo babona umunsi ku munsi nk’abantu bahaturiye, bahamya ko nubwo urugendo rwo kubigeraho ari rurerure ariko rushoboka, kabone nubwo byatwara ingengo y’imari itari nto.

Ikiyaga cya Burera gifatwa nk’igifatiye abaturarwanda runini, kuko amazi yacyo akomoka mu isoko y’igishanga cy’Urugezi, agakora uruhererekane rw’amazi agenda akagera mu rugomero rwa Ntaruka rutunganya amashanyarazi akoreshwa mu bice byinshi by’igihugu.

Kigali today iracyagerageza kubaza Ubuyobozi bw’ako karere ibimaze kugerwaho, n’imishinga iteganyirijwe ikiyaga cya Burera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka