Abaturiye ikibuga cy’indege cya Ruhengeri mu ihurizo ku gihe bazishyurirwa ngo bahimuke

Abafite imitungo yegereye inkengero z’ikibuga cy’indege cya Ruhengeri kiri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, baratangaza ko bamaze igihe kiri hejuru y’imyaka ine batemerewe kugira igikorwa kijyanye n’ubwubatsi bakorera mu butaka bahafite, ku mpamvu z’uko hari gahunda yo kwagura iki kibuga, kikubakwa mu buryo bugezweho.

Hari inzu za kera bigaragara ko zamaze gusaza, abazituyemo ntibabona uko bazisana
Hari inzu za kera bigaragara ko zamaze gusaza, abazituyemo ntibabona uko bazisana

Aba ngo kuba bamaze icyo gihe cyose batemererwa kugira icyo bahakorera, byabagizeho ingaruka z’uko hari abatuye mu nzu zamaze gusaza, babura uko bazisana, hakaba n’ababuze uko bubaka amazu mashya kuko badashobora kubihererwa uburenganzira.

Ababwiye Kigali Today ibi batifuje ko amazina yabo atangazwa, barimo uwagize ati “Igihe gishize ni kinini twumva ngo ababishinzwe bari hafi kuza kutubarira imitungo yacu batwimure babone kwagura iki kibuga cy’indege. Byadindije gahunda zacu nyinshi, bidusubiza inyuma. Nk’ubu nta muntu wemerewe kubaka inzu aha hantu cyangwa ngo avugurure iyenda kumugwaho. Urareba ukuntu ntuye ahantu hanini, nubatse igice kimwe nsiga ikindi nzi ko nzashyiramo amazu akodeshwa, none ntibyashobotse kuko batabyemera ko nubaka, iki kibanza kingana gutya cyamfpiriye ubusa; ubu se iyo kiba cyubatswemo simba ngira amafaranga mbona buri kwezi nkabasha kwikenura!”

Hari undi wagize ati “Hano ni ho nashakiye, mpamaze imyaka isaga 50 kuko ndi gukabakaba mu myaka irenga 70. Mu gihe gishize nasuganyije udufaranga two gusana iyi nzu mureba yenda kumpirimaho, ngize ngo ndabikoza ubuyobozi banyamaganira kure ngo ntibyemewe kuko hari gahunda yo kwagura iki kibuga. Ubu gutura muri iyi nzu ni amaburakindi no kuba ntabona ahandi nerekeza. Turasaba ubuyobozi kudukura mu rungabangabo, kuko ubu ntituzi niba bazaduha ingurane, ntituzi niba bazatwishyura amafaranga cyangwa niba bazavuga bati ngaho nimwubake ubutaka bwanyu. Turi kubihomberamo, Leta ikwiye kugira icyo ikora igafata icyemezo”.

Uretse abahatuye, hari abahafite ubutaka butubatsweho bifuje kubugurisha ariko babura ababugura kuko nta gikorwa cy’ubwubatsi bashobora kwemererwa gukoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, yizeza abaturage ko mu ntarangiro z’umwaka utaha wa 2021 hazabaho gahunda irambuye yo gusobanurira abafite ibikorwa hafi y’iki kibuga cy’indege, bakamenyeshwa ibiteganyijwe kugira ngo iki kibuga cyagurwe n’icyo buri muturage asabwa.

Yagize ati “Buri Munyarwanda wese ufite umutungo we iyo agiye kwimurwa ku bw’inyungu rusange araganirizwa, akabarirwa, agahabwa ingurane ku mutungo we. Rero duteganya ko mu ntangiro z’umwaka tugiye kwinjiramo iyo gahunda izakorwa, bakamenyeshwa n’igihe imirimo yo gutunganya icyo kibuga izatangirira kugira ngo n’abo bizasaba ko bimuka bazabone n’uko bitegura”.

Ikibuga cy'indege cya Ruhengeri giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze
Ikibuga cy’indege cya Ruhengeri giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze

Iki kibuga cy’indege kiri muri gahunda yo kuzatunganywa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile (Rwanda Civil Aviation Authority). Nikimara gutunganywa kizafasha mu koroshya ingendo zo mu kirere hagati y’Akarere ka Musanze n’utundi two mu gihugu, nanone ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibyiza nyaburanga byo mu Ntara y’Amajyaruguru bwiyongere.

Andrew Rucyahana Mpuhwe yagize ati “Ikibuga cy’indege ubwo kizaba cyagutse birumvikana amadevise akomoka ku bukerarugendo aziyongera kuko n’urujya n’uruza ruzaba rworoshye bityo n’abahasura biyongere; ari ba mukerarugendo bakenera gucumbika mu mahoteli akomeye ari muri aka karere, ari imirimo mishya izavuka, kuko urumva ikibuga nikiba cyagutse hazaba hari inyubako, ni na ko zizaba zikeneye abazikoreramo; bizanahindura n’isura y’Akarere ka Musanze uko yari iteye muri serivisi nyinshi, ubushobozi bwa benshi bwiyongere”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri aba baturiye ikibuga cy’indege mu gihe hagize ugaragaza ikibazo cyo kuba atuye mu nzu bigaragara ko ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, agana ubuyobozi bukagenzura imiterere y’ikibazo cye, akaba yahabwa uburenganzira bwo gusana inzu mu gihe hagitegerejwe icyemezo ntakuka kizafatwa cyo kwimura abahaturiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka