Abaturage baributswa ko intwari muri iki gihe ari ufite ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage

Umuntu ubarwa nk’intwari muri iki gihe, ni ufite ubupfura n’ubunyangamugayo n’ibikorwa by’ubukungu bifasha mu guhindura imibereho y’abaturage myiza, nk’uko yari intero yaranze ibirori byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka, kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013.

Mu mudugudu w’Uruhimbi, akagari k’Amahoro, umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, abaturage basabwe kurangwa n’ibikorwa byafasha bagenzi babo kubona icyo bakora, nk’uko umukuru w’uwo mudugudu, John Dusiime, yabitangaje.

“Nta butwari bw’umuturage wirirwa anywa inzoga n’ibiyobyabwenge, akirirwa yicaye nta kintu na kimwe yakoze, kuko ejo nihagira uwo batwara tereviziyo ni mwe tuzafata. Ni mwishyire ku malisti muze njye kubasabira akazi k’ubuyede, mubone agafaranga”.

Yanasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, no kwirinda kwiyandarika, nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibisaba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka”ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”, irasaba abantu kurangwa n’ubupfura, ubunyangamugayo ndetse no guharanira kwibeshaho, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza.

Intwari zirimo kwibukwa muri iki gihe ziri mu byiciro bibiri, icy’imanzi n’icy’imena, mu gihe icyiciro cy’ingenzi nta muntu uragishyirwamo.

Mu manzi hari umusirikare utazwi na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, naho mu mena hakabamo Mutara III Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité, Rwagasana Michel n’abana b’i Nyange, barimo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice.

Mu muhango wo gushyira indabo ku kimenyetso cy’intwari kiri i Remera, Ministiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, yatangaje ko hari ubushakashatsi bukomeje bwo gutoranya intwari mu bindi byiciro by’ubuzima, bitari politiki cyangwa urugamba.

Ati: “Ubutwari ntabwo ari ubwo ku rugamba gusa cyangwa mu buyobozi, kuko hari abo igihugu kijya giha imidari n’impeta bakoze n’ibindi bikorwa, kandi ubushakashatsi burakomeje mu byiciro bitandukanye biranga ubuzima by’igihugu”.

Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame nawe yashyize indabo ku kimenyetso cy’intwari mu masaha ya mu gitondo. Aza gukurikirwa n’imiryango y’ababaye intwari nayo yaje gukurikiraho ku gicamunsi ishyira indabo ku mva z’ababo bitangiye igihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka