Abaturage bakoranye n’umushinga SMAP barashima iterambere wabagejejeho

Umushinga SMAP (Smallholder Market-oriented Agriculture Project) w’Abayapani wafashaga mu buryo butandukanye abahinzi bakiteza imbere wasoje inshingano zawo, abaturage bakoranye na wo bakaba bishimira iterambere wabagejejeho.

Uwo mushinga wari umaze imyaka itanu ufasha abahinzi bibumbiye mu makoperative mu kubongerera ubumenyi ndetse no kubaha inkunga zifatika cyane cyane nk’imbuto, wasoje imirimo yawo ukaba weguriye ibyo wakoraga Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB), mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye hagati y’impande zombi ku wa 19 Nzeri 2019.

Uwimana Drocelle wo mu Karere ka Kirehe uri muri koperative ihinga imboga yitwa ‘Duhinge imboga-Runyinya’, avuga ko yakoranye n’uwo mushinga kuva watangira muri 2015, akemeza ko hari byinshi yungutse.

Ati “Icya mbere badufashije ni ukuduha ubumenyi mu buhanga bwo guhinga, ibaruramari, gucunga imishinga n’ibindi. Byatumye tumenya guhinga ku ntego none byaduteje imbere kuko tubona umusaruro mwiza kandi mwinshi ndetse n’amasoko yawo”.

“Nkanjye mbere nabaga mu kazu k’ibyumba bibiri none nubatse indi ifite ibyumba bitanu, iteye umucanga ndetse ndenda no kuyishyiramo sima ndetse naniguriye isambu y’ibihumbi 500 mbikesha uwo mushinga. Muri koperative buri munyamuryango abona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 80 na 100Frw”.

Hakizimana Jean Pierre wo mu Karere ka Rulindo na we uhinga imboga, avuga ko hari ibyo yagezeho atatekerezaga ko yabyigezaho.

Ati “Kubera ko baduhuguye, duhingira hamwe muri koperative ariko n’iwanjye mpinga imboga kandi zikanyungura kuko nongereyemo ubuhanga. Byatumye rero umusaruro wiyongera, amafaranga nagiye mbona amfasha gushyira sima mu nzu yanjye, ngura inka none yarororotse sinkigura ifumbire, ayo nayiguraga nyakoresha abindi”.

Yakomeje ati “Ubu hari itsinda nizigamiramo ibihumbi bibiri (2000) buri cyumweru, nkagira n’utundi dufaranga mbika ku ruhande ku buryo nko ku mwaka nsanga mfite ibihumbi nka 200. Ayo ni asigara nishyuye mituweri, nambitse abo mu rugo ndetse n’ibindi bikenerwa bikaboneka”.

Abo bombi bavuga ko nta mpungenge batewe n’uko uwo mushinga uhagaze, kuko ngo biteguye bihagije kandi bafite imitungo mu makoperative yabo ku buryo ngo ibikorwa byabo bizakomeza.

Dr Bucagu na Tomononi Nagasi bahererekanya ububasha
Dr Bucagu na Tomononi Nagasi bahererekanya ububasha

Ihererekanyabubasha ry’uwo mushinga ryabaye hagati ya Tomononi Nagasi, umuyobizi wungirije w’Ikigo cy’u Buyapani cy’Ubutwererane Mpuzamahanga mu Rwanda (JICA), ku ruhande rw’Ubuyapani ndetse na Dr Bucagu Charles, umuyobozi mukuru wungirije wa RAB ku ruhande rw’u Rwanda.

Dr Bucagu yavuze ko uwo mushinga wafashije cyane abahinzi ku buryo n’abatari bawurimo bifuje kuwujyamo, kandi imirimo wakoraga ngo izakomeza.

Yagize ati “SMAP wafashije amakoperative 250 y’abahinga imboga na 20 y’abahinga umuceri, kandi byagaragaye ko inyungu babonaga zikubye inshuro eshatu, bituma n’abatakoranaga na wo basaba ko bawujyamo. Byatewe n’uko babonye bagenzi babo babona umusaruro uruta usanzwe”.

Ati “Nubwo uyu mushinga urangiye nta mpungenge zihari kuko kuva umwaka ushize bagiye begurira inshingano zawo RAB buhoro buhoro, dukora icyitwa RAB-SMAP, ni itsinda ry’abashakashatsi bazakomeza kubikurikirana. Badusigiye kandi imfashanyigisho zigeze ku bihumbi bitatu zizajya zifasha abahinzi muri gahunda yo guhinga bahuza n’isoko, biteguye neza”.

Uwo mushinga wakoreraga mu turere 12 two mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, ukaba wafashaga abahinzi b’imbuto n’imboga 22,036 ndetse n’abahinzi b’umuceri 8,925.

Ambasaderi Takayuki yavuze ko u Buyapani buzakomeza gukorana n'u Rwanda
Ambasaderi Takayuki yavuze ko u Buyapani buzakomeza gukorana n’u Rwanda

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko uwo mushinga wageze ku ntego, anavuga ko JICA itaretse gukorera mu Rwanda.

Ati “Icya mbere navuga ni uko uyu mushinga wageze ku ntego zawo ari yo mpamvu twishimye. Ikindi ni uko abaturage batekereza ko JICA igiye ntabwo ari byo, u Buyapani buzakomeza gutera inkunga u Rwanda cyane cyane mu buhinzi, amazi no mu bikorwa remezo”.

Ati “Benshi mu baturage bakoranye n’uyu mushinga barungutse kuko umusaruro wabo wazamutse, ndetse ugahagarara neza ku isoko kubera ubwiza bwawo. Tuzakomeza rero gushyigikira u Rwanda mu iterambere rurimo”.

Takayuki yongeyeho ko hari umushinga w’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani washyizweho umukono, aho icyo gihugu kizatanga miliyoni 90 z’Amadolari ya Amerika (Asaga miliyari 83 z’Amafaranga y’u Rwanda), azakoreshwa mu guhashya imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka