Abaturage ibihumbi 75 bagiye gufashwa kwiteza imbere binyuze mu mushinga “Ejo Heza”
Abaturage bo mu turere 8 bagiye gufashwa kwiteza imbere mu bukungu no mu buzima binyuze mu mushinga “Ejo Heza.”
Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro uyu munsi tariki 09/02/2012, uzashyirwa mu bikorwa n’umuryango CHF International uterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe interambere mpuzamahanga (USAID).
Uyu mushinga uzamara imyaka itanu uzibanda ku bikorwa bine by’ingenzi aribyo byo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura ibikorwa by’ubuzima, kongera imirire mu bice by’icyaro no gukorana n’ibigo by’’imari n’amabanki mu rwego rwo gufasha abaturage kubona inguzanyo.
Abaturage bagera ku bihumbi 75 bo mu turere twa Rutsiro, Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Gisagara, Huye na Ngororero, nibo bazagerwaho n’uyu mushinga.

Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa muri uyu mushinga, Godfrey Gato, yatangarije abanyamakuru ko bazakorana n’amakoperative n’imishinga igamije kwizigamira bazatoranya binyuze ku rwego rw’uturere n’imirenge.
Yagize ati: “Tuzareba ibibazo bafite bakeneye kuzamura, ubundi dukorane n’amabanki n’ibigo by’imari biciriritse kugira ngo bibafashe kubaha inguzanyo.”
Gato yakomeje avuga ko bibanze mu majyepfo no mu Burengerazuba kubera ko basanze hari udutwe twasigaye inyuma mu bukungu.
Uyu mushingakandi uranateganya gufasha abaturage kongera agaciro k’umusaruro wabo no kubafasha kubashakira amsoko.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|