Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Nyuma y’imyaka hafi itatu umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunze, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, abaturage ku mpande zombi bakaba bishimiye cyane icyo gikorwa.

Waswa amaze guparika imodoka, agiye kwerekana i byangombwa bisabwa abinjira n'abasohoka
Waswa amaze guparika imodoka, agiye kwerekana i byangombwa bisabwa abinjira n’abasohoka

Ni nyuma gato y’ibiganiro Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka kugirana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 22 Mutarama 2022.

Nyuma y’ibiganiro Lt Gen Mohoozi yagiranye na Perezida Kagame, Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rimenyesha ko uyu mupaka uzongera gufungura tariki 31 Mutarama 2022.

Mbere gato y’uko saa sita z’ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022 zigera, abakozi bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka bari bamaze kwitegura gutangira akazi kabo, ari na ko abo mu nzego z’ubuzima na bo bari bamaze kuhagera kugira ngo uwaza gukenera gufashwa bimworohere.

Aha Waswa yerekanaga ibisabwa abinjira n'abasohoka
Aha Waswa yerekanaga ibisabwa abinjira n’abasohoka

Saa Sita zimaze kugera na nyuma yaho gato nta kidasanzwe cyabaye kuko n’ubwo umupaka wari ufunguye ariko ari imodoka cyangwa abantu nta watambukaga, kugeza nka saa cyenda ubwo hazaga ikamyo yari itwawe n’umugande witwa Fredison Waswa Ndugwa, wavuze ko yari aturutse ahitwa Kamanyora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ahagana saa cyenda n’igice nibwo yemerewe kwinjira, ubundi yakirwa n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’inzego z’ubuzima aho yabajijwe ibisabwa byose byemerera umuntu kwambuka, ahangana saa kumi n’imwe n’iminota nk’icumi nibwo yemererewe kwambuka yerekeza muri Uganda.

Aganira n’itangazamakuru mbere y’uko yambuka, Ndugwa yavuze ko amaze imyaka hafi itatu akoresha umupaka wa Kagitumba ariko ngo ubwo yavaga Kamanyora, yumvishe amakuru avuga ko bafunguye umupaka wa Gatuna ashobora kuhanyura nta kibazo, ibintu yishimiye cyane.

Umupaka urafunguye
Umupaka urafunguye

Ati “Ni iby’agaciro cyane kuko buri gihe byambabazaga iyo nageraga hariya mu Mujyi wa Kigali, nkareba inzira iza hano i Gatuna nkabona ari hafi cyane ugereranyije n’aho ngiye kujya Kayonza kugera Kagitumba mbona ari kure cyane. Ubu ndishimye cyane badufunguriye ukatira hariya gusa ukagerayo hakiri kare”.

Kubwe kandi, Ndugwe asaga gufungura umupaka wa Gatuna byerekana urukundo ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Ati “Birerekana urukundo n’ubushuti hagati yacu, kubera ko Abanyarwanda n’Abagande turi abantu bamwe, kandi n’abayobozi bacu nta kibazo bafite barafatanyiriza hamwe kandi nshimishijwe n’uko nsanze ku mupaka hameze kubera ko nari maze imyaka itatu ntahanyura”.

Bamwe mu baturage baturiye umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda Kigali Today yashoboye kuganira nabo, bayitangarije ko ku bwabo bumva ifungura ry’umupaka wa Gatuna ari nk’inzozi kuri bo.

Yousuf Ntahoruja wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, ubusanzwe akora ibijyanye n’ubucuruzi bwa Mobile Money, avuga ko bishimiye cyane ifungura ry’umupaka wa Gatuna, kuko ifungwa ryawo ryahungabanyije ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Ati “Igihombo nahuye nacyo ni uko serivisi natangaga yagabanutse kuko nko ku munsi nabonaga nk’ibihumbi 10, ariko umupaka bawufunze ntiyongera kuboneka. Ubu kuba bafunguye sinzi ukuntu nanabivuga, ni ibyishimo mfite na bagenzi banjye twese twishimye, kuko habaye impinduka, ni nk’izozi simfite n’uko nabivuga”.

Abanyamakuru bitabiriye icyo gikorwa
Abanyamakuru bitabiriye icyo gikorwa

Usibye ubucuruzi bavuga ko bwakomwe mu nkokora n’ifunga ry’umupaka, ariko ngo nta kindi bigeze babura kuko ibyo bajyaga gushaka muri Uganda mbere, birimo kawunga na Jus batangiye kubibonera mu Rwanda.

Ubwo twandikaga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Mutarama 2022, kuva uyu mupaka ufungura ku mugaragaro hari hamaze kwambuka umuturage umwe, wari uturutse mu gihugu cya Uganda yinjira mu Rwanda, mu gihe ntawe ku ruhande rw’ u Rwanda wari wakambutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka