Abaturage n’abayobozi barasabwa ubufatanye mu guhanahana amakuru ku mutekano
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku cyo babona kitagenda neza. Gusa muri rusange ngo umutekano mu Rwanda nta kibazo gikanganye cyari cyawuhungabanya.
Ibi Minisitiri Musoni yabitangarije mu nama yaguye yagiranye n’abayobozi batandukanye barimo aba guverineri b’intara, abayobozi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere, yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 22/4/2014.
N’ubwo abayobozi batandukanye bagaragaje ko nta bibazo by’umutekano bikomeye bigaragara aho bayobora, Minisitiri Musoni yabasabye kuba maso mu guhanahana amakuru kugira ngo igihugu kigumane umutekano wo musingi w’amajyambere arambye.

Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitandukanye bya Leta nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’urwego rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta (OAG) yagarutse ku micungire y’umutungo wa Leta no gusohoza imihigo abayobozi bihaye.
N’ubwo imyinshi mu mihigo y’uyu mwaka bigaragara ko iri ku murongo mwiza, ariko hanizwe n’uburyo ikiri inyuma kandi ariyo ifitiye inyungu igihugu yakwihutishwa nayo ikarangirana n’umwaka.
Muri iyo mihigo hagaragaramo ahantu hataragera umuriro n’amazi n’imihanda imwe n’imwe itaragera aho igomba kugezwa.
Umugenzuzi w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, yashimye uburyo uturere twagerageje kwisubiraho mu icungamutungo ariko avuga ko bagomba kwitonda cyane kuko bagomba kujya batanga raporo itagaragaramo ikosa na rimwe mu myaka iza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko harya Musoni yarize ra?
Ariko murikigihe iyi minisiteri irasaba umuntu uzi gu
tera igipindi.