Abaturage basabwe kuzirikana ibyakozwe mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abaturage kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, kuzirikana ku byagezweho no kubisigasira.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabibasabye ku wa Mbere tariki 3 Nzeli 2022, mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, mu Ntara y’Iburasirazuba bikaba byarabereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Ni ukwezi gufite Insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubumbatira ubumwe no kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda."

Uyu muhango waranzwe n’ubuhamya bwa bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse n’abayirokotse batanze imbabazi ku babahemukiye.

Nkundiye Thacien wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi na Niyonagira Laurence wayirokotse, batanze ubuhamya ku kwiyunga n’ubumwe mu mibanire yabo bakesha Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yabishyize imbere mu mibereho y’Igihugu.

Nkundiye avuga ko Jenoside igihagarikwa ngo yabanje kugira ipfunwe ryo gusaba imbabazi ariko nyuma yo kuganirizwa muri gereza yahisemo gusaba imbabazi kandi ngo byatumye aruhuka ku mutima ndetse ngo abanye neza n’abo yahemukiye.

Abaturage bitabiriye ari benshi
Abaturage bitabiriye ari benshi

Minisitiri Gatabazi yasabye Abanyarwanda kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Mu bikorwa byose duteganya muri uku kwezi, iyi nsanganyamatsiko idufashe gukomeza kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, no kuzirikana ku byagezweho n’uburyo bwo kubisigasira.”

Yibukije ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe n’abakoloni kuko babigishije ko atari bamwe ndetse batanafite imiterere n’imitekerereze imwe.

Ati “Mu bintu bikomeye abakoloni bazanye harimo ko bigishije Abanyarwanda ko atari bamwe, batava hamwe kandi ko bataziye rimwe mu Rwanda; bigisha ko badafite imiterere, imitekerereze n’imico imwe.”

Akomeza agira ati “Uko ubuyobozi bwagiye buhindagurika kuva mu gihe cy’abakoloni na nyuma y’aho, imbaraga zabwo zakomeje kubakirwa ku macakubiri yagize ingaruka ku mibereho n’imibanire by’Abanyarwanda.”

Uwarokotse Jenoside yababariye uwamuhemukiye
Uwarokotse Jenoside yababariye uwamuhemukiye

Muri izo ngaruka ngo harimo gutakaza ubunyarwanda, ubuhunzi, guhezwa kwa bamwe ku byiza by’igihugu, kwironda mu buryo butandukanye, iringaniza mu mashuri n’uburere bubi, ubwicanyi n’intambara byaje gusozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, byakozwe n’ingabo za RPA, Abanyarwanda banze kuba imbata z’amateka mabi bimika umuco w’ibiganiro bashaka ikibubaka nk’abantu kikubaka n’Igihugu muri rusange.

Mu nzira ndende yo kubaka amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda ngo u Rwanda rwageze kuri byinshi, harimo nko gushyiraho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Ibiganiro-nyunguranabitekerezo byo mu Urugwiro byatanze icyerekezo mu kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, gucyura impunzi, kuvanga Ingabo, umutekano, imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, ubutabera n’ibindi.

Ikindi kandi ni uko ngo Abanyarwanda basubiye ku muco wabo bawuvomamo ibisubizo by’ibibazo (Gacaca, imihigo, ubudehe, girinka, itorero, kwigira, umuganda) n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka