Abaturage bazajya bahabwa serivisi z’ubuntu ku muganda rusange

Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagiye kujya bahabwa serivisi zitandukanye ku munsi w’umuganda ngarukakwezi kandi bazihabwe ku buntu.

Umuyobozi w'iterambere ry'ubukungu muri MINALOC avuga ko habayeho ibiganiro n'abakora imirimo itandukanye bakaba bagiye kujya bafasha abaturage
Umuyobozi w’iterambere ry’ubukungu muri MINALOC avuga ko habayeho ibiganiro n’abakora imirimo itandukanye bakaba bagiye kujya bafasha abaturage

Ni nyuma y’uko itegeko rigenga umuganda ryemeje ko abakora imyuga itandukanye irimo ubuvuzi, amategeko, ubwubatsi, abanyamabanki, abanyamadini n’ibindi byiciro, bazajya begera abaturage mu gihe cy’umuganda bakabafasha mu zindi serivisi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko inzego z’ibanze zikwiye kujya zikorana n’abakora imyuga itandukanye, kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere, maze bagateguza abaturage aho umuganda uzabera n’ibikorwa biteganyijwe.

Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Bugingo Emmanuel, yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko bamaze kugirana ibiganiro n’amahuriro y’abakora imyuga itandukanye.

Yagize ati “Tumaze kugirana na bo inama inshuro ebyiri, kuva twatangira uyu mwaka kugira ngo ibyo bikorwa byabo bibashe kujya mu igenamigambi ry’akarere. Twahuye n’abahagarariye abaganga, abenjeniyeri, abanyamategeko, abakora ibya banki, ibyo byose byari bigamije kubasobanurira politike nshya n’icyo tubitezeho.”

Yakomeje asobanura ko ibikorwa biteganywa gukorwa bitegurwa kandi bikamenyeshwa abo bigenewe mbere.

Yagize ati “Umuganda ugomba gutegurwa waba uw’abanyamyuga (professionals), yaba ari umuganda usanzwe ku buryo igenamigambi riba rinoze, ariko noneho abaturage bakamenyeshwa aho umuganda uzakorerwa, nk’uko itegeko ribivuga nibura iminsi irindwi mbere y’uko umuganda uba.”

Inzego z’ibanze zisabwa kujya zikurikirana ibikorwa biba byakozwe kugira ngo hamenyekane impinduka byazanye cyangwa se niba hari icyangiritse gisanwe.

MINALOC ivuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 hakozwe umuganda ufite agaciro ka miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ko biteze ko umwaka utaha wa 2019/2020, ayo mafaranga azaba yiyongereye akagera kuri miliyari 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka