Abaturage bahaye igikombe Umunyamerika ubagurishiriza uduseke mu mahanga
Umunyamerika witwa Greg Stone wahimbwe Mabuye, yahawe igikombe cy’ishimwe nyuma yo gufasha abagore barenga 5,000 guhindura imibereho, binyuze mu kuboha uduseke n’ibindi bikoresho.
- Ababyeyi bahagarariye amakoperative aboha uduseke baha Umunyamerika Mabuye igikombe
Mabuye washinze Ikigo mpuzamahanga cyitwa ’All Across Africa’ giteza imbere umurimo, yageze mu Rwanda bwa mbere mu 2004 aje Kwibuka ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agura agaseke akajyana iwabo, akajya akagendana aho ageze hose muri icyo gihugu.
Mabuye agira ati "Aho nageraga hose natwaraga ibiseke, aho duhuriye n’abantu dusangira kawa nkagitereka imbere yabo, maze abantu ntazi bakambaza aho nakuye icyo giseke, bagatangazwa n’ubwiza bwacyo, bakavuga bati ’turashaka kukigura."
Mubuye avuga ko byaje kumuhira abona isoko rinini ry’ahantu hitwa Costco, ryatumye ava ku baboshyi 100 yatwariraga uduseke mu mahanga, agera ku baboshyi 1,000.
Kuri ubu Ikigo ’All Across Africa’ cya Mabuye kivana mu Rwanda uduseke twuzuye kontineri 15 buri kwezi, buri kontineri ikaba ibarirwamo uduseke turenga ibihumbi umunani, buri gaseke kakagurwa Amadolari ya Amerika hagati y’atanu n’atandatu.
- Bimwe mu bibohwa n’Abanyarwanda bigurishwa muri Amerika n’Ikigo All Across Africa
Umuyobozi wa All Across Africa mu Rwanda, Modeste Shumbusho agira ati "Ushaka kumenya igiciro cy’uduseke twoherezwa mu mahanga nawe wakuba ukareba, ariko icyo nkubwiye cyo ni amafaranga menshi cyane asigara mu Gihugu cyacu ahabwa abadamu baboha uduseke."
Uwashaka kubimenya neza, yafata Amadolari atanu agurwa buri gaseke agakuba n’ibihumbi umunani byatwo biba muri buri kontineri akabona Amadolari ya Amerika ibihumbi 40, yakuba na kontineri 15 akabona amadolari ya Amerika ibihumbi 600 ahwanye n’Amanyarwanda Miliyoni 72 (mu gihe Idolari ryaba rivunjwa 1,200Frw).
Muri make mu gihe cy’umwaka umwe u Rwanda ruba rwinjije amafaranga arenga Miliyari umunani na Miliyoni 640, aturutse ku buboshyi bw’agaseke gacuruzwa n’Ikigo All Across Africa.
- Mabuye yereka abashyitsi ibikoresho birimo uduseke bibohwa n’Abanyarwanda
Umwe mu babyeyi baboha bakagurisha uduseke muri All Across Africa, Mukaruyange Berthilde, avuga ko uwo mwuga utamubuza izindi nshingano zo kwita ku rugo rwe, nyamara ngo wamuhinduriye ubuzima.
Mukaruyange agira ati "Nabanaga n’amatungo magufi mu nzu ndaramo, ariko kubera Ikigo All Across Africa kiduha komande y’ibyo cyifuza tugakora ku rushinge (tukaboha uduseke), ubu nubatse izindi nzu ebyiri, iy’amatungo n’iyo abana bararamo kandi zirasukuye ubu zirimo sima."
Mukaruyange na bagenzi be bavuga ko ububoshyi bw’agaseke bubahesha kwigurira amatungo bakorora, bagahinga, bagacuruza, bakabasha kwishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza hamwe no kwigisha abana.
- Mukaruyange Berthilde ashimira All Across Africa ko yabahinduriye imibereho
Kugeza ubu hari ababoshyi b’uduseke barenga ibihumbi bitanu hirya no hino mu Gihugu, barimo abarenga 3,200 bo mu Karere ka Ruhango bacuruza uduseke mu mahanga, babifashijwemo n’ikigo cyashinzwe na Mabuye.
Bamwe bavuga ko yababereye umubyeyi, ndetse bakaba bamugeneye igikombe cy’ishimwe ku wa Gatanu tariki 08 Nzeri 2023.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, avuga ko ku bufatanye na All Across Africa, bifuza kugira ako Karere umurwa mukuru w’ububoshyi bw’agaseke mu Rwanda no mu mahanga.
Meya Habarurema avuga kandi ko ubuyobozi bw’ako karere buteganya kuhubaka igishushanyo cy’agaseke kiri ahirengeye buri wese abasha kureba, kikazaba ikirango cya Ruhango.
- Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema ari kumwe n’abayobozi ba All Across Africa
Icyakora imbogamizi kugeza ubu iri mu buboshyi bw’agaseke, nk’uko bisobanurwa na Shumbusho uyobora All Across Africa mu Rwanda, ngo ni ibura ry’ibikoresho bimwe by’ibanze nk’ubuhivu butumizwa mu mahanga ya kure nko muri Madagascar.
- Ababyeyi baboha uduseke bavuga ko imibereho yahindutse
- Abagore barenga 5,000 mu Rwanda bacuruza uduseke muri Amerika babifashijwemo na All Across Africa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|