Abaturage baracyakeneye gusobanurirwa ibijyanye n’amahame y’Uburenganzira bwa muntu

Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR), uherutse guhugura abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, ku bijyanye n’amasezerano ibihugu biba byarasinye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (UPR), gusa bakavuga ko bidahagije kuko hari abantu benshi batabifiteho ubumenyi.

Abanayamakuru bahuguwe ku bijyanye n'amahame y'Uburenganzira bwa muntu
Abanayamakuru bahuguwe ku bijyanye n’amahame y’Uburenganzira bwa muntu

Umunyamakuru Uwizeyimana Marie Louise, avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ahanini ridafite amakuru ahagije ku bijyanye na UPR n’ubwo hari bake bahuguwe na we arimo, bityo ko no kubisobanurira abaturage bigoye.

Ati "Twahamagarwaga n’imiryango itari iya Leta ikaza kudutoza ariko natwe ubwacu ntitwabyumvaga. Mu by’ukuri ntitwumvaga impamvu Leta yikorera raporo, ubundi igakorwa n’imiryango itari iya Leta, rwose byari bigoye kugira ngo tubyumve".

Avuga ko hari imbogamizi mu nzego zitandukanye zituma UPR (Universal Periodic Review) itaganirwaho uko bikwiye.

Ati “Usanga ahanini Ubumenyi budahagije kuri UPR ku buryo byaganirwa ndetse hakagira n’intambwe runaka iterwa. Imiryango itri iya Leta ahanini niyo igenda ijya mu bigo kubaza iti ko hari umwanzuro uyu n’uyu mwawukozeho iki, kugira ngo nayo ibashe gutanga raporo. Ugasanga ikigo runaka ntikizi na UPR icyo ari cyo, niba rero utazi ikintu ntiwamenya n’icyo ugikoraho. Ibyo bikerekana ko hakwiye imbaraga za buri wese mu kumenya amakuru ahagije kuri UPR”.

Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru wa Radio na TV 10 avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rifite ubumenyi buke ku bijyanye n’ayo mahame.

Ati "UPR ibitangazamakuru biyizi ni bike, abahuguwe kandi nabwo icyo gihe natwe twabyitabiriye muri 2015 ntitwabyumvaga, gusa nyuma yaho nanjye nakozeho ibiganiro bibiri gusa, ibyo bikagaragaza ko hakenewe ubumenyi buhagije".

Avuga ko amahugurwa bamazemo iminsi bagiye kuyabyaza umusaruro. Ati "Usibye no kutwungura ubumenyi, kuri ubu umunyamakuru wahuguwe nzi neza ko azajya ajya gukora inkuru runaka akibuka no kureba niba hari umwanzuro wahawe u Rwanda. Ibi biradufasha kandi kureba muri iyo myanzuro ibyagezweho n’ibitaragezweho bityo tubibaze ababishinzwe tuti aha byagenze bite?"

Umuyobozi wa CERULAR, Mudakikwa John, avuga ko bahisemo guhugura abanyamakuru icyo UPR ari cyo kugira ngo bagire uruhare mu gusobanurira abaturage ndetse n’ubufatanye ku buvugizi bwakorwa ku myanzuro imwe n’imwe.

Ati "Tumaze iminsi itatu duhugura abanyamakuru kugira ngo babashe gusobanurira abaturage uburyo Umuryango w’Abibumbye washyizeho bw’uko ibihugu bisuzumana mu kureba imyanzuro biba byahawe, ibyifuzonama mu buryo bwo kurushaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ikindi kandi twahisemo itangazamakuru kugira ngo hakorwe ubuvugizi ku myanzuro yahawe Leta ijyanye no guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubw’ibitekerezo no gukorera hamwe".

Arongera ati "Amabwiriza ya UPR avuga ko mu myanzuro igihugu gihabwa kiba cyemerewe guhitamo iyo gishaka bitewe n’iyo cyumva kizabasha kubahiriza, cyangwa se bigendanye n’imiterere y’igihugu. Icyo gihe rero u Rwanda rwahawe imyanzuro cyangwa ibyifuzonama 284 rwemera kwakira igera ku 160. Muri iyo myanzuro harimo 49 u Rwanda rutashyigikiye hakaba indi 75 Leta yavuze ko yamaze kuyiteza imbere ku buryo idakeneye igenabikorwa".

Amasezerano y’Uburenganzira bwa muntu ashingirwaho mu Muryango w’Abibumbye ni icyenda, u Rwanda rukaba rumaze gusinya umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka