Abaturage barasabwa kumva ko kubabaza ko bikingije Covid-19 atari ukubahohotera

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), irasaba Abanyarwanda kumva ko kuba basabwa kwerekana ko bikingije mbere yo guhabwa serivisi bakeneye atari ukubahohotera, ahubwo ari ukugira ngo babarinde.

Ifoto: RBC
Ifoto: RBC

Ibi bitangajwe nyuma y’uko hari serivisi zitandukanye zisigaye zitangwa ari uko umuntu abanje kwerekana ko yikingije, muri zo harimo gutega imodoka cyangwa moto zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu benshi nko muri za gare, mu isoko muri za hoteli, resitora n’ahandi.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye Abanyarwanda kumva ko gusabwa kwerekana ko bikingije bigamije kubarinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Dusaba n’abandi kumva ko serivisi zimwe kuzibona ari uko bagaragaje ko bikingije atari ukubahohotera, ahubwo ari ukugira ngo tubarinde, ariko n’inkingo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashatse kugira ngo abaturage bose bagerweho, na bo zibagereho, mu nyungu zabo, mu z’ubuzima bwabo, no mu z’imiryango yabo”.

Aha kandi ni na ho Minisitiri Gatabazi ahera asaba abaturage bafashe doze ya mbere kwihutira gufata iya kabiri ari na ko abatarafata urukingo na rumwe kujya kwikingiza.

Ati “Twasabaga rero abaturage aho bari hose bikingije doze ya mbere, ko begera serivisi ibikora iri hafi yabo, kugira ngo bikingize doze ya kabiri. Turasaba kandi abantu bose bashinzwe gukurikirana abaturage kugira ngo bakoreshe uburyo bwose bushoboka bwatuma umuturage wikingije doze ya mbere abona iya kabiri”.

Yongeraho ko basanze hari abantu bamwe bikingirije mu turere ubu bakaba bari mu tundi, abikingirije mu Mujyi wa Kigali ubu bakaba bari mu cyaro, ari na ho bahera basaba abaturage aho bari hose kugira ngo bagane aho bagomba kubonera urukingo rwa kabiri, kugira ngo baruhabwe”.

Mu nama yahuje inzego zitandukanye ku wa 18 Mutarama 2022, zirimo MINALOC, Minisiteri y’Ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi, byagaragaye ko hari abaturage batikingije barimo ababitinye n’ibindi, maze basabwa kwihutira kujya gufata urukingo.

Kugeza ku wa kabiri abamaze gufata doze ya mbere ni 7,912,278 mu gihe abamaze gufata doze ya kabiri ari 6,398,938 na ho abari bamaze gufata doze ishimangira bagana na 666,624.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka