Abaturage basobanuriwe isano iri hagati y’ubukorerabushake n’urugamba rwo kubohora Igihugu

Ubyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage gushyigikira ibikorwa by’ubukorerabushake, kuko ari byo byahereweho mu gutegura no gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, Abanyarwanda bakaba bafite umutekano.

Abaturage babwiwe ko gukorera ubushake bataha iwabo bigamije kubafasha kwikemurira ibibazo
Abaturage babwiwe ko gukorera ubushake bataha iwabo bigamije kubafasha kwikemurira ibibazo

Ni ibikorwa byatangijwe ku ya 01 Ukwakira 2022, ari nayo tariki u Rwanda ruzirikana itangizwa ry’urugamba rwo kubohora Igihugu, rwatangijwe ku ya 01 Ukwakira 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko ibikorwa by’ubukorerabushake bifitiye Igihugu akamaro kuko n’ubundi ubushake ari bwo bwubakiweho ngo Igihugu kibohorwe.

Mukangenzi avuga ko amateka y’Igihugu agaragaza ko gukorera ubushake bifite inkomoko ku Banyarwanda bari baravukijwe uburenganzira ku Gihugu cyabo, bakiyemeza kukibohora ngo buri wese agire ijambo kandi abeho atekanye.

Avuga ko Abanyarwanda batangije ibikorwa byo gukorera ubushake bari batataniye hirya no hino ku Isi, bakigira inama yo guhuza igitekerezo cy’uko Igihugu cyabohorwa babigizemo ubushake nta gihembo bakorera kandi byagezweho.

Agira ati “Abandi bakoreye ubushake mbere, umuntu yavaga Tanzaniya undi mu Burundi undi muri Uganda no mu bindi bihugu, bagahuzwa no kujya inama y’uko Igihugu cyabohorwa. Abo bose ntawakaga itike ngo yitabire izo nama zitandukanye, umuntu yakoreraga ubushake akishakamo ubushobozi, niyo mpamvu gukorera ubushake bikwiye kuba umuco”.

Mukangenzi asobanura ko ubukorerabushe bwatangijwe n'ibitekerezo byo kubohora Igihugu
Mukangenzi asobanura ko ubukorerabushe bwatangijwe n’ibitekerezo byo kubohora Igihugu

Yongeraho ati “Uyu munsi ubukorerabushake burakorwa mu mirima yacu turwanya isuri, turakorera ubushake twubaka amazu y’abatishoboye, turakorera ubushake dutaha mu ngo zacu ntawe utaha mu ishyamba, abantu bumve neza impamvu ubukorerabushake ari ngombwa kuko ni ukwikorera ni ukwifasha kwikemurira ibibazo”.

Abihuje n’iya 01 Ukwakira 1990 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora Igihugu, byabanjirijwe no gukorera ubushake nta mushahara, kandi guhuza igitekerezo bihwanye n’ikiguzi batanze ngo bagere ku ntego yo kubohora Igihugu, ari nabyo uyu munsi abantu bakwiye kumva ko gukorera ubushake bigamije kwikemurira ibibazo.

Agira ati “Ubukorerabusheke bwari nk’inshingano z’abiyemeje kubohora Igihugu, tubitekerejeho dusanga iki Gihugu cyari kiboshywe cyane, abantu bafata iya mbere barakibohora, none ubu turavuga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake”.

Yongeraho ati “Ubukorerabushake ntabwo ari ugufata imbunda ngo tujye mu ishyamba, kuko noneho turi kwikorera dutaha iwacu mu ngo, tubona ibyo kurya no kunywa hafi, ntacyatubuza gukora ibi bikorwa ngo twiteze imbere”.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango ruvuga ko ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake, kuzarangwa no gukora ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage kandi umubare warwo ukiyongera kugira ngo bongere imbaraga n’ibikorwa.

Nsaziyinka avuga ko bagiye kongera umubare w'abakorerabushake kugira ngo bagwize imbaraga
Nsaziyinka avuga ko bagiye kongera umubare w’abakorerabushake kugira ngo bagwize imbaraga

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Nsaziyinka Prosper, avuga ko buri cyumweru cy’ibikorwa by’ubukorerabushake kizaba gifite insanganyamtsiko yacyo n’ibikorwa byacyo.

Avuga ko bazibanda ku kurwanya isuri ari nabyo batangiriyeho, kurwanya imirire mibi n’igwingira no kurwanya ibyaha, hagamijwe gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage kugira ngo bagere ku iterambere.

Avuga ko ku bikorwa bidasaba amafaranga hazabaho uruhare rw’abaturage, naho akarere n’abandi bafatanyabikorwa bakazafasha ahakenewe ubushobozi bw’amafaranga kandi hari ubufatanye n’izindi nzego zirimo na polisi y’Igihugu.

Avuga ko bafite gahunda yo kongera umubare w’abakorerabushake, ukava ku bihumbi 25 ukagera ku bihumbi 30 kugira ngo bongere imbaraga, hakaba hari gahunda yo kuvana uwo mubare mu bigo by’amashuri n’urubyiruko rufite indangagaciro ruri hanze.

Agira ati ‘Ugira amahirwe abona uko agira uruhare mu gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu, turizera ko muri uku kwezi tuzaba tuzasoza twongereye ibikorwa bifitiye Igihugu akamaro, urubyiruko niruze dufatanye kubaka Igihugu”.

Abayobozi n'inzego z'umutekano bari bitabiriye umunsi wo gutangiza ibikorwa by'ubukorerabusheke
Abayobozi n’inzego z’umutekano bari bitabiriye umunsi wo gutangiza ibikorwa by’ubukorerabusheke

Ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabusheke mu Karere ka Ruhango kwatangirijwe mu mirenge yose, ku rwego rw’akarere bikaba byatangirijwe mu Murenge wa Ntongwe, bikazasozwa ku wa 31 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka