Abaturage bagaragaje ko batanyuzwe n’imikorere ya DASSO (Ubushakashatsi)

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere mu Rwanda, bwagaragaje ko urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rutishimiwe n’abaturage nk’izindi nzego mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo bushakashatsi bwa RGB buzwi nka Citizen Report Card (CRC), bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage, n’imitangire ya serivisi, hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage, aho 10% by’amanota y’imihigo aturuka muri ubwo bushakashatsi.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwa 2023, RGB yabitangaje tariki 15 Ukuboza 2023 mu nama nyunguranabitekerezo hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu Mujyi wa Kigali.

RGB yagaragaje ko habajijwe abaturage bo mu Midugudu 714 irimo igera kuri 546 y’icyaro, 91 y’Umujyi hamwe na 77 y’inkengero, aho abaturage bose babajijwe mu Mujyi wa Kigali bangana na 1114 barimo 508 bo mu Karere ka Gasabo, 300 bo muri Kicukiro hamwe na 306 bo muri Nyarugenge.

Muri rusange ishusho yo ku rwego rw’Igihugu, abaturage bagaragaje ko bashima imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku nzego zibegereye ku gipimo cya 76.2%. Icyiciro cyaje ku isonga ni icy’umutekano gifite amanota angana na 89.8%.

Mu byiciro biri hasi harimo ubutaka n’imiturire gifite 60.4%, kibanzirizwa n’icy’ubuhinzi gifite 63.2%.

Nubwo icyiciro cy’umutekano cyaje imbere ku rwego rw’Igihugu, ariko usanga urwego rwa DASSO muri icyo cyiciro rufite amanota macye cyane mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’igisirikare ndetse na Polisi bari kumwe muri icyo cyiciro.

Mu Mujyi wa Kigali abaturage bafitiye icyizere ingabo z’u Rwanda ku gipimo cya 99.7%, Polisi y’u Rwanda ku kigero cya 95.6%, mu gihe DASSO ifitiwe icyizere kiri ku kigero cya 68.4%.

Iyo bigeze mu Turere uko ari dutatu tw’Umujyi wa Kigali, iyi mibare igenda igabanuka ku nzego zimwe ahandi ikazamuka, kuko nko mu Turere twa Gasabo na Nyarugenge abaturage bafitiye icyizere ingabo z’u Rwanda ku kigero cya 100% mu gihe muri Kicukiro ari 99%.

Kuri Polisi muri Gasabo bayishima ku kigero cya 96.7%, Nyarugenge 95.4% mu gihe Kicukiro ari 92.7%.

Naho ku rwego rwa DASSO muri Kicukiro bayishima ku kigero cya 74%, Gasabo ni 72%, mu gihe muri Nyarugenge ari 59.2%.

Crescence Mukantabana uyobora umuryango ukorana n’abagore bafite amikoro macye, avuga ko imwe mu mpamvu abaturage bagaragaje ko batishimiye ku gipimo kiri hejuru abagize urwego rwa DASSO zishobora guterwa n’uko akenshi bajya bakoresha imbaraga z’umurengera igihe barimo kugerageza kubuza abaturage ibyo badakwiye gukora.

Ati “Niba bakubise umugore umwe, ba bandi bandi bakabirundaho, babafata nk’abantu babi na cyo cyatuma batabishimira, ariko na bo bajya babakuramo neza, kubakuramo ndabishyigikiye ariko kubakuramo neza banabigishije, banafatanyije n’izindi nzego, hakabaho kubanza kurandura imizi y’ikibazo kibajyana mu muhanda.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiyoborere y’abaturage n’imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali, Jean Paul Munyandamutsa, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe ari ishusho ibaranga irimo ibyo abaturage bishimiye n’ibyo banenga, kandi ko bakwiye gukomeza gushaka uko batunganya ibitameze neza birimo n’urwego rwa DASSO.

Ati “Urwego rwa DASSO mbona biterwa n’uko ari urwego rukivuka rugomba kubakwa rukazagera ku ntera yo gukora kinyamwuga. DASSO ikwiye kwitwararika igakurikiza ubupfura bwa Kinyarwanda, bitwararika banamenye amategeko cyane kuko indangagaciro ziriya nzego za Polisi n’Ingabo bubakiyeho, zituranga twese nk’Abanyarwanda ariko bakabitozwa ku rwego rugenda rwisumbuye kurenza ahandi, ariko indangagaciro ni iz’umuco nyarwanda, ni iza Leta tuzi twese ko icyerekezo cyayo ari ugushyira umuturage ku Isonga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RGB, Edward Kalisa, avuga ko icyo baba bakoze ari ukugaragariza inzego bireba ibyo abaturage bishimira n’ibyo batishimira, kugira ngo bajye gusuzuma barebe aho bitagenda neza ikibitera.

Ati “Twaberekaga aho abaturage bagaragaje hari ibibazo, icyo twabasabaga ni ugusubirayo bagasuzuma, bakavuga ngo niba hari serivisi runaka abaturage batishimira ni izihe mpamvu zibitera, tugomba gushyiramo ingufu kugira ngo abaturage bishime.”

RGB ivuga ko yishimira ko ubu bushakashatsi bwagiye bufasha kuzamura ahantu hari haragiye hagaragara intege nke mu myaka yashize ariko nyuma yo kubigaragarizwa hakazamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Murakoze cyane njye uko mbibona impamvu DASSO bagira amanota make ntibabe nka bakuru babo RDF& RNP,Nuko Ari urwego ruto kdi rutari rwakomera

Abarushinzwe barwubakire ubushishozi n’amahugurwa narwo ruzagirirwa icyizere.kdi haraho nabonye bafite hejuru ya 90/%

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Munyamakuru nujya gukosora nawe uzihereho. Icyambere werekanye ko DASSO batishimiwe n’abaturage njye ngira ngo iyi nkuru yakoze mu Turere twose ntungurwa no gusanga ari Kigali gusa. Ubwayo title inyuranye n’ibiyirimo ibyo ni Stereotype editor wemenye ko isohoka gutyo araciriritse. Dusubiye mu kibazo cy’amanota make. Simbibona mu bunyamwuga buke ahubwo Kigali abazunguzayi banazunguza ibyo bakopwe n’abakire abo ntibavuga neza DASSO, abubaka mu kajagari, indaya, ibisambo abo bose bafite ingo baturukamo cg zibacumbikiye nibo batanga amanota ubwo bashing DASSO bate? Ikindi umusirikari yahurira he n’abaturage ? Police se yo usibye gutabara aho rukomeye yboneka mu bazinguzayi? Urwego rwubahirwa ku mpamvu nyinshi ntarondora, DASSO ni urwego rwakubakirwa ubushobozi muri domains zose ( Ubwirinzi, welfare, transport.....) bigatuma byibura n’abaturage babona ko urwego rwiyubatse bakanarwifuza. Ikindi abayobozi bakarekera aho kurushora kuko n’iyo rutsikiye abo ba gitifu na ba meya nibo batangira kuvuga ko hbayeho ubunyamwuga buke. Icya nyuma RGB nihindure imibarize kuko abanyabyaha ntibashima ababarwanya. Nihitiraga ndi mwene Simoni

Kabana yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Ntag rwose ar abanyamwuga nkuko tuzi RDF cg RNP kuk mu mins ishize han imusanze baherutse gukubita umuturage bamwambitse amapingu 😥

Yizerwe Pacifique yanditse ku itariki ya: 17-12-2023  →  Musubize

Birumvikana ko kubera DASSO birirwa muguca akajagari mumugi ntibyishimirwa nabagateza , ariko birasaba ko byajya bikorwa muri joint opn,
Ababishinzwe Kandi bakomeza kubongerera trainings nabyo byabafasha.

Batista yanditse ku itariki ya: 17-12-2023  →  Musubize

Murakoze,kutugaragariza,uko abaturage ba bona inzego y’umutekano, kuri DASSO hariya bakoresha imbaraga z’umutengera n’ubumenyi bukeya,hazashakwa uko barya babona amahugurwa,bakabahugurira hawe kugirango ibintu Bose babyumve kimwe, ariya mahugurwa bahabwa bagiye gutangira akazi,iyo hashije igihe bibagirwa ibyo babigishije
noneho bagatangira gukoresha imbaraga z’umurengera ,murakoze.

Ayingeneye leonille yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka