Abaturage barasabwa gutunga agatoki ahari ruswa ishingiye ku gitsina
Abaturage barakangurirwa gutanga amakuru ajyanye no mu bigo bigaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina, nyuma y’uko ubushakashatsi bwerekaniye ko mu bigo bwakorewemo ubwo bushakashatsi byagaragayeko iri hejuru ya 50%.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Transperancy Rwanda International, bugaragaza ko ruswa ari kimwe mu bidindiza akazi n’iterambere ry’igihugu, nk’uko byagarutsweho mu imurika ryabwo ryabereye mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/10/2012,
Ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’amezi arindwi, bwakozwe kuva mu kwezi kwa 12/2011 kugeza mu kwa 06/2011, ibyabuvuyemo byagaragaje ko 58,3% y’ibigo byigenga hagaragara ruswa ishingiye ku gitsina ns 51,5% mu bigo bya Leta.
Muri sociyete civil ho ruswa ishingiye ku gitsina igeze kuri 43,1%, mu gihe 48,1% by’abagezweho n’ingaruka za Ruswa ishingiye ku gitsina batabivuga.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko usanga ahanini igikorwa cyo kwaka ubwoko bw’iyi ruswa usanga kigaragara cyane ku ruhande rw’abagabo kurusha ku ruhande rw’abagore. Ibi byaba biterwa n’uko unasanga ahanini imyanya y’ubuyobozi bwo hejuru yigamjemo igitsina Gabo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi nshingwabikorwa muri uyu muryango, Mupiganyi Apollinaire.
Muri zimwe mu ngamba zikomeye zo guca uwo muco mubi w’ikoreshwa rya ruswa ishingiye ku gitsina, buri wese asabwa gutunga agatoki aho ayibona kandi inzego zose zibishinzwe zigakangurira abaturage kudatinya kubigaragaza nk’uko Mupiganyi Apollinaire yabitangaje
Innocent Rushayigi, ashinzwe abakozi mu ruganda rwa Shagasha, umwe mu baribitabiriye ibi biganiro by’imurika ry’ibyagezweho mu bushakashatsi kuri ruswa ishingiye ku gitsina, abona igikwiye gukorwa mu guhangana n’iki kibazo, ari uko buri mukozi yaharanira uburenganzira bwe akihutira kubigaragaza igihe abona ko arimo ahohoterwa bigakurikiranwa.
Iyi gahunda yo kumurika ibyagezweho mu bushakashatsi kuri ruswa ishingiye ku gitsina, umuryango ugamije guca akarengane na Ruswa ugaharanira kwimakaza imiyoborere myiza, uzayigirira mu turere 10 tw’igihugu turimo n’akarere ka Rusizi yabereyemo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|