Abaturage ibihumbi 160 bagiye gufashwa kwivana mu bukene

Umuryango wa World Vision watangiye umushinga uzafasha abaturage ibihumbi 160 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kwiteza imbere.

George Gitau, Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, atangiza uyu mushinga kuri uyu wa 15 Nzeri 2015, yavuze ko uyu mushinga uzibanda ku gufasha abagore n’urubyiruko mu bikorwa byo kwivana mu bukene hahangwa imirimo itari ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu mushinga uzibanda mu gufasha abagore n’urubyiruko batishoboye babarirwa mu byiciro by’ubudehe kuva ku cyambere kugeza ku cya gatatu

Abagenerwa bikorwa b'uyu mushinga n'abayobozi batandukanye bagezwaho icyo uje kungura abaturage
Abagenerwa bikorwa b’uyu mushinga n’abayobozi batandukanye bagezwaho icyo uje kungura abaturage

George Gitau akomeza avuga ko kuba baratekereje gufasha abagore n’urubyiruko ari uko aribo basa n’abasigaye inyuma mu iterambere kubera amakoro make.

Yagize ati “Iyo ufashije abagore n’urubyuruko uba ufashije umuryango wose kuko ariho usanga abantu benshi kandi bakennye. Turizera rero ko nibakoresha aya mahirwe babonye ubuzima bwabo buzahinduka”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, avuga ko uyu mushinga wa uterwa inkunga na Ambasade ya Suede, uje kongera mu inyungu iva ahandi hatari ku buhinzi n’ubworozi muri utwo turere; ibyo ngo bikazahindura imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Uyu mushinga ugamije guteza imbera ubukungu budashingiye ku buhinzi uzahindura imibereho y’abaturage bave bityo babashe kuva mu byiciro by’abakene binafashe gukwirakwiza iterambere no mu bandi baturage”.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi ashima icyo uyu mushinga izafasha abaturage, anasaba abagenerwabikorwa kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ashima icyo uyu mushinga izafasha abaturage, anasaba abagenerwabikorwa kuzabyaza umusaruro amahirwe babonye

Mukankubito Jeanne, umwe mu bo uyu mushinga uzafasha, avuga ko numara kubatera inkunga bizatuma ingo zabo zizamuka. Ubusanzwe uyu mugore akora akazi k’isuku mu karere ka Rusizi, ngo aramutse abonye inkunga yakwiteza imbere mu bikorwa by’ubucuruzi.

Sindayiheba Simon, umwe mu rubyiruko ruzafashwa n’uyu avuga ko azishyira hamwe na bagenzi be bakore ubucuruzi buciriritse ,cyane cyane ubwambukiranya imipaka.

Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, ukaba ufite ingengo y’imari ingana na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Musabwabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

Ishimwe kuri world vision kuba igiye kufasha aba baturage kuvana mu bukene, ibi birabafasha kwiteza imbere.

Mary kalisa yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka