Abaturiye ibagiro rya Ngororero babangamiwe n’umwanda uriturukamo

Abatuye mu mujyi wa Ngororero hafi y’ahari ibagiro ry’umujyi barasaba ubuyobozi bw’akarere kuryimura kuko ngo ribabangamiye. Bavuga ko umwanda uriturukamo ubateza umunuko ndetse n’ibisiga hamwe n’imbwa bihahora bishaka ibyo kurya bikaba bibateza umutekano mukeya.

Iryo bagiro ryegeranye cyane n’ingo z’abaturage, nko muri metero eshanu gusa uvuye ku nzu y’umuturage kandi rikaba rizengurutswe n’ingo. Uwitwa Habimana uturiye iryo bagiro avuga ko kubera umunuko uhaturuka yashatse kwimuka ngo ajye ahandi ariko akabura ubushobozi.

Ibagiro basaba ko ryimurwa rimaze imyaka itatu risanwe ryubatswe rwagati mu ngo z'abaturage.
Ibagiro basaba ko ryimurwa rimaze imyaka itatu risanwe ryubatswe rwagati mu ngo z’abaturage.

Kimwe n’abo baturanye, avuga ko nubwo iryo bagiro ryakorewe icyobo gishyirwamo imyanda bitabuza imwe kunyanyagira hejuru kandi ngo n’umunuko uhaturuka ukaba ubateye impungenge. Bavuga kandi ko ibagiro ritazitiwe neza kuburyo abana batoya bajya mu myanda ihahora.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo kizwi ndetse mu igenamigambi ryabwo bakaba bateganya kwimura iri bagiro nk’uko Birorimana Jean Paul ushinzwe igenamigambi muri aka karere yabitangaje, ariko igihe iryo bagiro rizaba ryamaze kubakwa nticyashyizwe ahagaragara.

Ibyobo byubakiwe gufata imyanda y'ibagiro ntibihagije ngo bihagarike umunuko.
Ibyobo byubakiwe gufata imyanda y’ibagiro ntibihagije ngo bihagarike umunuko.

Hari hashize imyaka itatu iryo bagiro rivuguruwe kuko iryahahoze ryari rishaje cyane. Kwimura iri bagiro ngo bizanatuma akarere kubaka ibagiro rya kijyambere kuko iryari rihari ritujuje ibyangombwa bisabwa amabagiro ya kijyambere.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka