Abaturage barasabwa kudatwika ibyatsi kuko bishobora guteza inkongi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage kwirinda gutwika ibyatsi haba ibyo mu mirima ndetse n’ahandi, kuko muri iki gihe cy’impeshyi bitera inkongi z’umuriro bigakongeza amashyamba ya Leta n’ay’abaturage.

Abantu barasabwa kwirinda gutwika ibyatsi bisigara mu mirima
Abantu barasabwa kwirinda gutwika ibyatsi bisigara mu mirima

Muri Kanama buri mwaka, mu Ntara y’Iburasirazuba nibwo baba bitegura ihinga rirerire, by’umwihariko uyu mwaka bakaba barimo kwitegura igihembwe cy’ihinga A2023, kuko ari nacyo kibonekamo umusaruro mwinshi w’ibigori.

Mu gutegura imirima abahinzi kenshi bakunze gutwika ibisigazwa by’imyaka, iba yareze mu gihembwe cy’ihinga rirangiye kugira ngo babone uko bahinga neza batagorwa n’ibyo bisigazwa.

Nyamara Guverineri Gasana avuga ko muri iryo twika hari ubwo umuriro uva mu mirima, ugafata inzuri ziwegereye cyangwa amashyamba ya Leta cyangwa ay’abaturage, ari nayo mpamvu basabwa kwirinda gutwika.

Ati “Abaturage bakwiye kumenya ko gutwika ibisigazwa by’imyaka bitemewe, kuko ubwabyo ni ifumbire. Ikindi ni uko muri iki gihe ibyatsi biba byarumye hose, ku buryo umuriro mucye wateza inkongi kuko haba hari n’umuyaga.”

Uretse ibisigazwa by’imyaka bishobora gukurura inkongi y’umuriro, abaturage barasabwa kwirinda kunywera itabi hafi y’amashyamba n’inzuri, n’ahandi hantu hari ibyatsi byumye, gutwika ibisigazwa by’imyaka, gutwika amakara no guhakura hifashishijwe umuriro.

Abaturage kandi barasabwa kwirinda gutuma abana kurahura, kuko nabyo bishobora gutuma habaho inkongi y’umuriro.

Ubuyobozi bw’Intara buributsa abaturage ko gutwika amashyamba bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, no ku buzima bw’abaturage muri rusange ndetse bikaba ari ibikorwa bitemewe binahanirwa n’amategeko.

Uretse kuba gutwika bitemewe kandi bihanwa n’amategeko, abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko gutwika ibisigazwa by’imyaka byangiza ubutaka, kuko utunyabuzima dutunga igihingwa dushya bityo umurima ugashiramo ifumbire n’umusaruro ukagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka