Abaturage barakangurirwa kwitabira kwemeza amakuru y’irangamimerere bitegura Indangamuntu Koranabuhanga
Abaturage bose barakangurirwa kwitabira kwemeza amakuru y’irangamimerere ryabo bityo ahari amakosa akosorwe, ndetse abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu n’abakirengeje buzuze ibisabwa bazihabwe, bityo bizaborohere kubona indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu) zizatangira gutangwa muri Kamena umwaka utaha.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Muganza, ahanatangiwe serivisi zinyuranye z’irangamimerere, cyane cyane abakosoza imyirondoro yabo ngo bashobore kubona indangamuntu, ndetse n’abashaka kuzifata bwa mbere.
Bamwe mu bitabiriye icyo gikorwa, bishimiye kuba begerejwe ababafasha, bituma bamenya amakosa ari mu irangamimerere ryabo cyangwa ry’abana babo, nk’uko Musabyimana Jeanne wo mu Murenge wa Muganza abivuga.
Agira ati “Nabyariye kwa muganga, nari nzi ko umwana ari ho yandikirwa ariko kubera kutamenya amakuru navuyeyo ntamwandikishije, gusa nkibwira ko abaganga babikoze. Nyuma y’igihe nagiye k’ushinzwe irangamimerere ku murenge mbaza amakuru y’umuryango wanjye, bambwira ko uwo mwana atanditse ndikanga. Icyakora uyu munsi bamwanditse, natanze ifishi ye n’indangamuntu yajye gusa, nishimye kuko ntasiragiye”.
Mukamugema na we yari yaherekeje umwana we w’imyaka 17 kwifotoza ngo azabone indangamuntu, basanga ntaho yanditse mu irangamimerere.
Ati “Jyewe nzi neza ko umwana namwandikishije muri ya minsi 15 akivuka, ariko nasanze mu irangamimerere ntaho yanditse, nayobewe icyabaye pe! Icyakora badutumye ifishi ye y’ikingira cyangwa ikarita ya batisimu, ngo nitubizana bazamwandika nta kibazo. Gusa nabyo ni byiza kuko amakuru nayamenye, turakosoza bityo ari jye ari n’umwana ntituzabure amahirwe yo guhabwa indangamuntu Koranabuhanga”.

Ayo makosa agaragara mu myirondoro y’abatari bake ndetse akababuza n’amawe mu mahirwe, ni yo arimo gukosorwa mu gihugu hose, nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine.
Agira ati “Amakosa arimo amazina yanditse nabi, imyirondoro itari yo n’andi, ni yo turimo gukosora ubu, kugira ngo umuntu azabone Indangamuntu Koranabuhanga amakuru ye ameze neza”.
Akomeza avuga ko iyo ndangamuntu nshya izorohereza abaturage muri byinshi, kuko bazabasha gusabira serivisi aho bari, si ngombwa ko igendanwa, igikuru ni ukuba ufite nomero yayo, bivuze ko ikibazo cy’izitakara kizaba gikemutse burundu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yakanguriye abaturage bose kwitabira kwemeza amakuru yabo, cyane ko ababishinzwe barimo kubegera hafi y’iwabo.
Ati “Muri iki cyumweru hazatangwa serivisi z’irangamimerere mu gihugu hose. Turashishikariza abatarandikishije abana bavutse cyangwa ngo bandukuze ababo bapfuye, kugana abanditsi b’irangamimerere babafashe. Turongera kandi gushishikariza ababana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, gusezerana no kwemera abana bavutse mbere y’isezerano”.
Akomeza avuga ko iki gikorwa kizakomeza na nyuma y’iki cyumweru, bityo abantu bakacyitabira ku bwinshi, cyane ko ngo ibikosorwa bitagorana kuko biri mu ikoranabuhanga, cyane ko ibyo byose bitegurira indangamuntu Koranabuhanga izatangira gukoreshwa umwaka utaha.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko muri 2023, kwandikisha abana bavuka byari bigeze kuri 90%, mu gihe muri 2024 byari beze kuri 90.3%.
Ubu bushakashatsi bwa NISR kandi bugaragaza ko muri 2023, kwandukuza abapfuye byari biri kuri 41.8% mu gihe muri 2024 byari bigeze kuri 46.1%.
Iyi mibare rero igaragaza ko hakiri ibyo gukosora mu irangamimerere kugira ngo bitungane, cyane ko ari ryo Leta igenderaho ikora igenamigambi ry’Igihugu.
Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti
“Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza”.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|