Abaturage ntibakwiye kuduhendahendera kubaha ibyo tubagomba - Perezida Kagame
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bafite inshingano zo kwita ku baturage mbere y’ibindi byose.
- Perezida Kagame yibukije abayobozi ko inshingano yabo ya mbere ari ukwita ku baturage
Yabivugiye mu nama ya Biro Politike y’Umuryango FPR Inkotanyi abereye umuyobozi, yabereye muri Kigali Convention Center Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016.
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko gukorera igihugu byanyabyo ari ugukorera abanyagihugu, kandi bigafatwa nk’inshingano abayobozi babafiteho.
Yagize ati” Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu.”
Muri iyi nama yahuje abanyamuryangpo ba FPR ku rwego rw’Igihugu, Perezida Kagame yabibukije ko bagomba guhora bibaza, banisuzuma bakareba aho u Rwanda rugeze, bagamije kunoza ibitaranoga kugira ngo igihugu kirusheho kugana aheza.
- Yabwiye abanyamuryango ba RPF guhora bisuzuma bashakisha icyarushaho guteza imbere igihugu
Muri Iyi nama Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB, yagaragaje uruhare rw’Umuryango wa FPR mu iterambere ry’igihugu, anashimira Perezida Kagame ko byose byagezweho kubera impanuro ze.
Ati “Gukorera hamwe bimaze kuba umuco mu nzego zitandukanye haba muri leta, mu bikorera no mu miryango itari iya leta.
Nubwo byari bigoye ubwo FPR yajyaga kubuyobozi, igihugu cyacu kimaze guhinduka isoko abandibavomaho amasomo.’’
- Prof Shyaka Anastase yavuze ko iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho rikomoka ku mpanuro za Perezida Kagame
Muri iyi nama ya Biro Politike y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, abanyamuryango bayo baboneyeho kuganira ku cyerekezo cya 2017- 2024 uyu muryango wihaye.
- Perezida Kagame yakirwa n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Convetion Center
- Perezida Kagame ari kumwe na Hon Christophe Bazivamo wungirije ku buyobozi bw’Umuryango wa RPF na Ngarambe Francois Umunyamabanga mukuru wa RPF Inkotanyi
- Aganira n’abanyamuryango ba FPR
- Madame Jeannette Kagame nawe yari muri iyi nama
- Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagaragazaga akanyamuneza
- Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango bo ku rwego rw’igihugu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabona inzego zose z’ubuzima bw’igihugu zihagarariwe bivuga yuko mubyukuri abanyarwanda bose bareba mucyerekezo kimwe ngo kwa kim.byiza cyane rwose
Prezida turamwemera ariko abamuhagarariye hirya no hino batanga service mbi cyane.
Azagenzure ubuyobozi bwakarere ka Muhanga cyane cyane Vice maire affaire sociale uko yakira abaturage nuko atanga service ntaho bihuriye nibyo umukuru wigihugu ahora ashishikariza abayobozi.
Mwiriwe neza?
Mudushimire umukuru w, igihugu cyacu ko akomeje guhangana n, uburyo umunyarwanda wese yagira aho yigeza, kandi tugakomeza dusaba abayobozi gutumikira president wacu mubyo abayageneye abatura rwanda maze tukibera mu rwanda rw, amahoro n, umutekano. Murakoze