Abaturage ni bo bagenerwa ibikorwa, twe duhari kubera bo - Mayor Rubingisa

Ubuyobozi bushya bw’Umujyi wa Kigali burangajwe imbere n’umuyobozi wawo, Rubingisa Pudence, bwiyemeje kwegera abaturage kurushaho hagamijwe iterambere ryabo.

Rubingisa arahirira kuyobora Umujyi wa Kigali
Rubingisa arahirira kuyobora Umujyi wa Kigali

Ibyo ni ibyavuzwe na Rubingisa mu ijambo rye, nyuma y’aho atorewe kuyobora uwo Mujyi kuri uyu wa gatandatu, cyane ko yahise arahirira kuzuzuza inshingano ze kimwe n’abamwungirije ndetse na Njyanama y’uwo Mujyi, bivuze ko bahise batangira imirimo yabo mishya.

Rubingisa watowe aturutse mu bajyanama babiri b’akarere ka Gasabo, yavuze ko ubuyobozi buberaho abaturage ari yo mpamvu ngo yumva ibizakorwa byose ari bo bigomba gushingiraho.

Yagize ati “Abaturage ni bo bagenerwa ibikorwa, twe nk’ubuyobozi duhari kubera bo ari yo mpamvu icya mbere tugomba gukora ari ukubagezaho amakuru na bo bagatanga ibitekerezo. Kubabwira ibijyanye n’imihigo bakaba ari bo ishingiraho, tukumva ibibazo byabo, tukazafatanya gushyiraho gahunda ihoraho yo kubengera ngo bikemuke”.

Ati “Iyo mikoranire ni yo izatuma abaturage batera imbere. Ikindi ni uko tuzubakira ku byari bigezweho, tubisigasire hanyuma nanjye nongeremo ubunararibonye mfite bityo iterambere ryiyongere kandi ryihute”.

Dr Bayisenge Jeannette watorewe kuyobora Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Dr Bayisenge Jeannette watorewe kuyobora Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Mu yindi mirimo Rubingisa yakoze ngo harimo kuyobora ishami ry’imari n’ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, yakoze kandi muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi aho yari akuriye ishami ry’igenamigambi ry’imishinga ya Leta.

Umujyi wa Kigali na wo ngo yigeze kuwukoreramo, akora mu mushinga wo guteza imbere imijyi wa Banki y’Isi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase wakurikiranye ibikorwa by’ayo matora, yavuze ko abayobozi bashya b’Umujyi wa Kigali batangiranye n’impinduka, abasaba kurushaho kuwuteza imbere.

Yagize ati “Uyu ni umunsi ukomeye ku Mujyi wa Kigali kuko ubonye abayobozi bashya bajyanye n’amavugura twatangiye. Komite nyobozi ndetse na Njyanama bagiye kuyobora Kigali imwe, mbere habagaho Njyanama y’Umujyi na Njyanama ya buri karere kandi hose hafatirwa ibyemezo byemewe n’amategeko”.

Ati “Ibyo byadindizaga iterambere ry’uwo mujyi, ibi rero bigiye gukemuka, cyane ko bwa mbere na Perezida wa Repuburika yatanze abajyanama basobanutse. Abayobozi bashya rero bitezweho gukomeza iri vugurura kugira ngo Kigali ibe nziza kurushaho, itekane, itohe, igeze ku iterambere mu bukungu n’imibereho myiza abayituye”.

Yakomeje avuga ko uturere tutazavaho ariko tutazaba dufite ubuzima gatozi, tutazaba dufite Njyanama ndetse n’abayobozi batwo ntibazongera kwitwa ba ‘Mayors’, ngo bazitwa abayobozi nshingwabikorwa b’uturere (District Executive Administrators”) kandi ngo ntibazatorwa.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibyo bigomba kuba byashyizwe mu bikorwa bitarenze Ukuboza uyu mwaka, kuko itegeko ribigenga ryasohotse mu Igazeti ya Leta muri Nyakanga, kandi bikaba bitagomba kurenza amezi atandatu.

Rubingisa yasimbuye Marie Chantal Rwakazina ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, akaba aherutse kugirwa Ambasaderi mu Busuwisi, na ho Dr Bayisenge Jeannette akaba yatorewe kuyobora Njyanama y’uwo Mujyi, umwanya yasimbuyeho Me Rutabingwa Athanase.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu Mayer izina rye ni irihe muri aya: Prudence cyangwa Pudence??

Uwakare yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka