Abaturiye ahubakwa urugomero rwa Nyabarongo II babangamiwe n’intambi zituritswa
Imiryango yasigaye itabaruriwe imitungo yabo yegereye ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, ihangayikishijwe n’imitungo yabo yiganjemo inzu zikomeje kwangizwa n’ituritswa ry’intambi rya hato na hato, rikorwa mu kubaka urwo rugomero, bagasaba inzego zibishinzwe kugena agaciro k’iyo mitungo yabo bagakiza ubuzima bwabo bakimukira ahandi.
Abaturage bo mu Kagari ka Bwende mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, bagaragaza ko ubwo urwo rugomero rwatangiraga kubakwa, abo bari baturanye babaruriwe imitungo yabo barimuka bo barasigara. Aba baba bavuga ko ituritswa ry’izo ntambi riteza urusaku rikanangiza inzu rikomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umwe muri bo yagize ati: “Izo ntambi bazituritsa barimo bamena amabuye, bakabikora amanywa na nijoro. Biba bisakuza cyane ku buryo nk’iyo bagiturikije nijoro turyamye, zitigisa ubutaka inzu zigacubangana tukagira ngo zigiye kuduhirimaho tugashiduka twisanze hanze. Dufite impungenge zo kuzarwara imitima kubera guhorana igihunga no gushikagurika kubera izo ntambi”.
Yongeyeho ati “Inzu zacu zajemo imitutu, tuziraramo duhangayitse dutekereza ko isaha iyo ari yo yose zaduhirimaho bitewe n’izo ntambi baturitsa barimo bamena ibibuye. Abo twari duturanye inzu ku yindi turahurirana umuriro, bo barabariwe barimuka twe dusigara ahangaha. Nta mutekano habe n’uw’iminota icumi tubona, imitima yacu yashegeshwe n’urusaku; byageze n’aho dutakambira ubuyobozi tubugezaho icyifuzo cyo kudukura ahangaha tukimurwa ariko kugeza ubu ntacyo bubikoraho”.
Iyubakwa ry’uru rugomero rwa Nyabarongo II rufatwa nk’umushinga munini kuko ruzaba rwihariye 1/5 cy’amashanyarazi akenerwa mu gihugu aho biteganywa ko ruzatanga Megawati zisaga 43,5. N’ubwo abaturage babibonamo inyungu zifitiye benshi akamaro, uku kubangamirwa n’urusaku ruturuka ku ituritswa ry’intambi, basanga bo bibahungabanyiriza ituze.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke w’agateganyo, Niyonsenga Aimé François, avuga ko mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II abaturage 1739 ari bo babariwe ingurane z’amafaranga asaga miliyari 4 na Miliyoni 236, ubu abagera kuri 889 ni bo bamaze kwishyurwa angana na Miliyari eshatu na Miliyoni 299.
Ati: “Ikibazo cyabayeho ni ikirebana n’ibyangombwa bimwe bitabonekeye igihe bituma no kubihuza bitinda. Icyakora ayo madosiye y’abatarahabwa amafaranga y’ingurane twamaze kuyashyikiriza EDCL na MININFRA, izi nzego zombi zikatwizeza ko batazatinda kwishyura abaturage. Ubwo n’abo bandi bagaragaza imbogamizi z’uko batabaruriwe imitungo yabo tugiye kubakorera ubuvugizi”.
Urugomero rwa Nyabarongo II ruri kubakwa ku butaka buri ku buso bwa Hegitari 600 mu Turere dutatu harimo tubiri two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two Gakenke na Rulindo ndetse na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Ohereza igitekerezo
|