Abaturage barubaha bakanumvira, ntibakwiye gukangwa - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abaturage bubaha bakanumvira abayobozi bityo ko badakwiye kujya bafatirwa ibyemezo bitari byo, gukangwa cyangwa guhatirwa ibintu ahubwo bakwiye kuyoborwa.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, ubwo yari mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, yatangiwemo ubukangurambaga bujyanye no kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’abayobozi n’abaturage.

Guverineri Gasana avuga ko abayobozi bafitanye igihango n’abaturage kuko bagendana ubutumwa bw’umukuru w’igihugu bujyanye n’ibyo yabemereye bigamije iterambere ry’imibereho yabo.

Avuga ko nk’abayobozi bagomba kuba bafite indangagaciro zikomoka ku kizere bagiriwe n’umukuru w’Igihugu, ariko na none zikabaranga kugira ngo n’abaturage babagirire ikizere.

Ati “Ubwo butumwa dufite bugomba kubahwa uko bwakabaye kuko bugamije kugeza umuturage ahantu heza, imibereho myiza agatunga agatungana akagira ituze kandi bigatanga ikizere cy’imibereho ye ndetse n’imiryango yacu twese”.

Guverineri Gasana avuga ko kuba mu minsi ishize haragiye hagaragara abaturage bagirira urugomo ku nzego z’ubuyobozi cyangwa rimwe na rimwe abayobozi na bo bakaba hari abitwaza icyo bari cyo bagahutaza abaturage ariyo mpamvu y’ubukangurambaga bujyanye no kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’abayobozi n’abaturage.

Yibukije abayobozi ko ubumwe bw’abanyarwanda ari zo mbaraga zabo bityo bakwiye guhorana indangagaciro zikwiye umuyobozi kugira ngo n’abayoborwa barusheho kumugirira ikizere.

Avuga ko abaturage bakwiye kujya bagezwaho ubutumwa neza aho kububahatamo cyangwa kubakanga ahubwo bakwiye kuyoborwa kuko abenshi bumvira kandi bakanubaha ubuyobozi.

Agira ati “Tubyifashemo neza, ubutumwa tukabubagezaho neza, abaturage ni abantu beza, bumvira, bubaha, nibyo koko hari abakora ibinyuranyije n’amategeko ariko uramuyobora, ntabwo umuhatiriza, ntabwo umukanga ntabwo umufatira ibyemezo bitaribyo, uramuyobora ukamwereka umurongo mwiza kandi bakabyitabira bakabikora babishaka.”

Muri iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, hagaragajwe ko hakiri ibibazo by’urugomo, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana n’amakimbirane yo mu miryango ni bimwe mu bibazo byagarutsweho bibangamiye umutekano n’iterambere ry’abaturage.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bemeye ko bagize intege nke mu guhangana n’ibi byaha ariko bakaba biyemeje kwisubiraho bagahindura imikorere ariko bafatanyije n’abaturage bayobora.

Musomayire Benedicte wo mu mudugudu wa Rwampunga akagari ka Murambi umurenge wa Murambi avuga ko icyabuze ari ubufatanye bw’inzego no kudahanahana amakuru ku gihe.

Avuga ko habayeho ubufatanye, ibi byaha byakumirwa bityo bagiye kwikubita agashyi kugira ngo barusheho kugira umutekano.

Agira ati “Tugiye gukora vuba kandi tubirandure kuko twabonye ko ubufatanye bw’inzego ntakitashoboka, tugiye gufatanya nk’inzego, duhanahane amakuru, ikizere kirahari ko ibyaha bikigaragara bizarangira.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka