Abaturage bavuga ko Girinka na VUP bizahura urya abara

Mu gihe mu Rwanda hari abakene bagiye bafashwa mu rwego rwo kugira ngo bave mu bukene bukabije ahubwo bagasa n’abumva ko bari mu cyiciro gikwiye gufashwa igihe cyose hamwe n’abana babo, hari n’abagiye bazamuka babikesha Girinka na VUP.

Winifrida Mukankusi wo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye avuga ko yahawe inka n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside (FARG), muri 2015. Yaje kubyara ikimasa, hanyuma amafaranga yagiye akura mu mata ayifashisha mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, cya kimasa kimaze gukura na cyo arakigurisha.

Agira ati “Naragiye amafaranga nyazigama muri Sacco, nkomeza n’amatsinda, bukeye inka irongera irabyara, nditura, amafaranga y’amata nkomeza kuyizigamira mu matsinda. Ndi mu itsinda rya mituweri, ndi mu itsinda riteza abantu imbere.”
Amafaranga yari afite kuri Sacco amaze kugera ku bihumbi 400 yayakuyeyo, hanyuma ajya kuyubakisha.

Ati “Mfite inzu ifite imiryango ibiri. Nayikikije urugo nshyiraho utundi tuzu tubiri dutoya, kamwe ubu nkororeyemo inkoko, akandi nagacumbikiyemo umuntu wari umerewe nabi.”

Ya nka yahawe muri Girinka yarashaje arayigurisha, ariko ubu yoroye iyayo kandi ubu afite n’andi matungo magufiya arimo inkoko umunani n’ingurube.
Vestine Mukarusagara na we wo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, na we avuga ko yahawe inka ihaka muri 2019, bukeye ibyara inyana, arayitura, bukeye irongera ibyara inyana, none zose zirahaka ku buryo yiteguye kuzaba afite inka enye mu gihe gitoya kiri imbere.

Agira ati “Yamfashije kwizigama mu matsinda ku buryo mu mirima mfite nongeyeho uw’ibihumbi 150. Ubu abana banjye banywa amata, noroye n’ingurube n’inkoko abana banjye bararya amagi. N’ubwo nta mashanyarazi aragera iwacu, nagiye muri Tubura, ubu ndakanda ku rukuta abana bakigira ahabona.”

Abatuye i Ruhashya basobanuriwe ibya gahunda ya graduation ku bagenerwabikorwa ba Girinka na VUP
Abatuye i Ruhashya basobanuriwe ibya gahunda ya graduation ku bagenerwabikorwa ba Girinka na VUP

Akomeza agira ati “Ndateganya kuziyubakira n’inzu isobanutse kuko ubu mba iwacu.”
Immaculée Nakure na we w’i Ruhashya avuga ko yahawe umurimo muri gahunda ya VUP byamufashije kwiyambika no kwigurira amatungo.

Ati “Ntateranyije, ndumva mfite amatungo agera kuri 13 harimo inkoko, ingurube n’ihene. Ubu ndateganya kuzajya nishakira mituweri kuko mbere Leta yayintangiraga.”

Abafashwa muri gahunda zibateza imbere basabwa kubareberaho
Tariki 21 Kamena 2023, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangije gahunda yo gufasha abagiye bahabwa ubufasha gukora uko bashoboye bakikura mu bukene, muri gahunda bise graduation.

Icyo gihe abagera kuri 15 bo mu Murenge wa Ruhashya basinyiye kwikura mu bukene mu gihe cy’imyaka ibiri, hakaba hari n’abagera kuri 907 bavuga ko na bo biteguye kuba baherekezwa bakabuvamo.

Umuryango Association Mwana Ukundwa (AMU) wiyemeje gukorana n’abatuye muri uyu Murenge wa Ruhashya muri iyi gahunda buvuga ko abiyemeje guherekezwa bazajya baba bafite ikayi y’imihigo bise “Hinduka Ukore Wigire”, hanyuma abafashamyumvire bakazajya babafasha bahereye ku byo biyemeje.

Biteganyijwe ko umufashamyumvire azajya agera ku ufashwa byibura 1 mu kwezi, hanyuma yifashishije ya kayi y’imihigo akabasha kureba aho uwahize ageze ashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, n’inama amugiriye agasiga ayanditse muri ya kaye ku buryo nagaruka azabasha kureba niba yarazikurikije.

Jean d’Amour Ntakirutimana uyobora AMU ati “Niba umuntu akora muri VUP ashobora kwiyemeza korora inkoko cyangwa ingurube cyangwa se na none ihene cyangwa akaba yanahinga. Imishinga ni itwegereye, umuntu aba agomba gukora ibitamuremereye, bingana n’ubushobozi afite.”

Iyi gahunda kandi bazayikorera no mu Mirenge ya Karama, Huye, Rwaniro, Rusatira na Kinazi.

Jean d'Amour Ntakirutimana uhagarariye umuryango Mwanukundwa mu Karere ka Huye
Jean d’Amour Ntakirutimana uhagarariye umuryango Mwanukundwa mu Karere ka Huye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bari basanganywe abaturage bari mu byiciro bifashwa barenga ibihumbi 16 kandi ko hari abagera ku bihumbi 11 bateganya gushyira muri gahunda ya graduation.

Abafashwa bazajya basinya amasezerano y’uko mu myaka ibiri bazaba bamaze kwikura mu bukene, hanyuma bahabwe akazi cyangwa inkunga zizabibafashamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka