Abaturage bakangishije abadepite kweguzwa nibdahindura ingingo 101 y’itegeko nshinga
Abatuurage bo mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu, umurenge wabaye uwa mbere mu gushyikiriza inteko ishingamategeko inyandiko zisaba ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ihindurwa, bateguje abadepite ko nibadakora ibyo babasabye bazabeguza bagatora abandi babumvira.
Ntibisanzwe ko umuturage abwira umuyobozi ko ashobora kumweguza, ariko kubera ingingo y’101 ibangamira Perezida Kagame kwiyamamaza ngo atorwe n’abaturage, aho kugira ngo bamuhombe bateguje abadepite ko bakwegura bagatora abandi bakora ibyo babasaabahindura ingingo 101 bagashobora gutora umuyobozi bifuza.

Habumugisha Jean d’Amour umuturage mu murenge wa Busasamana yabwiye abadepite babasuye kuri uyu wa gatatu tariki 22 yakanga 2015, ko gusaba ko ingingo 101 yahindurwa bibahangayikishije kuko kubura umuyobozi nka Perezida Kagame ari igihombo.
Yagize ati “Ibyo twanditse ntitwabihaswe nkuko bamwe babivuga, ahubwo twabisabye dushingiye kubyo Kagame yadukoreye, ntawe ushobora kumva agaciro k’umutekano dufite dushingiye imibereho twagize mu gihe cy’abacengezi.”

Habumugisha avuga ko ibyiza bagezeho bacyesha Perezida Kagame ari byinshi kandi batifuza kubibura, kuko bamwongeye igihe hari ibindi yabagezaho.
Avuga ko aho kugira ngo bahombe umuyobozi mwiza nka Perezida kagame ukunda abaturage, kubera ingingo 101 idahinduwe abadepite bagomba kuyihindura bakweguzwa hagatorwa abumva ibyifuzo by’abaturage.
Abaturage bo mu murenge wa Busasamana nibo babaye abambere mu kwandikira inteko ishingamategeko, basaba ko ingingo 101 y’itegeko nshinga ihindurwa kugira bashobore kwitorere Perezida Kagame urangije manda ebyiri kandi akaba abangamirwa niyo ngingo.
Abaturage ba Busasamana bagejeje ku nteko ishingamategeko inzandiko ibihumbi 4370 zanditswe n’abaturage, kugira ngo Perezida Paul Kagame azabashe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda bavuga ko babihereye kubyiza yabagejejeho bifuza ko akomeza kubagezaho.
Depite Mukama Abbas wari uherekejwe n Depite Kayiranga Alfred Rwasa, Depite Mukayisenga Franҫoise, Depite Mukabikino Jeanne Henriette yijeje abaturage ko igitekerezo cyo guhindura ingingo 101 bacyakiriye ahubwo bashaka ko abaturage bababwira uburyo yahindurwamo.
Depite Mukama avuga ko intumwa z’abaturage zikorera abaturage kandi zikubahiriza ibyifuzo byabo abizeza ko ibitekerezo bybo bizashyirwa mu bikorwa batagombye kweguzwa.
Kucyo abaturage bo mu murenge wa Busasamana batekereza ku guhindura ingingo 101, bavuga ko bashaka ko perezida Kagame yahabwa uburenganzira bwo kubayobora kugeza ananwe ariko yavaho hakajyaho undi we agahabwa manda z’imyaka ibiri kugira ngo barebe imikorere ye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
baturage mwihangane abadepite bazatwumva neza maze dukomezanya na Paul Kagame waduhaye ibyiza birimo n’iri koranabuhanga rituma tubwirana akaturi ku mutima nta mususu