Abaturage banyuzwe n’ibyiciro bishya by’ubudehe barimo gushyirwamo

Mu Midugudu ya Gasenga ya II na Nyabivumu yombi ibarizwa mu Kagari ka Nyamata-Ville mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ni hamwe mu habereye igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe. Abaturage bagaragaza ko banyuzwe n’ibyiciro bahawe, mu gihe mbere wasangaga hari abinubira ibyiciro bashyizwemo.

Kuri ubu abaturage barashyirwa mu byiciro hashingiwe ku cyo umuntu yinjiza, kuruta kureba aho atuye nk’uko bisobanurwa na Murenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera.

Murenzi avuga ko ibyiciro by’ubudehe bishya bidashingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe, nk’uko byari bimeze mbere, kuko ngo wasangaga hari abifuza kujya mu cyiciro cya mbere gifashwa na Leta muri byose kugira ngo bajye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), n’ibindi. Ibyo kandi byageraga no ku batsinze amashuri, kuko wasangaga hari abatabona uko biga kaminuza bitewe n’ibyiciro ababyeyi babo barimo.

Ibyiciro bishya ubu, bibarwa hagendewe ku nyuguti (Alphabet), ni ibyiciro bitanu bibarwa guhera kuri A,B,C,D,E.

Uhereye ku nyuguti iheruka E,nk’uko bisobanurwa na Murenzi Jean Marie Vienney, icyiciro E ni icyiciro kihariye gishyirwamo umuntu udafite icyo yinjiza, ari hejuru y’imyaka 65 ntacyo akora, nta n’amafaranga y’imperekeza ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru(pansiyo), uri munsi y’imyaka 18, hajyamo kandi umuntu ufite ubumuga bukabije, bigaragara ko ntacyo akora kimwinjiriza. Uwo kandi arafashwa.

Icyiciro D gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango ushobora gukora, ariko ukaba winjiza amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi mirongo ine na bitanu (45.000Frw).

Icyiciro C gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo ine na bitanu na mirongo itandatu na bitanu (45.000-65.000Frw).

Icyiciro B gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo itandatu na bitanu n’ibihumbi magana atandatu (65.000-600.000Frw)

Icyiciro A gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda, guhera ku bihumbi magana atandatu kuzamura(600.000Frw kuzamura).

Impamvu bivugwa ko ari umuntu cyangwa umuryango ni uko iyo bajya kureba amafaranga yinjira mu rugo, bareba ayinjizwa n’umugobo bakongeraho ayinjizwa n’umugore kuko uwo aba ari umuryango umwe.

Murenzi avuga ko n’ubwo umuntu yaba ari mu cyiciro A, ntibyatuma umwana we adahabwa buruse ya Leta ngo ni uko umuryango we uri mu cyiciro A, icyangombwa ni uko umwana aba yatsinze neza, yabonye amanota yo kujya kuri Kaminuza. Ni kimwe no ku bijyanye no kwivuza, ubu mu byiciro bishya, uwo ari we wese yafashwa na Leta igihe bibaye ngombwa hatarebwe ku cyiciro arimo.

Yagize ati “Ubu ni urugero, aho nkora mpembwa amafaranga arenga ibihumbi magana atanu (500.000Frw), ku kwezi nkagira n’ibindi bikorwa binyinjiriza amafaranga ibihumbi magana atatu(300.000Frw) ku kwezi,ariko ejo nshobora gufatwa n’indwara ikomeye isaba ko nishyura Miliyoni icumi z’Amanyarwanda zinjyana kwivuza hanze, bazareba ngo njyewe natanga ayahe, Leta yamfashisha ayahe”.

Ubu mu byiciro bishya, habayeho ikibazo cy’uburwayi bukomeye, ngo umuntu yagaragaza mu buryo bw’amafaranga ubushobozi afite, kandi ko asabwa uburenze bikarebwaho akaba yafashwa nk’uko Murenzi yakomeje abisobanura, n’ubwo yavuze ko hazasohoka amabawiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asobanura neza, nyuma y’ikorwa ry’ibyo byiciro bishya.

Ibyo bimeze bityo mu gihe mu byiciro by’ubudehe byabanje, uwafashwaga na Leta yagombaga kuba abarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, abari mu cya gatatu n’icya kane bagasubizwa inyuma kandi rimwe na rimwe na bo bahuye n’ikibazo cyasabaga ko bunganirwa na Leta.

Nkuranga Theogene, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Nyamata –Ville,Umurenge wa Nyamata. Avuga ko we yashyizwe mu cyiciro cy’ubudehe B,kandi ko yumva acyishimiye nta kibazo.

Yagize ati “Icyiciro B nashyizwemo ndacyishimiye, kuko ni cyo nanjye numvaga ngomba kujyamo nkurikije ibyo badusobanuriye mbere, hakurikijwe amafaranga ninjiza ku kwezi agera ku bihumbi magana ane y’u Rwanda(400.000Frw),n’ibindi babazaga ko mfite isambu irenga hegitari, n’ibindi. Inteko y’abaturage yemeje ko nashyirwa mu cyiciro B kandi ndacyishimiye nta kibazo”.

Uwitwa Nyiraminani Judith ufite imyaka 33 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyabivumu avuga ko bamushyize mu cyiciro cya D, kandi ngo aracyishimiye kuko basobanuye ko abajya mu cyiciro E ari abatagifite imbaraga zo kugira icyo bakora, kubera ko bageze mu zabukuru cyangwa se bakaba baramugaye.

Yagize ati “Njyewe sinajya muri icyo cyiciro cya E ntibyavamo, kuko ndi muto ndahinga ngacyura icyo 1000 ku munsi, kandi nyine urumva nyaryamo nta 45.000Frw ninjiza ku kwezi, rero abaturage babonye nkwiriye kujya muri D kandi ndacyishimiye, nta kibazo icyo banshyizemo cyanyuze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza ko harebwa icyo umuntu yinjija kurusha kureba aho atuye. Birasobanutse Kandi twizeye ko twese abagenerwagikorwa tuzishimira uko ibyiciro bishya bizakoreshwa.

Jean puerre yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Umugabo ahembwa 50000 umugore yinjiza20000 ubwo ikiciro cye Ni B cg C, kuki mutareba umukuru wumuryango Ayo yinjiza?

Haragirimana yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka