Abaturage barashishikarizwa kwigira kuruta guhora bategereje gufashwa na Leta

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Imibereho y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayigana Godfrey, arasaba abaturage kugira uruhare mu kwiteza imbere aho guhora bateze amaramuko kuri Leta kuko ahubwo yo ifite inshingano zo gukora ibikorwa binini bibafasha kugera ku iterambere rirambye.

Abitangaje mu gihe hari bamwe mu baturage batishimiye gukurwa ku nkunga bahabwaga na Leta nyamara byarakozwe kubera ko hari ubundi bushobozi babonyeho.

Mutungirehe Annonciate wo mu Kagari ka Gikundamvura mu Murenge wa Karama, yakuwe ku nkunga y’ingoboka muri Kamena 2023 nyuma y’uko basanze hari ubutaka bumwanditseho.

Ntiyishimiye iki cyemezo kuko n’ubwo afite ubwo butaka atabasha kubukoresha kubera ubumuga afite bwa 15%.

Ati “Mperuka amafaranga mu kwezi kwa gatandatu kandi mfite ubumuga, mba mu nzu jyenyine, ubu ko najya mu isambu abana bagurishije ngo ngiye guhinga, naze gitifu abe ariwe uyifata, muhe ya sambu n’ibyangombwa byayo ariko bansubize amafaranga nahabwaga.”

Nyamara ariko hari abatabyumva gutyo batunze imiryango yabo kandi bafite ubumuga bukomeye.

Karyango Faustin wo mu Murenge wa Nyagatare Akagari ka Rutaraka, yagize ubumuga bwa burundu yakuye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ku giti cye nta kintu yabasha kwikorera kuko nta maboko afite ariko atunze umuryango w’abantu batanu abikesha inkunga ahabwa na Leta.

Agira ati “Amafaranga bampa nyakodesha imirima, nkashyiramo abakozi bagahinga, umwana ntiyifuze ikigori cyangwa umwumbati. Njya mbibwira abantu benshi, Leta ntiyafasha abafite ibibazo bose ngo bishoboke, umuntu akwiye gukora none Leta cyangwa undi muntu akagira aho ahera amufasha.”

Vumiliya Gratia wo Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, yakuze ari impfubyi ndetse ashakana n’umugabo nawe w’impfubyi ndetse nta n’indi mitungo bari bafite ku buryo babayeho mu buryo bwo gushakisha rimwe na rimwe no kubona icyo kurya bikaba ikibazo.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Leta yatangiye kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kubera kutishobora.

Muri gahunda yo kurwanya igwingira ry’abana, muri Gicurasi 2021, yatangiye guhabwa ibimufasha kumurera neza, mu gihembwe agahabwa amafaranga y’u Rwanda 30,000.

Avuga ko aya mafaranga yayakuyemo umushinga wo korora ingurube akazorora amezi atatu akongera akazigurisha, bikaba byaramufashije kwikura mu kiciro cy’abishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza na Leta kuko kuri we yumva yarateye imbere.

Yagize ati “Kugeza ubu turirihira ubwisungane mu kwivuza. Nicyo nshatse kuvuga ngo nta mafaranga macye abaho, nta n’ubufasha buba bucyeya kuko burya niyo wafata amafaranga 10,000 ukagura inkoko ntiza ari imwe kandi iyo ihageze irabyara. Ubufasha n’ubwo bwaba bucye bugira aho bukuvana n’aho bukugeza.”

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Imibereho y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayigana Godfrey, avuga ko umwaka wa 2022, hafi 11% by’abaturage bose aribo bafashwaga na Leta mu buryo butandukanye.

Avuga ko ubu hari uburyo bw’ikoranabuhanga barimo gukora ku buryo hazajyamo amakuru yose y’abaturage hagamijwe kumenya abafite ibibazo koko bakwiye gufashwa aho gushingira ku byavuzwe ko umuntu runaka atishoboye.

Asaba abaturage kugira uruhare runini mu mibereho yabo kuko iyo babigizemo ruhare bitanga umusaruro kurusha kumva ko buri kimwe cyose bazajya bagihabwa na Leta.

Ati “Byose byabaye ibya Leta, abana ni aba Leta, Leta izakora byose, iyo babigizemo ruhare bitanga umusaruro naho kubatekerereza n’ubundi birapfa ugasanga urasubirayo gukosora.”

Akomeza agira ati “Byinshi mu bibazo usanga arabavuga ngo banyimye iki, banyimye kiriya, ugasanga na ya sano y’umuryango n’abavandimwe iragenda itakara, ugasanga umuntu afite abana, abavandimwe ngo ntacyo bashobora kumuha, ugasanga nawe yigize ko ari uwa Leta.”

Avuga ko ubundi Leta yakabaye ishyiraho ibikorwa binini bifasha abaturage bose kugera ku iterambere mu gihe cyo gufasha ikareba bacye bafite ibibazo byihariye.

Umwaka wa 2023, Leta yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 180,631 kubera ko bakiri mu byiciro by’abatishoboye, bavuye ku baturage basaga gato Miliyoni ebyiri zishyurirwaga mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka